Burera : Mudaheranwa arasaba kurenganurwa ku bw’i cyamunara ridakurikije amategeko
Yanditswe na Setora Janvier
Umuturage witwa Mudaheranwa Léodomir wo mu mudugudu wa Kabaguma, akagari ka Nkumba mu murenge wa Kinoni, akarere ka Burera; aratabaza inzego zibishinzwe ngo arenganurwe ku Cyamunara riteganijwe ku mutungo we utimukanwa kubera ko mu rubanza No 00051/2020/TB/GAH yatsinzwemo na Nizeyimana Espérance.
Ni urubanza RC 00051/2020/TB/GAH rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gahunga kuwa 17/09/2020 n’ururutambamira RC 00136/2020/TB/GAH rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gahunga kuwa 28/07/2021 rwagobotswemo na Hitimana Augustin, Kanyarwunga Félicien , Ndahayo Evariste na Ningenera Achille Leon nkuko urukiko rwategetse ko umutungo ubaruwe kuri UPI 4/04/09/03/4591 utagurishwa mu kurangiza urubanza RC 00051/2020/TB/GAH kubera abawufiteho imigabane igera kuri 46% nkuko bigaragara muri rutegetse ya 28 , iya 29 n’iya 31 nkuko bigararara mu cyemezo cy’urukiko Rwandayacu. com ifitiye Kopi.
Umuhesha w’inkiko yashyize imyanzuro mu bikorwa yirengagije ikiciro cy’ubudehe cya Mudaheranwa (foto Setora Janvier).
Mudaheranwa Leodomir aganira na Rwandayacu.com yavuze ko atigeze aburana na Nizeyimana Espérance urubanza RC 00051/2020/TB/GAH ahubwo ko yaburanye urwatambamiwe ari narwo yatsinzwemo ariko ko yemera kwishyura , gusa ngo akishyura mu byiciro buhoro buhoro kuko ngo nta bushobozi afite cyane ko ngo ari no mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Agira ati: ” Urubanza rwambere sinigeze nduburana kuko ntarutumiwemo ariko urwa kabiri rwari rwatambamiwe nararuburanye ari narwo natsinzwemo na Nizeyimaana Espérance . Uwo mwenda ndawemera ariko nkajya nkwishyura buhoho buhoro uko ubushobozi bubonetse kuko ;ndi umukene ubarizwa mu cyiciro cya mbere. Ni nayo mpamvu nifuza ko nakorerwa ubuvugizi , inzu mbamo ntigurishwe,kuko ntabona aho mba cyane ko n’urukiko rwategetse ko itagomba kugurishwa.”
Mu gushaka kumenya icyo umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Mukashema Florence avuga ku itangazo Rwandayacu.com ifitiye Kopi rimenyesha Cyamunara ry’umutungo utimukanwa , yanditse ahamagarira ababifitiye ubushobozi kuzitabira Cyamunara yari iteganijwe ku nshuro ya mbere kuwa 26/04/2022 uwo mutungo utimukanwa urukiko rwabujije kugurisha maze asubiza ko uburenganzira abufite kandi ko azagurisha atitaye ku cyemezo cy’urukiko.
Agira ati ” Urubanza rwaraburanishijwe kandi Mudaheranwa Léodomir aratsindwa ategekwa kwishyura Nizeyimana Esperance Miliyoni enye z’amafaranga y’ u Rwanda ( 4.000.000 frw). Bityo akaba agomba kwishyura ayo mafaranga duteje Cyamunara ku mutungo we utimukanwa kabone nubwo urukiko rutabitegetse.”
Imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa Gahunga ntabwo yanyuze Mudaheranwa (foto Setora ).
Abajijwe impamvu ashaka gukora ibitarategetswe n’urukiko yakuyeho telefoni yavuganiragaho n’umunyamakuru wa Rwandayacu.com.
Itegeko No 22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano , iz;ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi mu ngingo yaryo ya 252, ivuga uko igenagaciro rikorwa ariko wareba agaciro k’inzu itezwa Cyamunara ugasanga bihabanye n’ibyatanzwe mu rukiko.
Igira iti ” Umuhesha w’inkiko umaze gukora inyandikomvugo y’ifatirabwishyu, akoresha igenagaciro ry’imitungo yafatiriwe mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) yifashishije impuguke ahawe n’Urugaga rw’abakora umwuga w’igenagaciro, raporo y’igenagaciro akayishyikiriza nyir’umutungo ufatiriwe n’uberewemo umwenda, akagenera kopi umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari uherereyemo. Iyo raporo y’igenagaciro itangazwa ku rubuga rw’imanza zirangizwa. Uwishyuza n’uwishyuzwa bafite uburenganzira bwo kunyomoza igenagaciro ryakozwe bifashishije impuguke bahawe n’Urugaga rw’Abagenagaciro. Iyo habayeho impaka, Umuhesha w’inkiko yemeza igiciro”
Ni mu gihe mu ngingo ya 259 y’itegeko ryavuzwe haruguru , bibujijwe kugurisha mu cyamunara inzu umukene atuyemo nkuko n’urukiko rwa Gahunga rwabitegetse.
Igira iti “Ntawe ugurisha mu cyamunara inzu umukene atuyemo na kimwe cya kane (1/4) cya hegitari cy’ubutaka bwagenewe ubuhinzi bitunga uwafatiriwe n’urugo rwe babura ntibabeho, keretse biramutse bigaragajwe ko afite ibindi cyangwa ashoboye kubibona atagizwe umukene ngo abere umuzigo Leta. Kutagurisha umutungo bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibireba umutungo watanzweho ingwate.”
Iri tegeko rinavuga ko Cyanubara ikozwe mu buryo butubahirije amategeko rishobora guhagarikwa no guteshwa agaciro nkuko bigaragara mu ngingo yaryo ya 260 igira iti “Umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba Urukiko rw’Ibanze rw’aho cyamunara igomba kubera kuyihagarika iyo:
1° hatubahirijwe amategeko agenga ishinganisha, ifatira n’itangazwa rya cyamunara;
2° umutungo ugomba kugurishwa udashobora kugurishwa kubera ubukene bwa nyirawo nk’uko biteganywa mu ngingo ya 259 y’iri tegeko;
3° hari ikimenyetso kidashidikanywaho kigaragaza ko umutungo ugiye kugurishwa atari uw’uryozwa kwishyura. Izi mpamvu ni nazo zishingirwaho mu kirego gisaba gutesha agaciro cyamunara yakozwe.”
Si rimwe, si kabiri abahesha b’inkiko barangije imanza mu buryo bunyuranije n’amategeko bikagira ingaruka ku baburanyi ndetse bikabyarira n’abo bahesha b’inkiko ibihano bikakaye kubwo kutubahiriza inshingano zabo no kwirengagiza amategeko nkana.
1,967 total views, 2 views today