Amakuru

Nyabihu: Abaturage ba Kintarure bashinja Gitifu gukoresha amafaranga y’ubwisungane mu nyungu ze

Yanditswe na Bahizi Prince Victory

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kintarure, Umurenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko muri iyi minsi bagorwa no kwivuza kubera ko amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bayaye Gitifu w’akagari ka Kintarure ngo ayabatangire binyuze mu ikoranabuhanga none ngo kugeza ubu yayikoreshereje mu nyungu ze.
Aba baturage bavuga ko basaga 30 ngo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kabo ka Kintarure ababwira ko amafaranga yabo ayabishyurira akabashyira mu rigahunda ya mitiweli binyuze mu ikoranabuhanga ariko bamwe muri bo ngo kwivuza bibabera ikibazo mu gihe bazi ko batanze ubwisungane muri Kamena 2024 nk’uko Muhimpundu Rosine abivuga
Yagize ati: “ Ejo nagiye kwivuza mpageze barebye muri mashine basanga nta mafaranga natanze kandi njyewe natanze ibihumbi 6, ariko ntangazwa no kubona bambwira ngo ndivuza ijana ku ijana, ubu koko ngiye kuzishyura ibihumbi 150 mu bitaro ndasaba ubuyobozi kudufasha gitifu w’akagari kacu atwishyurire mitiweli”.
Mulindahabi Ildephonse ni umusaza w’imyaka 65, avuga ko ngo kubera ko nta ngufu zo kugera ku biro by’akagari yahaye Gitifu amafaranga ngo ayamutangire ariko ngo yatunguwe no kugera ku ivuriro akibura

Abivuriza Kazirankara bavuga ko badahabwa serivise nziza (foto Rwandayacu.com)

Yagize ati: “Natunguwe no kumva ku ivuriro bavuga ngo ntange ubwisungane mu kwivuza , mu gihe njyewe nzi ko natanze amafaranga yo ku ku muryango wanjye w’abantu 6,urabona nta mbaraga mfite , gutuma umuyobozi se ni ikibazo koko, twifuza ko yaduha amafaranga yacu kuko buriya ayikoreshereza mu nyungu ze bwite akikenura twe tukarembera mu ngo zacu, yewe turi benshi kuko ntitwajya munsi ya 35”.
Kuri iyi ngingo Imvaho Nshya yashatse kumenya niba ibivugwa kuri Gitifu wa Kintarure Ngabo Innocent, avuga koko ko hari bamwe mu baturage bamuhaye amafaranga y’ubwisungane ngo ayabatangire kandi abashyire muri gahunda ya mitiweli (Systeme) ngo haje kugaragaramo bamwe bitahise bigenda neza kandi ibyo arimo kubishakira igisubizo
Yagize ati: “ Biragorana y’uko umuntu yatanga amafaranga uyu munsi ngo ahite yivuza hari ubwo ikoranabuhanga riba ritihuta ndetse n’utundi tubazo gusa niba byarabayeho byafatwa nko gukererwa ariko ndumva nta muturage uzagira ikibazo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Ndando Marcel kuri iki mibazo avuga ko we ubwe agiye kugikurikirana
Yagize ati: “ Ni mu giturage niba atarayatanze, hari ubwo umuturage abona bimugoye cyane ko hari n’ababa bafite ubumenyi buke ku ikoranabuhanga, yenda kandi akaba adashobora kubina umu agent hafi aho, icyangombwa ni ukwizera umuyobozi wawe, gusa tugiye gukurkirana iki kibazo kandi ndizera ko kibonerwa umuti tugiye kuganiza Gitifu tumenye aho byapfiriye”
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Shyira gusa akomeza ashishikariza abaturage kwitabirira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo birinde kurembera mu ngo zabo.
Kugeza ubu Umurenge wa Shyira ugeze ku kigero cya 86,6 % mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.