AmakuruImyidagaduro

Rutsiro mu byishimo: Kivu Beach Expo&Festival yasusurukije Boneza, ibirori abaturage batazibagirwa

Abaturage b’Akarere ka Rutsiro, cyane abo mu Murenge wa Boneza, baravuga ko Kivu Beach Expo&Festival yabahaye ibyishimo bidasanzwe mu birori by’imbonekarimwe byabaye ku nshuro ya mbere ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kuri Palega Beach Inn, ku wa 9 Ukuboza 2025. Ni iserukiramuco ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro, rifite intego yo guteza imbere ubukerarugendo no kumurika ibyiza by’akarere.

Umuhanzi Nsengiyumva François uzwi nka Gisupusupu yataramiye Rutsiro ku nshuro ya mbere, abitabiriye baturutse impande zose barenga 5,000 baravuga ko babonye ibitaramo bidasanzwe. Abaturutse ku kirwa cya Bugarura, ahabarizwa abaturage barenga 2,000, baje mu bwato mu rugendo rw’akataraboneka rwanyuze mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.

Uwamariya Vestine wo kuri Bugarura yagize ati: “Twari tumenyereye urugendo rwo mu mazi ariko uyu munsi byari bidasanzwe. Twishimye ku rwego ruri hejuru cyane.”

Inbirori byo kwishimira ibibera Rutsiro byafunguwe ku mugaragaro n’abayobozi banyuranye

Abamurika barenga 50 bakora ibikorerwa mu Rwanda bitabiriye, barimo abenga ibinyobwa bya Rutsiro Honey, ubukorikori n’ibindi bikorerwa iwabo.

Rushel Kivu Resort yerekanye umutobe ukorerwa mu mbuto zihingwa muri Rutsiro n’ikoranabuhanga rihambaye ritanga serivisi zigezweho.

Boneza Coffee yasusurukije abitabiriye ibinyobwa by’ikawa y’umwimerere, aho buri wese yisomeragaho.

KOPAKAMA yerekanye urugendo rw’ikawa kuva mu murima kugeza mu gikombe cy’uwinywa.

Aborozi, abahanzi n’abakora ubukorikori b’akarere na bo berekanye umwihariko w’ibikorerwa iwabo byongeye gusiga isura nshya ku buhahirane n’iterambere rya Rutsiro.

Abaturage benshi bavuze ko bari batarakandagira muri hoteli kubera kwegera ibiciro. Ariko muri ibi birori ibiciro byagabanutseho 50%, ndetse bimwe biragabanywa cyane kugira ngo buri muturarwanda yibarize muri serivisi zinyuranye.

Petit Mitising wavaga muri hoteli 3,000 Frw wagurishwaga 1,000 Frw.

Byeri n’ibindi binyobwa byagabanijwe ku rwego rwabashimishije bose.

Ndayishimiye Samuel wo muri Boneza yagize ati: “Ni ubwa mbere nigeze kunywera byeri muri hoteli. Noneho numvise ko natwe tugomba gusohoka, ubuzima ntibugumire mu rugo gusa.”

Abitabiriye Rutsiro Beach&Expo bishimiye amahumbezi yo mu karere ka Rutsiro

Gahunda zidakunze kuboneka mu Majyepfo y’Iburengerazuba ziri gukurura ba mukerarugendo

Ibikorwa bikomeje mu minsi ikurikiyeho bishimishije benshi:

Ku wa 12/12/2025  hazaba Amarushanwa yo gutwara ubwato kuri Kinunu Wonders

Ku wa 13/12/2025  hazaba Volley Beach, Swimming Competition, gusura Inyambo zoga mu Kivu ndetse no kugabanyiriza brochette ku 1,500 Frw kuri Rushel Kivu Resort 14/12/2025 Triathlon kuri Umutuzo Lodge, Badminton kuri Kaysun na Hiking kuri Kariba Beach

Haziyongeraho Boat Party izamara iminsi itatu, imwe mu bitaramo bitegerejwe cyane n’abasura Rutsiro.

Yves Iyaremye, Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd, yashimye amahirwe igihugu giha urubyiruko n’umutekano uhamye utuma ibikorwa nk’ibi bikomeza gutera imbere.

Yagize ati:Ibyishimo mboneye hano ntibisanzwe. Rutsiro igiye kuba icyicaro cy’ibirori bikurura abantu benshi, ubona bitabiriye kandi babyishimiye iyi na yo ni intera ikomeye mu kumenyekanisha ibyiza bya Rutsiro n’igihugu cyacu muri rusange”.

Iyaremye Yves Umuyobozi wa Yirunga LTD

Meya w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa, yashimangiye ko iyi ari intangiriro y’ibihe bishya mu bukerarugendo bw’akarere.

Yagize ati:Ibi birori ni ubwa mbere tubibonye ku rwego nk’uru. Twishimiye uburyo abaturage, abahanzi n’abafatanyabikorwa bafatanyije. Tuzabigira umuco”