AmakuruIbidukikije

Musanze: Wisdom School mu mushinga wa biogaz wa miliyoni 100 Frw       

Ishuri rya Wisdom School riherereye mu Karere ka Musanze ryatangije umushinga mugari wo kubaka biogaz ifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira, kubungabunga ibidukikije no kugabanya amafaranga yakoreshejwe mu bicanwa bisanzwe.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko icyemezo cyo gushora muri uyu mushinga cyafashwe nyuma yo gusuzuma ingaruka mbi z’ikoreshwa ry’inkwi n’amakara ku bidukikije, ndetse n’ikiguzi kinini cy’amafaranga yakoreshwaga mu guteka amafunguro y’abanyeshuri.

Umuyobozi wa Wisdom Schools Rwanda, Nduwayesu Elie, avuga ko uyu mushinga ujyanye n’icyerekezo cy’ishuri cyo gutanga uburezi bufite ireme kandi burengera ibidukikije.

Yagize ati:“Twahisemo biogaz kuko dushaka ishuri ritanga uburezi rifite icyerekezo kirambye. Kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara ni ugufasha kurengera amashyamba n’ibidukikije, kandi bikajyana n’indangagaciro twigisha abana.”

Yakomeje ashimangira ko uretse kurengera ibidukikije, biogaz izafasha ishuri kuzigama amafaranga menshi.

Yagize ati:“Amafaranga twakoreshaga mu kugura inkwi n’ibindi bicanwa yari menshi. Ubu ayo mafaranga tuzajya tuzigama tuzayasubiza mu iterambere ry’ishuri no mu kuzamura imibereho myiza y’abanyeshuri.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,Mugabowagahunde Maurice  wasuye Wisdom School, yashimye uyu mushinga avuga ko ari icyitegererezo ku bindi bigo by’amashuri.

Yagize ati:“Ishuri rishora muri biogaz riba ritanga urugero rwiza rwo kubungabunga ibidukikije no gukoresha neza umutungo. Ibi ni byo dushishikariza n’andi mashuri n’ibigo byo mu Ntara y’Amajyaruguru.”

Yakomeje avuga ko uyu mushinga ujyanye na politiki ya Leta yo guteza imbere ingufu zisubira.

Yagize ati:“Iyo amashuri afashe iya mbere mu gukoresha ingufu zisubira, abana bakurana ubumenyi n’umuco wo kurengera ibidukikije. Ibi bituma tugira abaturage b’ejo hazaza basobanukiwe iterambere rirambye.”

Guverineri  Mugabowagahunde yasobanuriwe uko umushinga wa Biogaz uzafasha wisdom School kubungabunga uibidukikije no kwizigamira

Abanyeshuri biga muri Wisdom School na bo bagaragaje ko uyu mushinga ubigisha amasomo arenze ayo biga mu ishuri. Uwimana Marie Claire, umwe mu banyeshuri.

Yagize ati:“Biogaz itwigisha ko dushobora kurengera ibidukikije kandi tukabona ibisubizo ku bibazo dufite. Bituma dusobanukirwa ko iterambere ritangiza isi.”

Anaise Uwase, yavuze ko biogaz ibafasha gukura bafite imyumvire yo kuzigama no gukoresha neza umutungo kimwe no kurinda imyuka ihumanya ikirere.

Yagize ati:“Twiga ko gukoresha biogaz bidufasha kuzigama amafaranga no kurengera ibidukikije. Ibi bizadufasha no mu buzima bwacu bw’ahazaza, aho tuzajya dufata neza umutungo.”

Ubuyobozi bwa Wisdom School buvuga ko uyu mushinga uzifashisha imyanda iva mu bworozi bw’inka n’inkoko biri muri iri shuri, bityo imyanda ikabyazwa ingufu aho kuba ikibazo ku isuku n’ibidukikije.

Wisdom School ivuga ko ifite intego yo kuba ishuri ry’icyitegererezo mu kubungabunga ibidukikije, kandi ko yiteguye gusangiza ubunararibonye bwayo n’andi mashuri ndetse n’abaturage baturanye na ryo, mu rwego rwo guteza imbere iterambere rirambye.