Musanze:Gacaca kwa Uwizeyimana haravugwa amadayimoni atera amabuye ku nzu ye ijoro ryose
Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais
Umubyeyi witwa Console Uwizeyimaba Console , utuye mu urenge wa Gacaca, Akagari ka Karwasa, avuga ko hari abatera amabuye ku nzu ye nijoro, yatabaza ntabone ubutabazi ahubwo ngo bakamubwira ko ari amajini amutera.
Uyu mubyeyi kugeza ubu ufite abana 6, akaba yibana kubera ko yatandukanye n’umugabo, ngo bitwaza ibyo bakavuga ko ari umugabo bashwanye umuteza ayo majini nk’uko Uwizeyimana abivuga
Yagize ati: “Njyewe hano nk’uko mu bibona iyi nzu nta kirahuri ku rugi no ku idirishya kitari cyameneka kuko abantu batera amabuye kuri iyi nzu guhera sa kumi n’ebyiri, maze amezi 7 ndi muri ibi bibazo, kubera rero nashwanye n’umugabo wanjye , iyo ntabaje bavuga ko ari ibyo umugabo yateje kandi hari abana bafashwe ubuyobozi burabyirengagiza bukomeza kundebera mu ndorerwamo y’amadayimoni”.
Uwizeyimana inzu ye ibirahure babimazemo bakoresheje kumutera amabuye nijoro
Uwizeyimana asanga kuri we asa n’uwatereranywe yagize ati: “Inzego z’ubuyobozi rwose zindenganue kandi ibi byose byatangiye nyuma y’aho mvuze igisambo cyari cyaje kwiba iwanjye, aho kugikurikirana ahubwo kubera ntavuka ino kuko mvuka Kigali baranteraniye kuko ndi uwa kure urumva bamfata n’umuvantara, ibi inzego zose kugera kuri Gitifu barabizi ariko nkomeje kurenga mbese maze guhahamuka niyambaje itangazamakuru ibi bintu bimaze kundenga”.
Nyirakamana Gertride akaba ari umuturanyi w’uyu Uwizeyima avuga ko yahuye n’akarengane gakomeye
Yagize ati: “Tekereza kuba uyu mugore amaze amezi 7, ubuzma bwe bugaragara ko buri mu kaga kugeza ubwo bavuga ngo ni amadayimoni atera inzu ye amabuye, none se habuze uburyo nibura bapanga irondo rwihishwa aba bagizi ba nabi bagafatwa ko we ubwe n’abasore yapanze irondo iwe bagafata abo bana baba boherejwe ntibabizinzitse, uyu mubyeyi twifuza ko yatabarwa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umutenge wa Gacaca Mukasano Gaudence, avuga koko koko iki kibazo akizi ariko ko mu minsi mike amaze yoherejwe muri uyu murene kuyobora yahise atangira kugikurikirana noi ku giha umurongo
Yagize ati: “Kuba uriya mubyeyi avugako hari abatera amabuye ku rugo rwe twaracyumvise ndetse turanagikurikirana, hafatiwe umwana muto ufite imyaka 14, nasabye mudugudu aganiriza ababyeyi b’uwo mwana, nk’uko abandu baturage barinzwe turakomeza tumurinde tumenye uwohereza uwo mwana gukora ibyo kandi ku murindira umutekano ni inshingano, ngiye gukora uburyo bwose bushoboka niba koko ari n’uwo bashakanye uhungabanya umutekano we nawe ashakishwe abe yakwisobanura”.
Mukansanga Gaudence akomeza avuga ko atemeranya n’abavuga ko ari amadayimoni atera amabuye ku nzu ya Uwizeyimana yagize ati: “Hari abantu bakwiye guhindura imyumvire njye ntabwo nemeranya n’umuntu wese uvuga ko inzu y’uriya mubyeyi iterwa amabuye n’amadayimoni, oya, ahubwo bishyire hamwe dushaka igiteza umutekano muke ku muturanyi wabo, kandi natwe nk’ubuyobozi ntabwo turyamye”.
Mukansanga agakomeza asaba abaturage gukomeza kurinda umutekano wabo ndetse n’uwa bagenzi babo kandi bagatanga amakuru ku bitagenda neza ngo kuko bariya baturage bo muri Karwasa biyemeje ko ikibazo cy’umutekano muke uvugwa muri ruriya rugo wacika burundu, kandi akihanangiriza buri wese uzajya afatirwa mu bikorwa nk’ibi ko azabihanirwa.