Amakuru

Musanze: Hakizimana ku myaka isaga 50 yagiye kwiga Kaminuza, kubera kuzongwa n’ikoranabuhanga

 

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Hakizimana Vincent de Paul wo mu Murenge wa Muhoza , Akagari ka Ruhengeri uri mu kigero cy’imyaka 58, yarangije mu ishuri rikuru rya Muhabura Polytechnic, avuga ko kubera ikoranabuhanga ryamubuzaga isoko yahisemo gukomeza amashuri kugira ngo ahangane ku isoko ry’umurimo.

Uyu mugabo uvuga ko yize ibijyanye n’inderabarezi y’imyuga(Normal Techinique) ngo yashatse kwiga kaminuza bimubera ingirabahizi, aza gukomeza ibijyanye n’uburezi yigisha ariko ngo na bwo yasanze atari byo ahitamo kwikorera abinyujije mu ikompanyi ye.

Yagize ati: “Nasubiyeb kwiga yo kugira ipfunwe naterwaga no kuba nta koranabuhanga nari narize, nk’umwubatsi twe twakoraga ibishushanyo tukabikora n’intoki umuntu yaba aje gusaba icyangombwa cyo kubaka tukamuha igishushanyo gikozwe n’intoki , babigeza ku karere ngo babahe icyangombwa cyo kubaka basaba ibyangombwa binyuze mu ikoranabuhanga nkabura abakiriya”.

Kubera iryo pfunwe yaterwaga no kubura abakiriya bitewe n’ubumenyi buke mu ikoranabuhanga byatumye noneho afata icyemezo cyo kongera ubumenyi

Yagize ati: “Ibi byatumye njya kwiga ibijyanye n’ubwubatsi muri kaminuza kugira ngo nkomeza guhangana ku isoko ry’umurimo, kuko nabinga rwose abana bantwara abakiriya”.

Hakizimana ngo ntabwo yatewe ipfunwe no kwigana n’abana bato ndetse harimo n’abo yari yarigishije mu mashuri abanza n’ayisumbuye dore ko n’ubwo afite kampani ye y’ubwubatsi yogisha no muri rimwe mu ishuri ryisumbuye mu karere ka Musanze.

Yagize ati: “Rimwe na rimwe hari ubwo bamwe banga kujya kwiga bitwaje ngo ni abasaza , njye rwose abana twiganye bajyaga banyita amazina y’amabyiniriro sincike intege, abandi mu bagabo bagenzi banjye bambina njya kwiga bakankwena ngo amafaranga yo gutanga mu ishuri bayanywera  none ndangije bakibereye mu tubari , kandi noneho nzanye ikoranabuhanga ngiye kubona akazi kenshi”.

Hakizimana ngo yajyaga asubira mu masomo n’abana be ndetse akanabasobanurira bakamubaza impapuro yakoreyeho imyitozo ngo barebe amanota yabonye, hakaba ubwo yabaga yagize amanota make ariko ntibyamucaga intege iyo abana bamusekaga

Yagize ati: “Hari ubwo abana banjye basangaga yenda nabonye amanota atageze kuri kimwe cya kabiri bagaseka ariko ntibice integer nkababwira ko nzabitsinda, twafataga umwanya wo gusubira mu masomo twese, kandi nkanabasobanurira mbafasha gukora imyitozo batahanye byari ibintu bikomeye ariko nta kundi”.

Bamwe mu banyeshuri barangizanije amasomo na Hakizimana muri Kaminuza, bavuga ko yababereye urugero nk’uko Rukundo  Jules abivuga

Yagize : “Muzehe Rukundo ni umuntu ufata icyemezo, ngira ngo wabonye ko yabonye igihembo cy’abanyeshuri bitwaye neza mu mitsindire, mu masomo yatugiraga inama cyane akatubwira ko dukwiye gushaka ubumenyi ngo kuko hanze ntibaratayo dipolome ahubwo haba ibikorwa na serivise nziza, kandi twasanze aribyo, ndasaba n’abandi kumva ko badakwiye gukangwa n’imyaka y’ubukure kwiga ntibigira umupaka”.

Umuyobozi w’ishuri   rikuru ryigisha ubumenyi ngiro  rya Muhabura (Muhabura Integrated Polytechnique College),Profeser Zephanie Rwamakuba, nawe ashimangira ko kwiga bitarangira kandi bidasaza, ari n’ayo mpamvu n’abakuze bagana ishuri”.

Yagize ati: “Hakizimana ni urugero rwiza rw’abakuze kuko niba umuntu ari umubyeyi kandi ageze mu myaka za 50, urumva ko ari urugero rwiza , yarize kandi ni umwe mu banyeshuri babaye indashyikirwa , kuko ni umuntu wize neza amasomo ye none urabona ko arangije kandi bizamugirira akamaro mu minsi iri imbere, nsashishikariza n’abandi nkawe kuza kwiga bakongera ubumenyi”.

Ishuri rikuru ryigisha ubumenyi ngiro  rya Muhabura (Muhabura Integrated Polytechnique College) ku wa 6 Ugushyingo hagaragaye abarangije bagera ku 152 , kuva iri shuri ryafungura imiryango mu mwaka wa 2014.