AmakuruKwamamaza

Gicumbi: Umuhinzi w’Ibitoki uzwi nka  Risuba afite ibitoki by’umwimerere, asaba ababyifuza bose ku mugana

Mu Karere ka Gicumbi, Umuhinzi wabigize umwuga, Mudahinyuka Pascal, bakunze kwita Risuba, afite umurima munini w’insina umusaruro wawo uhagije ku buryo abakeneye ibitoki by’umwimerere bashobora kumugana bakabibona ku giciro cyiza.

Mudahinyuka w’imyaka 48, wo mu Murenge wa Giti, Akagari ka Murehe, Umudugudu wa Bisika, avuga ko umusaruro w’ibitoki afite ushobora gutuma buri kwezi abona nibura toni ebyiri, ku buryo adahura n’ikibazo cyo kubura ibyo aha abakiriya.

Ku muntu uguze mu murima, ikilo cy’ibitoki agiha amafaranga 350 Frw, mu gihe uguze byinshi, cyane cyane guhera ku biro 500, ashobora kumugabanyiriza igiciro.

Ibi bituma abashoramari, abafite amahoteli na resitora, abacuruza ibiribwa ndetse n’abandi bakeneye ibitoki byinshi bashobora kumugana bakabona umusaruro uhagije.

Ibitoki bya Mudahinyuka biba ari umwimerere , kandi bifite icyanga akaba ari na byo biri ku igiciro gito

Mudahinyuka avuga ko kuba afite umurima muto w’insina bituma ashobora gukorana n’abakiriya bashaka kubona ibitoki ku buryo buhoraho, kuko ubuso buto abubyaza umusaruro, ahasigaye hagahungwa ibindin bihingwa .

Yagize ti: “Buri wese ukeneye ibitoki byo kurya , yaba ari umuturage ushaka ibyo kurya cyangwa umucuruzi, arangana. Umusaruro ndawufite kandi ibitoki ni iby’umwimerere.”

Akomeza avuga ubuhinzi bw’urutoki budasaba ko umuntu aruhinga ku buso bunini ahubwo ko ngo bisaba kurukorera neza.

Uretse ibitoki, Mudahinyuka ahinga n’ikawa ndetse n’ibirayi. Abakeneye ibitumbwe by’ikawa n’abashaka ibirayi na bo ashobora kubaha umusaruro wavuye mu buhinzi bwe.

Yagize ati: “Ikawa na yo turayihinga kandi ni nziza. Ushaka ibitumbwe byayo cyangwa ibindi bijyanye n’umusaruro w’ikawa, aratugana. N’ibirayi turabihinga, ku buryo ubikeneye ashobora kutugana tukamugurisha .”

Mudahinyuka iyo yitabiriye imurikagurisha ibitoki bye biza u isonga mu bunini no mu bwiza

Uyu muhinzi avuga ko intego ye ari ugukomeza gukora ubuhinzi bw’umwuga, akabona umusaruro uhagije wo kugemurira isoko no kwiteza imbere.

Benshi mu bariye ku bitoki bya Mudahinyuka, bavuga ko birangwa n’icyanga cy’uburyohe bw’ibitoki byo mu misozi miremire.

Abashaka ibitoki by’umwimerere, cyane cyane amahoteli, resitora, abacuruzi  kimwe n’abashoramari bashaka umusaruro mwinshi, bashobora kuvugana na Mudahinyuka Pascal kuri +250 788 842 743.

 

Risuba mu murima we wa Kawa

 

Igitoki cya Risuba kiba gipima ibilo bitari munsi ya 80kugeza 100, igitoki cyo mu bwoko bita injagi

Umusaruro wa Risuba wa Kawa

Umwe mu nzu za Pascal bise Risuba muri Giti

Umwe mu bakozi ba Pascal bahimbye Risuba Avuye kwita ku ikawa