Musanze: SACOLA yahembye amakipe yitwaye neza mu myiteguro ya Kwita Izina 2026
Mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, Sabyinyo Community Livelihood Association (SACOLA) yakoresheje siporo nk’urubuga rwo guhuza abaturage, guteza imbere impano z’urubyiruko no gukomeza ubutumwa bwo kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Ibi byagaragariye mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ryateguwe na SACOLA, ryahuje amakipe ahagarariye uturere dukora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu rwego rw’ibikorwa byo kwitegura Kwita Izina 2026.
Irushanwa ryagaragaje ko siporo ishobora kuba umuyoboro w’ubukangurambaga urenga amarushanwa gusa, ikaba n’umwanya wo kwegera abaturage, cyane cyane urubyiruko, no kubagezaho ubutumwa bwo kurinda umutungo kamere.
Mu mukino wa nyuma w’abakobwa wahuje Musanze na Rubavu, amakipe yombi yasoje iminota isanzwe anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Nyuma yo kunganya, hafashwe umwanzuro wo gutandukanya amakipe hifashishijwe penaliti. Musanze yatsinze penaliti 5, Rubavu itsinda eshatu, bituma Musanze yegukana intsinzi ku giteranyo cya penaliti5 n’igitego cyari cyatsinzwe mbere.
Aha ikipe y’abakobwa ya Musanze ikaba yegukanye igihembo kingana n’ibihumbi 300, ndetse n’umupira w’amaguru.
Mu bahungu na ho habaye umukino wahuje Musanze na Rubavu, aho Rubavu yaje kwegukana intsinzi, igahembwa igikombe , umupira w’amaguru n’ibihumbi 500.
Nyuma y’iyi mikino, SACOLA yashyikirije ibihembo amakipe yitwaye neza, mu rwego rwo gushimira abakinnyi no gukomeza gukoresha siporo mu bikorwa byo kwegera abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko irushanwa rya SACOLA riri mu bikorwa bigamije gutegura Kwita Izina 2026, ariko ko rifite n’ubundi butumwa bw’umwihariko bugenewe urubyiruko.
Yagize ati: “Iki ni kimwe mu bikorwa binyuranye biba bitegura umunsi mukuru wo Kwita Izina uzaba ku wa 4 Nzeri 2026. Iki gikorwa kandi ni n’umwanya wo kugira ngo dutange ubutumwa ku rubyiruko turusaba kwirinda ibiyobyabwenge, kuko ari kimwe mu bituma urubyiruko rwangiza impano zarwo.”
Nsengimana yavuze ko ibikorwa bya siporo bishobora gufasha urubyiruko gukoresha neza impano zarwo, kurangwa n’indangagaciro nziza no kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.
Yagaragaje kandi ko amarushanwa nk’aya atari ayo gushaka uwatsinze gusa, ahubwo ko ari umwanya wo guhuriza hamwe urubyiruko rutandukanye no kurushishikariza kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu.

Ikipe y’abakobwa ya Musanze yashikirijwe ibihembo n’abayobozi b’akarere n’inzego z’umutekano
Nsengiyumva Pierre Celestin, uhagarariye SACOLA, yavuze ko igitekerezo cyo gutegura iri rushanwa cyaturutse ku kuba siporo ari kimwe mu bikorwa bikundwa kandi byitabirwa cyane n’urubyiruko n’abaturage.
Yagize ati: “ SACOLA yatekereje gukoresha siporo, kubera ko hari ubutumwa yashakaga kugeza ku baturage ko kubungabunga Pariki y’Ibirunga bidakwiye gufatwa nk’inshingano y’inzego zishinzwe kurengera ibidukikije gusa, ahubwo ko abaturage bayikikije bafite uruhare rukomeye mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no gutuma ibikorwa byo kubungabunga umutungo kamere biramba”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimye ibikorwa bya SACOLA,kimwe n’amakipe yatwaye intsinzi kandi ko bigaragaza uburyo kubungabunga ibidukikije bishobora kugendana no guteza imbere imibereho y’abaturage.Avuga ko abaturage b’intara ayobora ndetse n’iy’iburengerazuba bazakomeza kubungabunga Pariki y’ibirunga, asaba urubyiruko n’abandi baturage kwirinda ibiyobyabwenge, abasaba nanone kuzitabirira igitaramo kizaba ku wa 3 Nzeri 2026, hategurwa umunsi wo kwita izina.
