Amakuru

Musanze: Imurikagurisha  2024 imyiteguro irarimbanije birashyushye

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo imurikagurisha (Expo 2024) rifungure ku mugaragaro mu karere ka Musanze, abazamurika batangiye gutegura aho bazashyira ibicuruzwa byabo, ibihangano byabo n’ibindi bakaba bitezemo inyungu nyinshi haba mu bumenyi no mu bukungu.

Imyiteguro mu kubaka aho bazakorera harundanijwe ibikoresho

Iri murikagurisha rizatangira ibikorwa byabo ku wa 16 Kanama 2024 Musanze 2024kugeza ku wa 26 Kanama 2024 muri STADE UBWOROHERANE –Musanze ;agashya kari muri iri muri iri murikagurisha ni uko hazaba hari umuhanzi DANNY NANONE mwakunze mu ndirimbo ze zinyura amatwi.

Danny Nanone azashimisha abazitabirira ExPO 2024

Ubuyobozi bwa PSF butangaza ko abazitabirira basaga 200 harimo abanyabukorikori, abanyenganda , abanyabugeni, abahinzi n’aborozi n’abahanga mu ikoranabuhanga.

Biteganijwe ko iri murikagurishwa rizafungurwa ku m

ugaragaro n’inzego bireba ku wa 16 Kanama 2024.