AmakuruUburezi

VOICE FM 94.5 FM yinjiye mu ruhando rw’itangazamakuru mu Burasirazuba

Intaray’Iburasirazuba yungutse radiyo nshyayitwa VOICE FM 94.5 FM, iteganya gutangira kumvikana ku mugaragaro mu minsi ya vuba, nyuma y’uko imyiteguro yose irimo gutunganya studio no gushyiraho ibikoresho igeze ku musozo.

Abanyamakuru bazajya bakorera ahantu hisanzuye kandi habereye ijisho

Iyi radiyo izumvikana kumurongo wa 94.5 FM, ikazagera mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba no mu bice bihana imbibe nabyo, igamije kongera amahitamo ku bakunzi b’itangazamakuru no gutanga urubuga rw’ibitekerezo n’amakuru yizewe.

VOICE  FM Iburasirazuba barayitegereje mu byishimo

Nkindi Patrick, Umunyamakuru umaze igihe mu nkuru n’ibiganiro ku bidukikije akaba ari nawe muyobozi w’iyi radiyo avuga ko intego ari ugushyira imbere umuturage, hatangazwa amakuru amureba kandi amufasha gufata ibyemezo bifite ireme kubaho kwe.

Mu kiganiro NkindiPatrick yahaye www.rwandayacu.com yavuzeko gutangiza iyi radiyo byaturutse kucyifuzo cyo kurushaho kumvikanisha ijwi ry’abaturage b’Iburasirazuba no kubegereza amakuru n’ibiganiro bibafasha mu buzima bwa buri munsi.

Yagizeati:“Twifujeko habaho radiyo itangaamakuru avugira abaturage, ikabaha umwanya wogutanga ibitekerezo no kungurana inama ku iterambere ry’aho batuye. Igihe cyo gutangira kirageze.”

Nkindi Patrick Umuyobozi wa Radio VOICE FM

VOICE FM iteganya gutangirana n’itsinda ry’abanyamakuru bafite ubunararibonye mu bitangazamakuru bitandukanye, mu rwego rwo gutanga ibiganiro bifite ireme kandi byubahiriza amahame y’umwuga. Muribo harimo John Bagabo wahoze akorera MamaUrwagasabo, Valens VAVA wakoreraga City Radio, Kabera Sam wakoreraga A TV, ndetse na Ndalisabamungu  Paul Clement. Mu bandi bari gutekerezwaho harimo Bucyakera Jean Paul uzwinka GuterMan Guter usanzwe ukorera Isango Star.

Iyi radio ifite ibyuma by’ikoranabuhanga bigezweho

Mu biganiro biteganyijwe harimo Amakuru, ikiganiro cy’ibidukikije cyitwa Inteko y’urusobe rw’ibidukikije , Umuzi w’ukuri, Sport n’imyidagaduro n’ibindi kandi iyi radio izaba ihuriro ry’amakuru n’amahirwe ku bashoramari, urubyiruko n’abandi baturage bifuza kumenyekanisha ibikorwa byabo.