Kigali: Ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 27 bazitabirira umwiherero
Yanditswe na Twizerimana Philemon
Aba bakinnyi uko ari 27, bazakora umwiherero ubategurira kuzakina umukino wa Kameruni na Mozambike, nk’uko urutonde rwagaragajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi; Mashami Vincent.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 6/10/2019 Mashami yatangaje urutonde rw’abakinnyi 27,harimo abakinnyi cumi n’umwe (11) bakina hanze y’igihugu, ni mu marushanwa yoguhatanira itike yo kuzitabira igikombe cy’Africa gihuza ibihugu( AFCON) , hakaba hateganyijwe ko bakina imikino ibiri muri uku kwezi k’Ugushyingo. U Rwanda rukabar uzakina na Mozambique ku wa 14/ugushyingo/2019 mbere y’ukoi hurana Cameroon nyuma y’iminsi itatu uwo mukino ubaye.
Dore abakinnyi bahamagawe bose hamwe:
Mu Izamu:
Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sport), Habarurema Gahungu (Police FC)
Muri ba myugariro
Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC),Rutanga Eric (Rayon Sport), Mutsinzi Ange (APR FC), Bayisenge Emery(Saif Sporting club, Bangradesh), Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA),Nrisarike Salomon (PYUNIK FC, Armenia)
Abakina hagati
Niyonzima Haruna (AS KIGALI), Iranzi Jean Claude ( RAYON SPORTS), Niyonzima Ally ( Al BASHAER, OMAN), Niyonzima Olivier SEFU(APR FC), Nsabimana Eric(AS Kigali), Muhira Kevin (Misr El MakkasaMisiri), Bizimana Djihad ( Waasland Beveren, Beligium), na Manishimwe Djabel (APR, FC).
Ba Rutahizamu
Mico Justin (Police Fc), Usengimana Danny (APR FC), Kagere Meddy( SIMBA SC, TZ), Tuyisenge Jacque(Petro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, UAE), Iyabivuze Osee (Police FC) na Sibomana Patrick (Young Africans, Tanzania).
895 total views, 2 views today