Amakuru

Ngororero: Kuri Rubagabaga abacuruza urwagwa bashinze ikusanyirizo rishobora guteza indwara

Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY

Bamwe mu banywa urwagwa bavuga ko bababazwa no kuba hari abishyiriyeho ikusanyirizo ry’inzagwa ry’abarwenga barucururiza hafi y’umugezi wa Rubagabaga, mu murenge wa Matyazo , Akarere ka Ngororero, ibintu kandi binubira ngo harimo  ko bitajyanye n’umuco Nyarwanfda , ikindi ngo ni uko nta n’isuku iharangwa, bakifuza ko ubuyobozi bwakwegera aba benzi b’urwagwa.

Aba baturage bavuga ko kuva kera  mu mateka y’u Rwanda nta hantu byigeze buba aho inzoga ya Kinyarwanda bayijyana mu isoko igatandikwa, ndetse ni  mu nzira ahantu isazi zirirwa zigendagenda , ndetse umuhisi n’umugenzi asogongera kuri iyo nzoga,ngo ni ibintu bashobora nio kwandururamo indwara cyane ko gusogngera bakoresha umuseke umwe.

Iyo ugeze ku mugezi wa Rubagabaga usanga hari abaturage baje kurangura inzo y’urwagwa , bogereza amajerekani muri uwo mugezi, abandi batonze amajerekani bapima urwagwa, ibintu usanga umunsi umwe ngo bizateza akaga ku ndwara zikomoka ku mwanda, cyane ko ririya kusanyirizo bihangiye ridafite isuku namba  nk’uko bamwe babivuga

Nyirakanyana Josephine yagize ati: “Ubu twarayobowe kuko usanga izi nzagwa ziba zakoze ingendo ndende hakiyongeraho no kuba zicururizwa mu nzira noneho no ku mugezi bakogesha amajerekani amazi atemba , ruguru baba bameseramo , abandi barongeramo ibijumba , bogeramo ibirege n’ibindi, ibi rero bikubitiraho izi nzoga zitagira ubuziranenge, nkaba nsabira abanywa ziriya nzoga, ndasaba ubuyobozi ko bwadufasha aba bacuruza izi nzoga kugaruka u muco bakajya baziranguriza mu ngo cyangwa mu nzu, aho kuziriza ku nzira”.

Akomeza avuga ririya kusanyirizo bishyiriyeho ritazwi kandi rizakurura uburwayi, kubera amasazi aba ahari ari menshi, agasaba inzego bireba ko iki kibazo cyashairwa umuti.

Ikusanyirizo ry’urwagwa barishyize hafi y’umugezi (foto rwandayacu.com).

Nsengiyaremye   Felixis we avuga ko ziriya nzoga ziba zuzuye umwanda ngo kuko hari n’ababa batumwe n’abandi kubarangurira bakarunywa barangiza bakongeramo amazi y’umugezi

Yagize ati: “Njye nzi abantu bakuraho icupa ry’inzoga bakongeraho amazi yo muri Rubagabaga, rwose umuco wo gucururiza inzoga ku mugezi, ukwiye gucika , rwose biriya ni umwanda kandi ugaragarira buri wese”.

Umwe mu bacururiza urwagwa ku mugezi wa Rubagabaga witwa Hakizimana Daniel we  avuga ngo ntsa kundi babigenza bahisemo kwirwanaho bashinga isoko hafi y’umugezi wa Rubagabaga, no mu nkengero zawo mu bishanga aho usanga hari udutsiko tw’abagura urwagwa n’abaruranguza.

Yagize ati: “Natwe twaramiwe kuko twabuze aho twajya turanguriza abaje kurangura uru rwagwa, ikindi kubera ko nyine abaza kurangura urwagwagwa bazinduka kare kare kuko nk’abava za Musanze babyuka sa munani z’ijoro ku buryo koza ijerekani aba ari ikibazo bogereza muri Rubagabaga rero mbona ntacyo bitwaye, ahiubwo njye nifitiye ubwoba ko hari ubwo imvura iagwa uyu mugezi ukadusanga ku nkuka ukadutwara, ubuyobozi budufashe”.

Bogereza mu mugezi wa Rubagabaga amajerekani (foto rwandayacu.com)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwo buvuga ko ikibazo bugiye kugikurikirana ngo kuko isuku ni ngombwa kandi ntibakwemera ko umuturage azira indwara zikomoka ku mwanda kugera ubwo zimushyira mu kaga nk’uko  Nkusi Christophe, Umuyobozi w’Akarere abivuga.

Yagize ati: “ Nta kusanyirizo ry’inzoga tugira mu karere kacu, Ibintu nka biriya ntibikwiye , ntidushobora gukomeza kurebera ibintu nka biriya bishyira ubuzima mu kaga , tugiye kubasura turebe ahantu hafute unutekano bajya bakorera, tugiye kubasura ahubwo byihuse, gucuririza inzoga mu nzira, ku nkengero z’umugezi ,mkogeraza mu mugezi ibikoresho bitwara ibirbwa? Oya , ibi tugiye kubishakira umuti urambye”.

Izi nzoga z’urwagwa ziva mu karere ka Ngororero kubera ko ari kamwe mu twera ibitoki byinshi byaba ibiribwa n’ibivamo urwagwa , zigemurwa mu turere twa Nyabihu, Musanze , Gakenke na Burera, abo bose rero usanga bashyize amajerekani ku mirongo baje kurangura, abandi bogereza mu  mugezi, ibintu usanga byareza indwara bidakurikiranywe.

Inkuru dukesha IMVAHO NSHYA.