AmakuruUmutekano

Amajyaruguru: Abanyabyaha bifashisha itumanaho mu bujura bw’amatungo

Muri iki gihe telefoni zigendanwa n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga byoroheje guhanahana amakuru no gukora ibikorwa bitandukanye, bamwe mu banyabyaha bazikoresha mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, birimo gutegura ubujura bw’amatungo, guhuza abagize uruhare mu cyaha, kwishyurana no gukurikirana aho amatungo yibwe agezwa.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, bamwe mu borozi bo mu turere twa Musanze, Burera na Gicumbi bavuga ko hari aho abajura bakoresha telefoni mbere, mu gihe cyangwa nyuma yo kwiba amatungo. Inzego z’umutekano na zo zigaragaza ko itumanaho rishobora gukoreshwa n’abanyabyaha, ariko ko iyo rikoreshejwe neza rishobora kuba igikoresho gikomeye mu gutahura ibyaha no gufata ababigizemo uruhare.

   Telefoni ihuza abajura kuva ku itungo kugeza ku nyama

Ubuhamya bw’abaturage bugaragaza ko mu bice bimwe na bimwe, ubujura bw’amatungo bushobora kuba bufite abantu bafite inshingano zitandukanye. Bamwe bashaka itungo, abandi bakarikura aho ryibwe, abandi bakarijyana ahandi, hakaba n’abarikira cyangwa bakagurisha inyama.

Munyarugerero Faustin wo mu Mudugudu wa Cyanya, Akagari ka Nkumba, avuga ko inka ye yigeze kwibwa n’abaturanyi, bakaza gukoresha telefoni mu gushaka abayijyana i Musanze.

Yagize ati: “Inka yanjye babanje kuyihisha mu nzu, hakoreshejwe itumanaho bahamagara abasore bo mu Karere ka Musanze. Bakoresheje telefoni n’imodoka, inka bayijyana i Musanze. Ni ho twaje kuyifatira.”

Munyarugerero avuga ko inka ye mu kuyiba habanje gukoreshwa telefone no mu kuyifata  hakoreshwa telefone

Ubu buhamya bwerekana ko telefoni ishobora kuba umwe mu miyoboro ihuza abantu bari mu byiciro bitandukanye by’igikorwa cy’ubujura, kuva ku kumenya aho itungo riri kugeza ku kurigeza aho abandi bari kuritegereje.

Ukwitegetse wo mu Murenge wa Kinigi, Musanze, na we avuga ko hari aho amafaranga yoherezwa kuri telefoni mbere cyangwa nyuma yo gutwara itungo.

Yagize ati: “Amatungo yacu iyo yibwe, mbere yo kuzayakura cyangwa bamaze kuyageza aho ajya, haba habanje kwishyurwa amafaranga binyuze kuri telefoni.”

Yongeraho ko hari n’uwari warahaye mugenzi we amafaranga kuri telefoni ngo amwibire intama, ariko akarya amafaranga ntamuhe intama.

Ibi byaje guteza amakimbirane hagati yabo, bituma abaturage bamenya uburyo bamwe babanza kwishyurana mbere y’uko itungo ryibwa.

   Urusobe rw’abagize uruhare mu bujura

Polisi y’u Rwanda na yo yagaragaje urugero rw’urusobe rw’abantu bakekwaho ubujura bw’inka, aho buri wese yagiraga uruhare runaka mu bikorwa byo gushaka amatungo, kuyica no kugeza inyama ku masoko.

Ku wa 18 Ukuboza 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 16 bakekwaho kugira uruhare mu matsinda abiri akora ubujura bw’inka mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Rulindo, Gakenke na Gicumbi.

Polisi yavuze ko mu itsinda rimwe ry’abantu 11 harimo abashakaga ingo zifite inka, abazicaga n’abatwaraga inyama. Hari n’umumotari wavugwaga ko yajyanaga inyama ku isoko ry’i Muhima, akaba yari amaze kuzitwara inshuro zigera kuri 15 zivuye i Rulindo na Jali.

