Amakuru

Musanze: Hari imiryango itarasobanukirwa uburinganire icyo bivuze

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu bukangurambaga bwakozwe n’umuryango Never Again Rwanda (NAR) bugamije gukangurira abashakanye kwirinda ihohoterwa rishingiye ku mutungo, muri gahunda yo gukomeza kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, byaharagaye ko hakiri ikibazo kijyanye n’imyumvire ku buringanire mu bashakanye.

Uwambajimana Vestine avuga ko hari bamwe mu bagabo bapfobya uburenganzira bw’abagore

Yagize ati: “ Rwose hano muri kano gace hari bamwe mu bagabo bacyumva ko abagore nta burenganzira bafite mu gufata icyemezo ku bijyanye no gucunga umutungo, aho umugore ahinga imyaka harimo ibirayi, ibireti , umugabo akaba ariwe ujya kuzana amafaranga kuri banki no mu bandibakiriya,ibintu bikunze kuzana amakimbirane mu miryango yacu”

Abakurikiye ibiganiro basanze amakimbirane mu ngo adindiza iterambere(foto Rwandayacu.com)

Abagabo bo mu murenge wa Kinigi na bo bashimangira ko hari bamwe mu bagabo bagenzi babo  banze guhindura imyumvire ku bijyanye  n’uburinganire nk’uko Zirakwiye Eugene yabibwiye Umunyamakuru wa Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Twakuriye mu muco wo gukandamiza abagore, kuri bamwe twarahindutse ariko ikintu cyo kumva ko umugire ari hasi hano kiracyahari, gusa kubera ko hari gahunda nk’izi zigenda zitugezwaho n’ubuyobozi hari bamwe bagenda bahidura imyumvire, ariko inzira iracyari ndende kugira ngo iyi ngeso mbi yo gukandamiza umugore icike burundu”

Nyumayo kumva ibiganiro byateguwe na Never Again Rwanda  bamwe mu bagabo bafahe icyemezo guhinduka.

Ndabakuranye  Ezechias yagize ati: “ Ibi biganiro ni ngombwa ni ukuri hari aho nasanze najyaga mbangamira uwo twashakanye, ntazi ko ari ikibazo gikomeye mu muryango , kuko burya iyo imiryango itavuga rumwe n’iterambere ntiryahinguka mu rugo, abana babura ibyo barya icyo gihe indwara zikomoka ku mirire mibi zikarutaha, rwose twiyemeje guhinduka ndetse tukanahindura bagenzi bacu babanye nabi mu miryango n’abo bashakanye”.

N’ubwo hari bamwe mu bivugwa ko abagore bahohoterwa n’abagabo babo ngo hari n’abagore usanga batifata neza bakumva ko uburinganire ari ukwisumbukuruza bagasuzugura abagabo babo nkuko Mukanoheli nawe abivuga.

Yagize ati: “ Uburinganire iyo bwumvikanye neza iterambere risakara mu muryango, ariko kuri ubu hari abagore bagenzi bacu, na bo badashobotse kuko hari bamwe bajya mu kabari bakitahira sa tanu z’ijoro, bagasanga umugabo ariwe watetse akoza abana , akagerekaho no kurara ahagaze ategeje umugore we ngo amukingurire,ibi bintu n’ubwo ari uburenganzira bwabo , abagore natwe dukwiye kwisubiraho, ariko abayobozi nabo bagakomeza kwigisha kuko nk’aha tuhakuye amasomo menshi kandi meza”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Axelle Kamanzi yashimiye ibikorwa byateguwe na Never Again Rwanda birimo gukomeza gukangurira abaturwanda gukomeza kugira imiryango izira amakimbirane, maze aboneraho no gusaba abaturage gukomeza kubana neza bagamije amahoro n’iterambere.

Yagize ati: “ Turashimira Never Again Rwanda yateguye gahunda nk’iyi, twifuza kandi ko byakomeza kuko icyo tugamije twese ni uko umuturage agerwaho n’inama zimwubaka kandi zikamugeza ku iterambere, ibi bikwiye gukomeza mu bwuzuzanye bukomeye, ndasaba abaturage gukomeza kubana mu miryango yuje amahoro, aho amakimbirane avutse bikamenyekana hakiri kare kuko amakimbirane iyo arambiranye havamo ubwicanyi, imiryango ikwiye kubana mu bwuzuzanye, nta muntu wumva ko akwiye kubangamira mugenzi we bashakanye, birakwiye ko babanza kujya inama ku bijyanye no gucunga umutungo, ntihagire uwikubira”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Axelle Kamanzi,asaba imiryango kubana mu mahoro (foto Rwandayacu.com).

Kugeza ubu mu karere ka Musanze  imibare gatanga igaragaza ko imiryango igera kuri 971, ibana mu makimbirane  mu mirenge igera kuri 15 umurenge wa Muhoza uza ku isonga n’imiryango 127, hagakurikiraho MUSANZE, 112, Kinigi imiryango 98, Shingiro  habarurwa imiryango 55.