AmakuruUburezi

Musanze: Knowledge  Shaperning Academy, igisubizo ku burere n’ubumenyi

Ababyeyi barerera muri Knowledge Shaperning Academy, ishuri riherereye mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, bavuga ko rifunguye imiryango yaryo rije ari igisubizo ku bibazo byari bimaze igihe bibangamiye uburezi bw’abana babo, birimo ingendo ndende, impanuka zaterwaga no kwambuka imigezi ndetse n’ubucucike mu mashuri.

Ibi babigarutseho ku wa 28 Kamena,2026 ubwo iri shuri ryafungurwaga ku mugaragaro mu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, abayobozi mu rwego rw’uburezi mu karere ka Musanze, ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa b’iki kigo.

Iri shuri rifite amashuri y’inshuke n’abanza, ryubatswe mu buryo bwa kijyambere bw’amagorofa hagamijwe kuzigama ubutaka no kubaka inyubako zijyanye n’icyerekezo cy’iterambere igihugu kigenderaho.

Perezida wa Komite y’Ababyeyi barerera muri iri shuri, Uwimana Emmanuel, yavuze ko kimwe mu byabashimishije ari uko Knowledge Shaperning Academy ritagamije gusa gutanga amasomo, ahubwo rinubaka umwana mu ndangagaciro n’umuco nyarwanda.

Yagize ati: “Twishimiye cyane iri shuri kuko ryigisha ubumenyi rifatanije n’uburere. Umwana ntiyiga gusa imibare cyangwa indimi, ahubwo akurana indangagaciro na kirazira z’Umunyarwanda.”

Perezida wa Komite y’Ababyeyi barerera muri iri shuri, Uwimana Emmanuel

Perezida wa Komite akomeza avuga ko mbere y’uko iri shuri ryubakwa, abana babo bajyaga biga kure y’ingo, ibintu byabagiragaho i

ngaruka nyinshi.

Yagize ati:”Twahoranaga impungenge. Abana bambukaga imigezi idafite ibiraro, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Hari n’abagendaga urugendo rurerure cyane buri munsi. Kuba ishuri ryaraje hano ni igisubizo gikomeye ku mutekano w’abana bacu.”

Yongeyeho ko bishimira uburyo iri shuri ryatangiranye ibikorwaremezo bigezweho birimo amasomo y’ikoranabuhanga.

Yagize ati:”Uyu munsi abana bacu bafite amahirwe yo kwiga ikoranabuhanga bakiri bato. Turashimira ubuyobozi bwatekereje kuzana hano ishuri ry’ikitegererezo.”

Undi mubyeyi, Umuhoza Twahirwa Lucie, yavuze ko iri shuri rije gukuraho imbogamizi z’ingendo ndende, cyane cyane mu bihe by’imvura.

Yagize ati:”Twari dufite ikibazo gikomeye cyo kohereza abana kure. Iyo imvura yagwaga twabaga dufite ubwoba bwinshi. Ubu bungutse ishuri hafi y’imidugudu yacu.”

Umuhoza Twahirwa Lucie, ashimira ubuyobozi bwa Knowledge  Shaperning Academy

Avuga ko kimwe mu byamushimishije ari uburyo iri shuri ryigisha mu ndimi eshatu.

Yagize ati:”Ahandi abana bigaga mu Cyongereza gusa. Aha biga Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, ibyo bikazabafasha guhangana ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’isoko ry’umurimo.”

Yashimye kandi ko ishuri rifite icyumba cy’umukobwa, igikoni cya kijyambere ndetse n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

Yagize ati:”Ikindi kidushimisha ni uko ishuri ryafunguwe ku mugaragaro ryujuje ibisabwa byose. Bituma twe nk’ababyeyi twizera ko abana bacu batazongera guhura n’ibibazo byo kwimurwa kubera ko ishuri ritujuje ibisabwa, cyane ko iri ryafunguwe ku mugaragaro rifite uburenganzira bwa MINEDUC.”