 Itumanaho ryorohereza ubujura no kwishyurana

Amafaranga ashobora koherezwa kuri telefoni, bigatuma kwishyurana byoroha, ariko abaturage bavuga ko ubwo buryo bushobora no gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura bw’amatungo.

Nkunzingoma Joseph wo mu Murenge wa Mukarange, Gicumbi, avuga ko amakuru yageze kuri bo agaragaza ko inka ye yari yibwe hari abari bamaze kuyishyurira bakoresheje telefoni.

Hanyurwimana, umwe mu bakekwaho ubujura bw’inka, na we yavuze ko kwishyurana kuri telefoni byari mu buryo yakoranagamo n’abandi.

Yagize ati: “Nabanzaga kwishyura kuri telefoni; inka bazingezagaho mu masaha ya saa munani z’ijoro, nanjye ngahamagara abo mu mujyi wa Gicumbi bakazatuka bakazibaga, imodoka igatwara inyama. Byose byakorerwaga kuri telefoni.”

Polisi y’u Rwanda na yo yagaragaje ko ubujura bw’amatungo bushobora gukorwa n’abantu benshi bafite inshingano zitandukanye.

Ku wa 18 Ukuboza 2024, yatangaje ko yafashe abantu 16 bakekwaho uruhare mu matsinda abiri akora ubujura bw’inka mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Rulindo, Gakenke na Gicumbi.

Ku wa 17 Gashyantare 2024, Polisi yari yatangaje ko mu gihe cy’amezi atatu yafashe abantu bagera kuri 70 bakekwaho ubujura bw’amatungo, mu gihe inka 56 zari zaratangajwe ko zibwe, igafata kandi hafi ibiro 900 by’inyama bikekwa ko zaturutse ku matungo yibwe.

   Itumanaho rifasha gukumira no gutahura ubujura

Nubwo abanyabyaha bashobora gukoresha telefoni mu bikorwa byabo, inzego z’umutekano zivuga ko itumanaho rishobora no gufasha mu gutahura no gukumira ibyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko Polisi izi amayeri y’abanyabyaha bakoresha telefoni, ariko ko abaturage na bo bashobora kuyikoresha mu gutanga amakuru.

Yagize ati: “Abagizi ba nabi n’abandi banyabyaha bakoresha amayeri menshi, harimo n’itumanaho rya telefoni, bagamije kwiba iby’abandi. Ibyo Polisi yarabimenye, ariko Polisi y’u Rwanda ntizabaha amahwemo.”

 

CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abiba bakoresheje itumanaho

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko ikibazo atari ikoranabuhanga ubwaryo, ahubwo ari uburyo rikoreshwamo.

Yagize ati: “Ikoranabuhanga ubwaryo si ribi, ahubwo uburyo rikoreshwamo ni bwo bushobora gutuma rigira uruhare mu gukemura ikibazo cyangwa kukongerera ubukana.”

Meya Nzabonimpa w’akarere ka Gicumbi, avuga ko itumanaho ubwaryo atari ribi ahubwo abarikorrsha nabi

Ku baturage batuye mu bice byegereye imipaka, gutanga amakuru ku gihe itungo ribuze bishobora gufasha gukurikirana aho ryanyujijwe mbere y’uko rigezwa kure.

Bityo, telefoni ishobora kuba igikoresho cy’abajura, ariko ikaba na none igikoresho cyo gutabaza, gukumira ubujura no gukurikirana amatungo yibwe.

Amategeko y’u Rwanda afata kwiba amatungo nk’ubujura bw’umutungo w’undi muntu, kandi uwabihamijwe akurikiranwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha n’ibihano muri rusange. Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ryagiye rivugururwa, harimo n’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023.

Gukoresha telefoni mu kwishyurana ubwabyo si icyaha; ikibazo kiba iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe mu gutegura cyangwa korohereza igikorwa kinyuranyije n’amategeko.