AmakuruUbuzima

Gakenke: Poste de Santé ya Buhuga irifuza gukorana n’izindi sosiyete z’ubwishingizi mu kwivuza

Poste de Santé ya Buhuga iherereye mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Cyintare mu Karere ka Gakenke, iravuga ko iri guhura n’imbogamizi zituruka ku kuba idakorana n’izindi sosiyete zitanga ubwishingizi mu kwivuza zitari Mituweli.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko ibi biyiteza igihombo ndetse bikabangamira bamwe mu baturage n’abanyeshuri bakora ingendo ndende bajya kwivuriza kure yayo.

Iyi poste de santé yegereye ishuri rya ES Buhuga TTS, kandi ifasha cyane abanyeshuri n’abaturage batuye mu Murenge wa Kivuruga no mu mirenge iwukikije nka Busengo na Nemba. Ubusanzwe yakira abarwayi bari hagati ya 50 na 60 ku munsi bitewe n’ibihe.

Nubwo itanga serivise zitandukanye zirimo kuringaniza urubyaro, gusuzuma abarwayi, gutanga imiti, gupfuka ibisebe no gukingira abana, ubuyobozi bwayo buvuga ko hari umubare munini w’abagenerwabikorwa batayigeraho kubera ikibazo cy’ubwishingizi.

Umuyobozi wa Poste de Santé ya Buhuga, Cyinthia Ntwari, avuga ko bafite ikibazo cyo kuba badafite uburenganzira bwo kuvura abafite ubundi bwishingizi butari Mituweli.

Yagize ati: “Duhura n’ikibazo cy’uko tutemerewe kuvura abarwayi bafite RAMA, MMI n’izindi sosiyete z’ubwishingizi. Ibi bituma abo baturage badashobora kuhivuriza, kandi iyo baza tukabavura bahabwa serivise ijana ku ijana nk’abandi bose. Turasaba ababishinzwe ko izi sosiyete na zo zakorana natwe kugira ngo abaturage barusheho kubona ubuvuzi bw’ibanze bitabagoye, kandi iki kibazo kiri mu Rwanda hose, twifuza ko MINISANTE igishakira umuti urambye.”

Umuyobozi wa Poste de Santé ya Buhuga, Cyinthia asaba ko abafite RAMA na MMI bajya bivuriza kuri za Poste de sante

Bamwe mu banyeshuri biga kuri ES Buhuga TTS bafite RAMA na MMI bavuga ko bibagora kuba badashobora kwivuriza kuri iyi poste de santé yegereye ishuri ryabo.

Umwe muri bo yagize ati: “Iyo turwaye tugerageza kujya kuri poste de santé ariko batubwira ko tugomba kwishyura ijana ku ijana kubera ko tudafite Mituweli. Biba bitugoye kuko tugomba kujya ku kigo nderabuzima kiri kure kandi bitwara umwanya n’amafaranga.”

Undi nawe ati: “Biratubabaza kuba hari ivuriro hafi y’ishuri ariko ntidushobore kurivurizaho kubera ubwishingizi bwacu.”

Abanyeshuri bo kuri ES Buhuga TSS bafite za RAMA , MMI, bavuga ko batabona serivise kuri poste de sante ya Buhuga

Si abanyeshuri gusa, kuko n’abarimu bahura n’iki kibazo. Umwe mu barimu ufite RAMA yavuze ko na we bimugora gukora ingendo ajya ku kigo nderabuzima kandi hari poste de santé hafi.

Yagize ati: “Serivise zose twazihabwa kuri poste de santé, ariko kubera ubwishingizi mfite, nsabwa kujya ku kigo nderabuzima kiri kure. Bitwara umwanya kandi rimwe na rimwe bikadindiza akazi.”

Hategekimana Theogene, Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubuzima, yemeza ko koko poste de santé zidakorana na MMI na RAMA, ariko ko iki kibazo kizwi.

Yagize ati: “Ni byo koko poste de santé zose ntizikora ku buryo bw’amasezerano na MMI na RAMA. Icyakora iki kibazo kirazwi ndetse na Minisiteri y’Ubuzima irakizi. Hari ibigikorwa n’ibiri kwigwaho kugira ngo umuturage arusheho koroherezwa kubona ubuvuzi atagombye gukora ingendo ndende.”

Poste de Santé ya Buhuga yubatswe na EAR Diyoseze ya Shyira, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n’abaturage kubona ubuvuzi bw’ibanze bwihuse. Yaje ari igisubizo ku baturage bo muri aka gace by’umwihariko mu bihe byashize aho hakunze kugaragara indwara ya maraliya.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko nibaramuka bemerewe gukorana n’izindi sosiyete z’ubwishingizi, byarushaho kongera umubare w’abagana iri vuriro no kugabanya ingendo abaturage bakora bajya gushaka serivise z’ubuvuzi kure yabo.