Gakenke: Indwara itaramenyekana ihangayikishije abahinzi b’inanasi, RAB igiye kuyikoraho ubushakashatsi
Abahinzi b’inanasi bo mu Karere ka Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’indwara itaramenyekana neza iri kwibasira umusaruro wabo, bagasaba inzego zishinzwe ubuhinzi kubafasha kumenya icyateye iki kibazo no kubona uburyo bwo kukirwanya.
Aba bahinzi bo mu Mirenge ya Gakenke, Gashenyi na Mataba bavuga ko iyi ndwara itangiye kubateza igihombo, kuko hari inanasi basarura zisa neza inyuma ariko iyo baziciye cyangwa bazihase bagasanga zangiritse imbere.
Iki kibazo cyagaragajwe n’abanyamuryango ba Cooperative des Agriculteurs des Fruits de Gakenke (COAFGA), ihuje abahinzi 97 bahinga inanasi ku buso bwa hegitari enye mu Murenge wa Gakenke.
Twagirimana Célestin, umwe mu bahinzi b’inanasi bo muri COAFGA, avuga ko ubuhinzi bwabo bufite imbogamizi zitandukanye zirimo ibyonnyi, ariko ko ikibazo cy’indwara itaramenyekana ari cyo kibahangayikishije cyane.
Yagize ati: “Dufite ibibazo by’imbeba n’inyoni zangiza inanasi, ariko igikomeye ni iyi ndwara iri gutuma inanasi zangirika. Hari igihe uyisarura ubona imeze neza, ariko wayikatamo ugasanga imbere yarangiritse, hajemo icyobo, cyangwa se inanasi yahindutse umukara. Ibi bidutera igihombo kuko hari n’abaguzi bahita bazisubiza.”
Yankurije Pasicasie na we avuga ko ubuhinzi bw’inanasi bumufasha kwita ku muryango no gukemura ibindi bibazo, ariko ko ikibazo cy’iyi ndwara gishobora kugira ingaruka ku musaruro wabo.
Yagize ati: “Inanasi ni igihingwa kidufasha kubona amafaranga, ariko iyo umusaruro ugabanutse kubera indwara bidushyira mu gihombo. Turifuza ko hakorwa ubushakashatsi kugira ngo tumenye ikibazo kandi tubone uburyo bwo kugikemura, nkanjye mperitse gusarura inanasi 500 abaguzi bansubiza izigera ku 104, ibi rero byansabye kuziriha urumva se atari igihombo? ”.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu Ntara y’Amajyaruguru, Rukundo Aimable,avuga ko iki kibazo batari bakizi, ariko ko bagiye kugikoraho isuzuma kugira ngo bamenye neza icyihishe inyuma yacyo, muri rusange igitera ubu burwayi.
Yagize ati: “Iki kibazo ntabwo twari tukizi. Tugiye gusura aba bahinzi kugira ngo turebe neza ibimenyetso by’iyi ndwara, tumenye ubwoko bwayo n’impamvu yabyo.”
Rukundo avuga ko bazifashisha n’abakozi ba RAB bakora muri gahunda y’imbuto n’imboga kugira ngo bafashe mu kumenya neza ikibazo no gutanga ibisubizo bishingiye ku bushakashatsi.
Yagize ati: “Tuzakorana n’abakozi bacu bashinzwe imbuto n’imboga kugira ngo dukore isesengura ryimbitse. Iyo tumenye neza icyateye ikibazo ni bwo dushobora gutanga inama n’ingamba zifatika zo kugikumira.”
Yasabye abahinzi gukomeza gukurikirana imirima yabo no gutanga amakuru hakiri kare igihe babonye ibimenyetso bidasanzwe ku bihingwa byabo.
Yagize ati: “Abahinzi bakwiye kwirinda gukomeza gukwirakwiza ingemwe zishobora kuba zifite ikibazo batabanje kugenzura. Ni ngombwa kandi ko batumenyesha ibibazo babona kugira ngo dufatanye kubishakira ibisubizo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko ikibazo cyamaze kumenyeshwa inzego zibishinzwe, kandi ko hari ubufatanye buri hagati y’akarere n’inzego z’ubuhinzi kugira ngo hamenyekane ikibazo kandi hashakwe igisubizo.
Yagize ati: “Twamenyesheje inzego z’ubuhinzi iki kibazo kandi turi gukorana na zo kugira ngo hamenyekane neza icyo ari cyo. Iyo habonetse ikibazo nk’iki ni ngombwa kubanza kumenya inkomoko yacyo kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.”
Yongeraho ko ubuyobozi bukomeje gushishikariza abaturage gukoresha imbuto nziza no kwita ku mihingire myiza kugira ngo barusheho kubona umusaruro uhagije.

Iyo inanasi irwaye bamaze kuyihata nibwo babobona kuko inyuma iba igaragara nk’aho ari nzima
Impuguke mu buhinzi zigaragaza ko inanasi zishobora kwibasirwa n’indwara zitandukanye, zirimo izitera kubora kw’imbuto imbere (Internal Fruit Rot cyangwa Black Rot), kubora umutima w’igihingwa (Heart Rot), Anthracnose, Fusariosis n’iziterwa n’udukoko.
Icyakora, abahanga bagaragaza ko ibimenyetso bisa bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, ari yo mpamvu hakenewe isuzuma ryihariye kugira ngo hamenyekane neza ikibazo kiri mu mirima yo muri Gakenke.
Ubushakashatsi bwakozwe muri gahunda ya Land Husbandry, Water Harvesting and Hillside Irrigation (LWH) ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), bwatangajwe mu 2013, bugaragaza ko Akarere ka Gakenke kari mu turere twari ku isonga mu musaruro w’inanasi mu Rwanda, aho kari gafite umusaruro ugera kuri toni 14,785 ku mwaka, bingana hafi na 47% by’umusaruro w’igihugu, n’abahinzi basaga 1900
Nubwo iyi mibare iva mu bushakashatsi bwo mu 2013, igaragaza uruhare rukomeye inanasi zifite mu bukungu bw’Akarere ka Gakenke, ari na yo mpamvu abahinzi bavuga ko gukemura ikibazo cy’indwara iri kuzibasira ari ingenzi mu kurinda iki gihingwa.

