NESA:Abanyeshuri basaga ibihumbi 60 mu Rwanda hose hose bari mu bizamini ngiro
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Abanyeshuri 66.958 mu Rwanda hose biga amasomo y’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (TSS), Amashuri Nderabarezi (TTC), Ibararushimamibare (Accounting), Abaforomo (Associate Nursing) n’abiga ibya Siyansi bari mu bizamini ngiro.
Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc Irere Claudette, yagaragaje ko ibizamini ngiro bigaragaza ubushobozi bw’umunyeshuri mu bikorwa ndetse bikagaragaza ishusho ya nyayo y’ibyo ashobora kuzakora ageze hanze.
Yagize ati: “Ibizami ngiro ni ikimeneyetso kimugaragariza ko ibyo yize abyumva kandi ashobora no kubikora. Bituma bakora nk’igihe baba bari mu kazi. Niba uzaba umuforomo hari akazi kenshi kwa muganga ese witeguye kubikora, ibi bizamini kandi bituma abarezi nabo bamenya uruhare rwabo mu gutanga ubumenyi?”
Bamwe mu banyeshuri bavuganye na www.rwandayacu.com bavuga ko biteguye gutsinda ibi bizamini ngo kuko biteguye bihagije.
Rukundo wo muri ESA Ruhengeri yagize ati: “Njyewe nariteguye bihagije ku buryo kumbwira ngo nzatsindwa byaba ari ukwibeshya, abarimu baratwigishije turasobanurirana ubu nifitiye ikizere ko nzabitsinda ku gipimo cyo jhejuru”.
Ikigo NESA mu mibare cyakoze igaragaza ko mu biga imyuga n’ubumenyi ngiro, (TSS) bari gukora ibyo bizami bose hamwe ari 36.267, abakobwa akaba ari 16.136 abahungu bakaba 20.131.
Abo mu Buforomo bari mu bizami ni 439 barimo abakobwa 279 n’abahungu 190 mu gihe aba Siyansi ari bose hamwe ari 22.530 barimo abahungu 9.739 n’abakobwa 12.791.
Abiga mu mashuri nderabarezi (TTC) bose hamwe ni 3.829 barimo abakobwa 2.179 n’abahungu 1.650, mu gihe mu biga Ibarurishaminbare (Accounting) bose ari 3.893 barimo abahungu 934 n’abakobwa 2.959.
Imibare ya MINEDUC igaragaza ko abakandida bose hamwe biyandikishije kuzakora ibizamini bya Leta, bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye bose hamwe ari 471.009
Ni ibizamini byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu Kigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri n’Ibizamini (NESA) ku kigo cya ESSA Nyarugunga TVET mu Mujyi wa Kigali.