Rubavu: Ubuyobozi bushishikariza abaturage kubungabunga umutekano bahereye mu miryango

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, yasuraga akarere ka Rubavu, mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi, yishimiye uburyo bahuza imbaraga zabo mu miryango bagamije kwiteza imbere, ndetse n’uburyo bamaze gusobanukirwa ikerekezo k’igihugu, ariko abasaba gukomeza gusigasira umutekano w’ingo kugirango ubabere umusingi w’imibereho myiza n’iterambere.

Guverineri Munyantwari yagize ati: “Kwirinda ihohotera iryo ariryo ryose, kugira igihugu gifite umutekano.Akarere gafite umutekano,ariko noneho umutekano w’ingo, mu rugo abantu babe batekanye,hari ubwumvikane,habeho kuzuzanya,hari ukurera abana neza nkuko itegeko nshinga ry’igihugu ribivuga,umuryango muto umugore umugabo n’abana niryo shingiro ry’umuryango mugari nyarwanda.Imibereho mu muryango ,iterambere ry’umuryango ndetse n’umutekano mu muryango wakubakira kuri wa wundi dufite muri rusange nk’igihugu.Uwo mutekano si uwo kujyamo ngo tudamarare ni uwo kujyamo ukaba umusingi w’imibereho myiza n’amajyambere”

Abanyarubavu bashingiye ku mpanuro bahawe na Guverineri , biyemeje kujya barangwa n’ubwumvikane mu ngo , ariko nanone, biyemeza kugira imikoranire myiza n’inzego za Leta, batangira amakuru ku gihe kuri buri wese ushobora guhungabanya umutekano bahereye mu miryango yabo.

Abaturiye Rubavu biyemeje kurwanya ikibi bahereye mu miryango yabo.

Nshimiyimana Celestin, Yagize ati:“Kwicungira umutekano,amarondo tukayakaza,ibyo tubona bitari kugenda neza tukandika ubutumwa bugufi  cyangwa se tugahamagara abandi bayobozi batwegereye kugirango umutekano tuwukaze cyane ntihagire umuntu utwinjirira”.

 

Nshimiyimana yongeraho ko basanzwe bakorana neza n’ubuyobozi, ngo kuko iyo babonye umushyitsi tumujyana ku ushinzwe umutekano  akamwandika n’imyirondoro ye, Kugirango irondo rikorwe neza,tukanashishikarira gukora amarondo”.

 

Abanyarubavu kandi basabwa gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge byo nta ndandaro y’umutekano muke.

 421 total views,  2 views today