Nyabihu :Abagana ivuriro rito rya Kazirankara binubira kuvurwa n’abaganga baba basinze
Yanditswe na NGABOYABAHIZIN Protais
Abagana ivuriro riciritse rya Kazirankara (Poste de sante ) iherereye mu kagari ka Kanyamitana mu Murenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko iyo bagiye kwivuza abaganga babarangarana noneho byagera nijoro bikaba agateranzamba,kuko ngo buri muganga wese aba yanyoye ;bakaba bifuza ko iki kibazo cyabonerwa umuti byihuse bagahab serivise inoze.
Abagana Poste de Sante ya Kazirankara binubira serivise bahabwa n’abasinzi (foto rwandayacu )
Umwe mu babyeyi bahuye n’itangazamakuru ubwo ryahageraga witwa Mukamwezi Eline yagize ati : « Turaza tukirirwa twicaye hano bakatuvura nyuma y’amasaha nk’arindwi, Muganga akakubwira ngo uzagaruke ejo nyamara tuba turembye, ibi bintu bitugiraho ingaruka zinyuranye kuko bituma turemba cyane tekereza kuba twaregetejwe ivuriro muri mtero nkeya ariko wagenda mu gitondo ukaza sa kumi n’ebyiri »
Abagana iyi Poste de sante bahura n’ibibazo ariko ngo byagera nimugoroba byo bikaba ibintu bikomeye kuko ngo hari abaza kurara izamu basinze nk’uko Habina Enock abivuga
Yagize ati : « Mperutse kuzana hano umwana nimugoroba nsanga umwe mu bavura hano yinywereye agacupa kugira ngo azampe serivise byo byabanje kuba amahane, kuko namubwiye ko natampera umwana imiti mbibwira Meya wa Nyabihu, aha rero no kuba duhabwa serivise mbi cyane mu bihe bya nimugoroba n’ikibazo cy’ubusinzi kuko buriya umuntu umaze gusinda ntabwo yavura neza, iki kibazo bagihagurukire kuko kimaze gufata indi ntera ».
Umuyobozi waPoste de sante ya Kazirankara Nzabarantuma Jean Marie Vianney, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko ngo agiye kugikurikirana arebe niba koko nijoro bahabwa serivise mbi kubera ubusinzi cyangwa se kurangarana abarwayi babishaka
Yagize ati : « Serivise mbi ivugwa kuri iriya Poste de sante ya Kazirankara ntabwo nari mbizi gusa twebwe hari serivise tudatanga harimo nko kwakira umubyeyi utwite ugiye kubyara kuko nta serivise yo kubyaza twebwe tugira, ngiye kubikirikirana kandi birakemuka, abaturage ndabasaba kujya batanga amakuru ku muntu wese ubaha serivise mbi ».
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyira Ndandu Marcel avuga ko byaba bibabaje kujya gushaka serivise z’ubuzima ukaharembera
Yagize ati: “Ngiye kubikurikirana ku buryo koko niba hari bamwe mu baganga bafite ingeso y’ubusinzi yabihanirwa, ngiye kubikurikirana mu minsi mike uzongere umbaze aho bigeze cyaba ari icyaha gikomeye cyane”.
Iyi Poste de Sante ya Kazirankara itanga serivise ku baturage basaga ibihumbi 10 bari hafi yayo kandi yaje ikenewe cyane kuko ufashwe ahita ahabwa ubufasha atari yazahara.