Musanze: Urubyiruko rwa Gacaca rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Murenge wa Gacaca, mu Karere ka Musanze, rurasabwa kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, kugira ngo rufashe kurinda bagenzi barwo ingaruka zabyo no kubaka umuryango urangwa n’ubuzima bwiza.
Ubu butumwa bwagarutsweho ku wa 16 Ukwakira 2026, ubwo urubyiruko rw’abakorerabushake n’abandi bafatanyabikorwa bitabiraga ibikorwa byo gukangurira abaturage kurwanya ibiyobyabwenge, birimo n’ibinyobwa bizwi nk’“ibyuma”.
Ibyo bikorwa byatangiriye mu Kagari ka Karwasa, mu Murenge wa Gacaca, ahahereye urugendo rw’ibilometero bitanu rwari rugamije gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubikumira.
Ku rubyiruko rw’abakorerabushake, iki ni ikibazo gisaba uruhare rwarwo mu gukangurira bagenzi barwo kwirinda ibiyobyabwenge, gutanga amakuru ku bikorwa bitemewe no gufatanya n’inzego z’ibanze mu gushaka ibisubizo birambye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Mukasano Gaudence, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ababikwirakwiza, ababicuruza n’ababikoresha.
Yagize ati: “Turasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, kurwanya ababyinjiza mu gihugu, ababicuruza n’ababinywa bakabireka kuko byica ubuzima bikaba binahanwa n’amategeko, kandi byagaragaye ko aho ibyuma byaciriwe bitangiye gutanga igisubizo cyiza mu mibereho n’imibanire myiza.”

Urubyiruko rwiyemeje gufatanya n’urubyiko kurwanya ibiyobyabwenge bihungabanya ubuzima bwabo n’umutekano
Ubu butumwa bushimangira ko urubyiruko rudakwiye kuba indorerezi mu gihe bagenzi barwo bahura n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, ahubwo ko rukwiye kugira uruhare mu gukumira ikoreshwa ryabyo no gushishikariza ababifiteho ikibazo gushaka ubufasha.
Siboyintore Aimable ,mu buhamya bwe nk’umuntu wigeze gukoresha ibiyobyabwenge, yavuze ko byari byaratangiye kumugiraho ingaruka zikomeye, ariko ko amaze kubireka yatangiye kugarura ubuzima bwe.
Yagize ati: “Ibiyobyabwenge birimo n’ibyuma narabinyoye ariko byari bimaze kunzahaza. None aho Leta ibihagarikiye, nkabivaho, maze kugarura agasura. Ni bibi, birazahaza, bigomba gucibwa burundu.”
Akomeza avuga ko ibiyobyabwenge bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha, bityo ko ubukangurambaga bugomba kujyana no gukumira ikoreshwa ryabyo no gufasha ababinyoye kubireka.
Ku rubyiruko rwa Gacaca, inkur ishobora kuba isomo rikomeye mu gukangurira bagenzi barwo gufata ibyemezo bibarinda ingaruka zishobora kubangamira ubuzima bwabo n’imibereho yabo.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, Robert Byiringiro, yatangaje ko muri uku kwezi kwahariwe ubukorerabushake hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Mu bikorwa urubyiruko rugiramo uruhare harimo kubakira abatishoboye inzu 32, babubakira ubwiherero 162, gutunganya uturima tw’igikoni 362 hagamijwe kurwanya imirire mibi, kurwanya ibiyobyabwenge no gushishikariza abana gusubira mu ishuri.”
Yingeraho ko ibi bikorwa bigaragaza ko ubukorerabushake budakwiye kugarukira ku bukangurambaga gusa, ahubwo ko bushobora no kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage, birimo imirire mibi, imibereho mibi n’imbogamizi zituma abana bata ishuri.
Ati: “ Mu murenge wa Gacaca, urubyiruko rushobora kugira uruhare muri iyi gahunda binyuze mu bikorwa bigamije gukumira ibiyobyabwenge, gufasha abatishoboye no gushishikariza bagenzi barwo kwitabira ibikorwa biteza imbere imibereho yabo.”

Kwishyira hamwe mu murenge wa Gacava ni yo ntwaro yo kurwanya ibiyobyabwenge bahanahana amakuru nk’urubyiruko
Ku rubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Murenge wa Gacaca, uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge rushobora kuba imwe mu nkingi zo kubaka umuryango urushaho kugira ubuzima bwiza, aho abakiri bato bashyira imbaraga mu kwiteza imbere no guteza imbere aho batuye.