Yasabye abandi babyeyi kubyaza umusaruro ayo mahirwe bakazana abana babo muri iri shuri.

Umuyobozi wa Knowledge Shaperning Academy, Twahirwa Pacific, yavuze ko igitekerezo cyo kubaka iri shuri cyaturutse ku bibazo by’abana bo muri aka gace.

Umuyobozi wa Knowledge Shaperning Academy, Twahirwa Pacific

Yagize ati:”Twabonaga abana bakora ingendo ndende buri munsi. Hari abahitanwaga n’impanuka zo mu muhanda, abandi bakibasirwa n’imyuzure iva mu birunga bambuka imigezi. twifuje kuzana igisubizo kirambye.”

Yavuze ko intego yabo ari ugutanga uburezi bufite ireme bujyanye n’igihe.

Yagize ati:”Turifuza kubaka abana bafite ubumenyi, uburere n’indangagaciro. Niyo mpamvu twashoye no mu ikoranabuhanga kugira ngo abana bacu bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko bafite gahunda yo kwagura ikigo uko umubare w’abanyeshuri ugenda wiyongera.

Yanahamagariye Leta gukomeza guteza imbere ibikorwaremezo.

Ati:”Turifuza ko hakorwa imihanda ya kaburimbo ndetse n’ibiraro ku migezi kugira ngo abana bagere ku ishuri bafite umutekano usesuye.”

Yasabye kandi abashoramari kureba uburezi nk’umuhamagaro.

Yagize ati:”Gushora imari mu burezi si ugushaka inyungu gusa. Ni ukubaka igihugu n’Umunyarwanda w’ejo hazaza. Uburezi ni umuhamagaro mbere na mbere.”

Uhagarariye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umuhuzabikorwa w’Uburezi muri iyo Ntara, Uwimana Augustin, yashimye ubuyobozi bwa Knowledge Shaperning Academy kuba bwarashoye imari mu burezi.

Yavuze ko amashuri nk’aya ari ingenzi mu gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri no korohereza abana kubona uburezi hafi y’aho batuye.

Yagize at:”Iki kigo kije kugabanya ubucucike mu mashuri, kwegera abaturage no kongera amahirwe y’abana yo kubona uburezi bufite ireme.”

Umuhuzabikorwa w’Uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru, Uwimana Augustin

Yongeyeho ko inshingano zo kurera umwana zitagomba kurekerwa ishuri gusa.

Yagize at:”Turasaba ababyeyi gukomeza gukurikirana imyigire n’imyitwarire y’abana babo. Umwana si uwo kohereza ku ishuri ngo uterere iyo. Kurera bisaba ubufatanye bw’umubyeyi n’umurezi.”

Yashimangiye ko Minisiteri y’Uburezi izakomeza gukurikirana ibikorwa by’amashuri hagamijwe kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Knowledge Shaperning Academy ryubatswe mu buryo bw’amagorofa, mu rwego rwo kunoza uburezi

Knowledge Shaperning Academy ryubatswe mu buryo bw’amagorofa, bugamije kuzigama ubutaka no kubaka ibikorwaremezo bigezweho. Rifite ibyumba by’amashuri bifite ibikoresho bigezweho, laboratwari y’ikoranabuhanga, icyumba cy’umukobwa, igikoni cya kijyambere n’ibindi bikorwaremezo bifasha abanyeshuri kwiga neza.

Ku babyeyi, abayobozi n’abaturage ba Cyabagarura, iri shuri riherereyemo ntabwo ari inyubako nshya gusa, ahubwo ni igisubizo ku bibazo byari bimaze imyaka bibangamiye uburezi, umutekano n’iterambere ry’abana, bakaba bizeye ko rizatanga umusanzu ufatika mu kubaka urubyiruko rufite ubumenyi, uburere n’indangagaciro bizafasha u Rwanda gukomeza urugendo rw’iterambere.