AmakuruUburezi

Amajyaruguru: Muri Wisdom School habereye ubukangurambaga bw’isuku mu mashuri

Mu ishuri rya Wisdom School riherereye mu Karere ka Musanze, habereye ubukangurambaga bw’isuku mu mashuri bwitabiriwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, abayobozi b’ishuri n’abanyeshuri, hagamijwe gutoza abana umuco w’isuku bakiri bato.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice  yavuze ko gutoza abana isuku ku ishuri bigomba kurenga urukuta rw’ishuri bikagera no mu ngo zabo.

Yagize ati:“Uko twigisha abana gukora isuku ku ishuri, ni nako bakwiye kuyigeza mu miryango yabo n’aho batuye, kugira ngo isuku ibe umuco wabo wa buri munsi.”

Abanyeshuri bo kuri Wisdom  School  bishimiye gukorana  isuku na Guverineri Mugabowagahunde  Maurice

Yakomeje ashimangira ko isuku atari igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo ari inshingano ya buri munsi, by’umwihariko ku banyeshuri.

Yagize ati:“Ubukangurambaga bw’isuku si ubw’umunsi umwe. Isuku irakorwa buri munsi, ni yo mpamvu dufatanya na Minisiteri y’Uburezi muri gahunda ya Fresh School, aho abana bigishwa gusukura aho barira, mu nkengero z’ishuri no mu kigo cyose.”

Guverineri   Mugabowagahunde  yasuye umushinga Wisdom school irimo gukora wa Biogaz uzayifasha kubungabunga ibidukikije no guteka mu buryo bw’isuku

Muri iki gikorwa, Guverineri yifatanyije n’abanyeshuri ba Wisdom School mu gukora isuku, anabaganiriza ku ngingo zitandukanye zirimo kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abana no kugarura abana bose ku ishuri.

Yagaragaje impungenge ku mibare y’abana batarasubira mu mashuri, kandi bakwiye kuba bari kwiga nk’abandi bana maze asaba inzego bireba ko buri wese yagira uruhare rwo gusubiza abo bose mu ishuri.

Yagize ati:“Twabonye ko mu gihembwe cya kabiri hari abana bagera ku bihumbi bitanu mu Ntara yacu bataragarutse ku ishuri. Ibi biraduhangayikishije kandi bisaba ko buri rwego rugira uruhare mu kubagarura mu mashuri.”

Guverineri kandi yijeje ubuyobozi bwa Wisdom School ubufasha ku mbogamizi bafite, zirimo iziterwa n’umugezi wa Rwebeya uva mu Birunga n’ibijyanye no kubona ibyangombwa byo kubaka ibyumba by’amashuri.

Yagize ati:“Ibibazo byo kongera ibyumba by’amashuri kuri iri shuri turabizi, kandi turi bubikurikirane ku bufatanye n’Akarere ndetse na One Stop Center kugira ngo ibyangombwa byo kubaka byihutishwe.”

Abanyeshuri Anaise Uwase na Uwimana Marie Claire bavuze ko bishimiye cyane uburyo abayobozi babahaye urugero rwiza mu bijyanye n’isuku.

Anaise Uwase yagize ati:“Twishimiye kubona Guverineri ubwe aza gutoragura uducupa twa pulasitiki no gusukura ibisheke. Bitwereka ko isuku ari ingenzi kuri buri wese.”

Uwimana Marie Claire we yongeyeho ati:“Iyo abayobozi bakuru baduhaye urugero, bituma natwe twumva ko isuku ari ikintu cy’agaciro. Twiyemeje kuba umusemburo w’isuku aho tuba hose no mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Wisdom School ifite inka abanyeshuri  bakuraho amata yo kunywa

Umuyobozi wa Wisdom Schools Rwanda, Nduwayesu Elie, yavuze ko isuku ari imwe mu ndangagaciro shingiro z’iryo shuri.

Yagize ati:“Buri wa kabiri wa buri cyumweru dukora igikorwa cy’isuku, tugamije gutoza abana umuco mwiza kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza.”

Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Intara n’abandi bayobozi bifatanyije n’abanyeshuri mu muganda,

Yagize  ati:“Iyo abayobozi bakuru baje kwifatanya n’abana mu muganda, bituma abana bumva ko bari kumwe na bo mu kubaka igihugu. Natwe twabyishimiye cyane.”

Wisdom School ifite inkoko abanyeshuri bakuraho amagi n’inyama byo kurya, uyu mushinga na wo  Mugabowagahunde yawusuye

Uyu munsi waranzwe kandi no gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri Wisdom School, birimo imirima y’ibisheke n’imboga bigaburirwa abanyeshuri, ubworozi bw’inkoko n’inka, ndetse na bio-gaz zirimo kubakwa hagamijwe guteza imbere imibereho myiza n’imirire y’abanyeshuri.