Rutsiro: Kivu Beach Expo na Festival yitezwe kuba imbarutso y’iterambere ry’ubukerarugendo muri Boneza
Mu rwego rwo kwitegura iserukiramuco rinini riri kumwe n’imurikagurisha Kivu Beach Expo na Festival riteganyijwe kuba kuva ku wa 9–15 Ukuboza 2025, Yirunga Ltd ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro bakomeje gusura abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo harebwe aho imyiteguro igeze, cyane cyane muri gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ibiyaga.
Mu Murenge wa Boneza ahagomba kubera ibi birori, abafite ibikorwa by’ubukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu bakomeje kugaragaza icyizere. Barimo Hon. Odette Nyiramirimo ufite Ruchel Hotel hamwe na mugenzi we uyobora KaySun Hotel bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa ndetse bakeza ko kizazamura umubare w’abashyitsi basura aka gace.

Kubungabunga ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu bituma Rutsiro irabagirana kubera ibimera byatewe hafi yacyo ndetse n’ibikorwaremezo
Abatuye mu kirwa cya Bugarura kiri muri Boneza na bo bemeza ko ubukerarugendo bwatumye ikirwa cyabokimenyekana. Bavuga ko kwakira ibikorwa nk’ibi bibongerera icyizere cy’uko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ribegereye.
Umuyobozi wa Yirunga Ltd, Yves Iyaremye, avuga ko Kivu Beach Expo na Festival izagaragaramo udushya twinshi twitezwe mu gukurura ba mukerarugendo ndetse n’abitabira imikino inyuranye.
Yagize ati: “Hazabamo Hiking ya kilometero 20 isohera kuri Palega Beach Inn, imikino isa na Badminton ikinirwa kuri KaySun Hotel, amarushanwa yo gutwara amato, koga, Volley Beach, gusura ikirwa cya Napoleon, kureba Inyambo zoga mu Kivu, hamwe n’ubukerarugendo bushingiye ku kawa muri Boneza Coffee.”

Umuyobozi wa Yirunga Iyaremye Yves(Uwa gatatu uturutse iburyo) kumwe n’abafatanyabikorwa muri iki gikorwa cya Expo Rutsiro.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, avuga ko iki gikorwa kizazamura imidugudu ya Boneza ku rundi rwego mu bukerarugendo bushingiye ku muco n’uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati: “ Boneza ifite byinshi byihariye birimo ibirwa binini n’ibito, inyoni n’ibinyabuzima bitandukanye, amahoteli agezweho, ndetse n’inka z’Inyambo zamamaye ku koga mu Kivu , akaba ari umwihariko udasanzwe muri aka karere.”

Muri iyi Expo hazaba umwanya wo kwidagadura mu nkengero za Kivu bakina imikino imyuranye
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa avuga ko Kivu Beach Expo na Festival ari amahirwe akomeye yo kumenyekanisha Rutsiro nk’akarere gafite umutungo kamere butarabona isoko rihagije.
Yagize ati:Ibi birori ni amahirwe adasanzwe ku karere kacu kuko bidufasha kwereka abashoramari n’Isi yose ko Rutsiro ari igice y’ubukerarugendo budasanzwe. Ni n’umwanya wo kwigisha abaturage bacu uburyo bwo kubungabunga ibidukikije cyane cyane ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, aho dukangurira buri wese gutera no kurinda ibiti. Twiteze ko iki gikorwa kizatuzanira abashoramari bashya kandi kikazamura imibereho y’abaturage.”
Ibirori biteganyijwe kubera mu busitani bunini bwa Palega Beach Inn, ahareba neza ikirwa cya Bugarura gituwe n’abarenga 2,000. Uburyo bushya bwitezwe kuvugisha menshi ni Boat Party, ibirori by’ubwato bizabera mu Kivu hagati ku wa 13–14 Ukuboza 2025, aho abazitabira bazasusurutswa n’abahanzi n’abadije bazaba bavanga umuziki mu bihe bidasanzwe.

Pisine ya Umutuzo Lodge na yo iri mu bizaneza abazitabirira iyi expo

