AmakuruImibereho

Musanze:Kutagira amarimbi bituma abaturage  bajya gushyingura mu kandi karere

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze , by’umwihariko abo mu mirenge ya Busogo na Gataraga n’indi bihana imbibe, bavuga ko bahura n’ingorane zikomeye igihe bapfushije ababo, bitewe no kutagira amarimbi hafi yabo. Ibi bituma bajya gushyingura mu Karere ka Nyabihu, mu murenge wa Mukamira, bakora ingendo ndende kandi zihenze.

Aba baturage bavuga ko mu bihe byo kubura ababo, usanga bari mu gahinda ariko hakiyongeraho umutwaro w’ingendo ndende no gushaka amafaranga yo gukodesha imodoka ijyana umurambo ku irimbi ryo muri Mukamira, kuko ari ryo rijya kuba hafi yabo.

Umwe mu baturage bo muri Busogo, witwa Habimana Jean Claude (izina yahawe), yavuze ko aherutse gupfusha umubyeyi  we, ariko kugira ngo abone uko amushyingura byamusabye kugurisha umurima.

Yagize ati: “Nari mfite agahinda gakomeye, ariko nanone mfite ikibazo cy’aho nzashyingura umubyeyi wanjye. Byabaye ngombwa ko ngurisha umurima wanjye kugira ngo mbone amafaranga yo kugura isanduku no gukodesha imodoka imugeza ku irimbi rya Mukamira. Byarangoye cyane kuko nasigaye nta butaka nsigaranye bwo guhinga.”

Avuga ko iyo haba hari irimbi hafi aho atuye, byari kumworohereza, kuko amafaranga yakoresheje mu ngendo no mu bukode bw’imodoka yari kuyakoresha mu gutunga umuryango wasigaye.

Mukandayisenga Marie Chantal (izina yahawe ) wo mu murenge wa Gataraga, na we agaragaza akababaro batewe no kubura irimbi hafi yabo.

Yagize ati: “Iyo dupfushije umuntu, byongera  akababaro ku kandi. Gushaka  imodoka itwara umurambo, kuyishyura no gukora urugendo rurerure mu mihanda mibi biraduhenda kandi tukaba tudafite ubushobozi. Twifuza ko ubuyobozi bwadufasha kubona irimbi hafi y’imiryango yacu, tugashyingura abacu hatwegereye.”

Aba baturage basaba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kubashakira ubutaka bwo kujya bashyinguraho, kugira ngo birinde izi ngendo ndende zibahombya kandi zikabongerera umubabaro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, mu karere ka Musanze,Uwanyirigira Clarisse, yemeye ko ikibazo cy’amarimbi ari ingorabahizi, kuko muri aka karere hari irimbi rimwe gusa naryo kandi ngo  ridahagije.

Yagize ati: “Ni byo koko, dufite irimbi rimwe gusa kandi ntiryakira abakeneye gushyingura bose. Turimo gushakisha ubutaka mu Karere ka Musanze bwo kujya dushyiraho andi marimbi, kugira ngo tugabanye umuvundo n’ingendo abaturage bakora bajya gushyingura kure.”

Abaturage bo muri Busogo na Gataraga bakomeje kugaragaza ko kubona irimbi hafi yabo byagabanya ibibazo by’amafaranga n’ingendo ndende, bityo bakabasha gushyingura ababo mu cyubahiro kandi batikoreye umutwaro urenze ubushobozi bwabo.