AmakuruUburezi

Gakenke: Abarangije amasomo y’imyuga kuri ES BuhugaTSS bishimira ubumenyi bahakuye

Abanyeshuri bagera kuri 20 barangije amasomo y’igihe gito (short course) ajyanye n’ububaji bamaze amezi atandatu biga kuri ES  Buhuga TSS , riherereye mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Cyintare,  mu Karere ka Gakenke, bavuga ko ubumenyi bahakuye bugiye kubafasha kwiteza imbere no guteza imbere aho batuye.

Aba banyeshuri basoje ayo masomo bigishijwe ubumenyi ngiro burimo gukora inzugi, amadirishya, intebe, ameza n’ibindi bikoresho byo mu nzu, bakaba bavuga ko bungutse ubumenyi bubaha icyizere cyo kwihangira imirimo aho gutegereza akazi.

Abarangije imyuga bishimira ko bagiye kwihangira umurimo

Umwe mu banyeshuri barangije, Uwimana  Claudine , yavuze ko mbere yo kwiga ayo masomo atatekerezaga ko umukobwa yakora umwuga w’ububaji, ariko ko ubu asanga nta bidashoboka.

Yagize ati: “Mu mezi atandatu tumaze twigishwa, twahawe ubumenyi bufatika. Ubu nshobora gukora intebe cyangwa ameza bikagurishwa ku isoko. Ndashimira  ES  Buhuga TSS yatumye menya ko n’umukobwa ashobora gukora umwuga w’ububaji kandi akiteza imbere.”

Dukuzimana Eulade  na we wize ayo masomo, yavuze ko ubumenyi yahawe bugiye kumufasha gutangira kwikorera aho iwabo, akazashaka n’abo aha akazi mu gihe kiri imbere.

Yagize ati: “Icyo twize si iby’inyandiko gusa, twakoze ibikorwa bifatika. Ubu dufite gahunda yo kwishyira hamwe tugakora koperative, tugakora ibikoresho byiza kandi biramba. Turashimira ishuri ryaduhaye amahirwe yo kwiga aya masomo mu gihe gito ariko akagira akamaro kanini, ariko nanone sinabura gushimira Perezida Paul Kagame uhora yifuriza ineza urubyiruko ndetse ari nayo mpamvu kuri ubu dutozwa kwihangira umurimo nyuma yo kwigishwa binyuze mu miyoborere myiza.”

Dukuzimana Eulade ashimira Perezida Kagame Paul ukomeje kwita ku trubyiruko

Umuyobozi wa ES  Buhuga  TSS Reverand Pastor Niyonsaba Aimable yavuze ko bishimira ko urubyiruko ruri kwitabira amasomo y’imyuga, asaba abarangije kuzaba intangarugero mu muryango nyarwanda.

Yagize ati: “Turabasaba kuzaba umusemburo w’iterambere aho mutuye. Irinde ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zishobora kubasubiza inyuma. Ubumenyi mwahawe bugamije kubafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu.”

Yongeyeho ko ishuri rizakomeza guteza imbere amasomo y’imyuga kugira ngo urubyiruko rwinshi rubone ubumenyi ngiro rubasha kubyaza umusaruro rwiteza imbere.

Umuyobozi wa ES Buhuga  TSS Reverand Pastor Niyonsaba Aimable, asaba abarangije amasomo kurangwa n’indangagaciro na kirazira  z’umunyarwanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Itorero ry’abangirikani  Diyoseze ya Shyira (EAR) Reverand Pastor Niyongabo Charles, wari intumwa ya Musenyeri  w’iyi Diyoseze  ya EAR,Nyiricyubahiro Ahimana Augustin,  ikaba iri mu bafite uruhare mu ishingwa n’imikorere y’iri shuri ku bufatanye na Leta, Reverand Pastor  yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere imyigishirize y’imyuga ku rubyiruko.