Yagaragaje ko siporo ari umuyoboro ushobora guhuza abantu benshi kandi ugafasha kugeza ubutumwa bw’ingenzi ku rubyiruko no ku baturage batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Ikipe ya Musanze yatsinzwe igitego kimwe iza ku mwanya wa 2
Guverineri Mugabowagahunde kandi yagarutse ku kamaro ka Kwita Izina, avuga ko ari umwanya ukomeye wo gukomeza kwibutsa Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa uruhare bafite mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yagize ati:“Twese tumaze gusobanukirwa akamaro ka Pariki yacu, by’umwihariko akamaro ko Kwita Izina, kuko ari gahunda iba buri mwaka ikadufasha kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri muri iyi Pariki, bityo bikadufasha gukomeza kwakira ba mukerarugendo.”
Mugabowagahunde yashimiye SACOLA ku ruhare igira mu bikorwa bifasha abaturage, ashimangira ko kubungabunga Pariki y’Ibirunga bidakwiye kurebwa gusa nk’igikorwa cyo kurinda inyamaswa, ahubwo ko bigomba kujyana no guteza imbere imibereho y’abaturage bayikikije.
SACOLA kandi imaze kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, birimo gufasha imiryango itishoboye kubona amacumbi, bigaragaza ko kubungabunga umutungo kamere bishobora kujyana no guteza imbere abaturage bawukikije.
Ku bitabiriye irushanwa, siporo yabaye umwanya wo guhura n’abandi, gusangira impano no kumva ubutumwa bujyanye no kubungabunga ibidukikije.
Umwe mu bakinnyi witabiriye irushanwa yagize ati: “Iyo turi gukina ntituba duhatanira intsinzi gusa. Tubona n’umwanya wo guhura n’abandi, kumenya ubutumwa bujyanye no kurinda Pariki no kumva ko natwe nk’urubyiruko dufite uruhare mu kubungabunga ibidukikije.”
Kwita Izina 2026, riteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, rizaba ku nshuro ya 21. Uyu muhango ni umwe mu bikorwa bikomeye u Rwanda rukoresha mu guteza imbere ubukangurambaga bwo kubungabunga ingagi zo mu misozi n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.Muri uyu murongo, SACOLA yakoresheje siporo nk’uburyo bwo kwegera abaturage no kugeza ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije ku rubyiruko, ari na rwo rwitabiriye ku bwinshi iri rushanwa.
Iri rushanwa kandi ryerekana ko ubukangurambaga bwo kurinda Pariki bushobora gukorwa mu buryo burenze inama n’ibiganiro bisanzwe, ahubwo bukanyuzwa mu bikorwa abaturage bakunda kandi bitabira, birimo siporo.
Bityo, Kwita Izina Tournament 2026 ntiyabaye gusa irushanwa ryo gushaka ikipe itsinda, ahubwo yabaye urubuga rwo guhuza abaturage, guteza imbere impano z’urubyiruko no gukomeza kubaka imyumvire ivuga ko kubungabunga Pariki y’Ibirunga ari inshingano ihuriweho.
SACOLA ikomeje kugaragaza ko kurinda umutungo kamere no guteza imbere imibereho y’abaturage bishobora kujyana, kuko abaturage bafite imibereho myiza kandi bumva ko bafite uruhare mu bikorwa by’iterambere ari na bo bashobora kugira uruhare rurambye mu kurinda umutungo kamere ubakikije.

