AmakuruUburezi

 Burera: CEPEM isaba abaharangirije amasomo guhangana n’igwingira rikigaragara mu bana

Ubuyobozi bwa  CEPEM Technical Secondary School (CEPEM TSS), ishuri riherereye mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, bwahamagariye abarangije amasomo kurushaho kugira uruhare mu kurwanya igwingira rikigaragara mu Ntara y’Amajyaruguru, binyuze mu bumenyi n’ubunararibonye bavanye ku ishuri.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ikirenga wa CEPEM,Faustin Mushakamba, ubwo abanyeshuri 20 barangizaga amasomo mu ishami ry’Amahoteri n’Ubukerarugendo, bahabwaga impamyabumenyi zabo. Yabibukije ko ubumenyi bahawe budakwiye kurangirira mu byumba by’amashuri, ahubwo bugomba kuvamo ibisubizo bifatika ku bibazo byugarije abaturage.

Mzee Mushakamba yahaye impamyabumenyi abasoje amasomo yabo ariko abasaba kurwanya igwingira muri sosiyete

Mu byifuzo bye n’impanuro, Mzee Mushakamba yagize ati:“Turabashimira umuhate n’ikinyabupfura mwagaragaje mu gihe cyose mwamaze mwiga. Uyu munsi ntimusohotse gusa mufite impamyabumenyi, ahubwo musohotse mufite inshingano. Intara y’Amajyaruguru iracyafite ikibazo cy’igwingira. Nk’abize amahoteri n’ubukerarugendo, mufite ubumenyi ku mirire iboneye, gutunganya amafunguro yujuje intungamubiri no guhanga udushya mu bukerarugendo bushobora kuzamura ubukungu bw’abaturage. Nimube aba mbere mu gutanga ibisubizo.”

Yakomeje ashimira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ku murongo akomeje guha Abanyarwanda wo kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati:“Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukomeje kudushishikariza kwigira, gukora cyane no kwikemurira ibibazo. Natwe nka CEPEM, intego yacu ni ukurema urubyiruko rushoboye, rwihangira imirimo kandi rugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Umwe mu barangije,   Iradukunda Daniel  yavuze ko agiye gutangiza umushinga wo gutegura amafunguro yujuje intungamubiri ku biciro byoroheje, by’umwihariko mu miryango itishoboye.

Yagize ati:“Twize gutegura indyo yuzuye kandi itagoye kuboneka. Ngiye gukorana n’abagore bo mu miryango itishoboye mbatoze gutegura indyo iboneye, dufatanyije kurwanya igwingira.”

Byari ibyishimo bahabwa impamyabumenyi

Undi nawe  witwa  Dusingizimana Joyeyeuse yahamije ko azibanda ku bukerarugendo bushingiye ku biribwa gakondo byujuje intungamubiri, agamije guteza imbere umuco no kongera amahirwe y’akazi mu rubyiruko.

Yagize ati:“Ubukerarugendo si ukwakira abashyitsi gusa, ni no kubereka umuco wacu n’indyo zacu gakondo. Nzashyiraho serivisi izamura ubukungu bw’abaturage kandi inafashe mu guhindura imyumvire ku mirire.”

Umukozi w’Umurenge wa Rugarama wari witabiriye uwo muhango, yashimye CEPEM ku ruhare igira mu iterambere ry’umurenge.

Yagize ati:“CEPEM ni umufatanyabikorwa ukomeye w’umurenge wacu. Itanga akazi ku baturage, igatanga uburezi bufite ireme kandi igatoza urubyiruko kwihangira imirimo. Abaharangije hano tubitezeho kuba imbarutso y’impinduka, by’umwihariko mu kurwanya imirire mibi no guteza imbere ubukungu bw’akarere kacu.”

Yongeyeho ko ubufatanye hagati y’ishuri, ubuyobozi n’abaturage ari inkingi ikomeye mu kugera ku iterambere rirambye.

Bakase umugani ubwabi bikoreye mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo

CEPEM TSS ikomeje kugaragaza ko atari ishuri ritanga ubumenyi gusa, ahubwo ari ikigo gitegura urubyiruko rufite indangagaciro, ubushobozi n’umutima wo gukorera igihugu. Abaharangije basabwe kuba ba ambasaderi b’impinduka, bakagaragaza ko uburezi bufite ireme ari inkingi y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.