Yagize ati: “Iri shuri ryubatswe na EAR rikora ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ku bw’amasezerano. Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu buhora buzirikana ko urubyiruko rugomba kugira umurimo. Turasaba aba barangije gukoresha neza ubumenyi bahawe, bakirinda ibibashora mu ngeso mbi, ahubwo bakubaka ejo hazaza habo, kandi bagakomeza kwitwara Gikirisitu, kuko ni byo bizatuma bakomeza kuba inyangamugayo, kandi masaba kugira indangagaciro z’Umunyarwanda ndetse na Kirazira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Itorero ry’abangirikani  Diyoseze ya Shyira (EAR) Reverand Pastor Niyongabo Charles, asaba abarangije amasomo kwitwara Gikiristo

Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe  amashuri yisumbuye na TVT, Manirafasha Faustin yashimiye abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri ku ruhare rwabo mu gutoza no kwigisha abo banyeshuri.

Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bwa ES  Buhuga TSS n’abarimu bitanze kugira ngo aba banyeshuri bahabwe ubumenyi bubafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo. Turasaba abarangije gukoresha ayo mahirwe neza, bakiteza imbere kandi bagatanga akazi ku bandi, ikindi kandi bakwiye kumva ko kuba inyangamugayo no gukunda igihugu ni byo bikwiye kubaranga kuko igihugu n’abayobozi b’u Rwanda barabakunda.”

Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe  amashuri yisumbuye na TVT, Manirafasha Faustin yashimiye abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri ku ruhare rwabo mu gutoza no kwigisha abo banyeshuri.

Yongeyeho ko Akarere ka Gakenke n’igihugu muri rusange  bazakomeza gufasha no gukurikirana gahunda zose zigamije guteza imbere imyuga mu rubyiruko.

Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu guteza imbere amashuri n’amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), hagamijwe ko urubyiruko rubona ubumenyi ngiro rubasha kwihangira imirimo no guhanga indi mishya.

Imibare igaragaza ko buri mwaka umubare munini w’urubyiruko rwinjira mu mahugurwa y’imyuga ugenda wiyongera, mu rwego rwo kugabanya ubushomeri no kongera umusaruro ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri bashimira abarezi babafashije kugera kubyo bari biyemeje harimo gutsinda amasomo

Ku barangije amasomo y’ububaji kuri ES  Buhuga TSS , bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe mu mezi atandatu bamaze bahugurwa, bakaba biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza mu Karere ka Gakenke no mu gihugu muri rusange.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere amashuri n’amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), hagamijwe ko urubyiruko rubona ubumenyi ngiro rubasha kwihangira imirimo no kugabanya ubushomeri.

Muri gahunda y’Igihugu y’iterambere (NST1 na NST2), intego ni uko nibura 60% by’abanyeshuri barangiza icyiciro rusange (O-Level) bajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, mu gihe abasigaye 40% bajya mu mashuri asanzwe (general education).

Imibare itangwa na Minisiteri y’uburezi mu  Rwanda igaragaza ko umubare w’abanyeshuri biga imyuga wakomeje kwiyongera uko imyaka ishira, aho wavuye munsi ya 30% mu myaka yashize ukagera hafi kuri 40% mu myaka ya vuba, intego ikaba ari ukugera kuri 60% mu rwego rwo guhuza uburezi n’isoko ry’umurimo.

Ni muri urwo rwego amashuri nka ES   Buhuga TSSikomeza gutanga amasomo y’igihe gito (short courses) y’amezi atandatu, agamije guha urubyiruko ubumenyi bwihuse bubafasha guhita binjira ku isoko ry’umurimo

Aya masomo y’amezi atandatu ajyanye n’ububaji yatangiwe kuri ES  Buhuga  TSS ari mu bikorwa bishyigikiwe kandi bikurikiranwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, (Rwanda TVET Board (RTB).

Ubufatanye bw’abarezi n’abayobozi ba ES Buhuga  TSS ni bwo butuma bahorana intsinzi

Mu banyeshuri 20 barangije harimo abakobwa 14 n’abahungu 6 bose biyemeje kuba umusemburo w’iterambere.