Musanze: Muri RPA abapolisi 25 batangiye amahugurwa ajyanye no kubungabunga amahoro
Yanditswe na Chief Editor
Kuri uyu wa 21Ukwakira 2019,Abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 25, batangiye amahugurwa mu kigo cya Rwanda Peace Academy, giherereye mu karere ka Musanze, aho bahugurwa ku bijyanye no kubungabunga amahoro, mu gihe bagiye mu butumwa.
Mu muhango wo gufungura aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro Rwanda Peace Academy Col.Jill Rutaremara ,yasabye aba ba polisi kurangwa n’imyitwarire myiza no kunoza inshingano zabo mu butumwa bazaba bagiyemo.
Yagize ati: “Bagomba kumenya imyitwarire ibaranga aho bakorera, bakumva neza inshingano zabo, tuzanabigisha kumenya aho bakorera ku buryo n’iyo yagenda akabura ikirere yakwifashisha ibyuma bimuyobora agasubira aho yavuye, bazanigishwa kumenya kuvuga no gutanga amaraporo n’ibindi bizabafasha kwitwara neza mu kazi kabo mu butumwa bw’amahoro”
Col. Jill Rutaremara, yakomeje asaba aba bapolisi kugarura ituze mu bice bigaragaramo ibibazo by’ imvururu z’intambara, mu gihe bazaba bagiye mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.
Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri hagamijwe kongerera aba bapolisi, ubumenyi ku myitwrire ikwiye ku baranga mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro.Abayitabiriye bakaba bavuga ko biteze byinshi kuri aya masomo, azabafasha kuzuza inshingano zabo.
IP Theophile Rwamanywa ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, ashimangira ko azahakura ubumenyi bwinshi, buzatuma akora kinyamwuga umurimo ashinzwe wo kubungabunga umutekano.
Yagize ati :“Gukora kinyamwuga ni ukumenya ngo natabara nte abahuye n’ibibazo by’intambara, kumenya uko wahugura abapolisi bagenzi bawe b’aho tuzaba dukorera n’uburyo wakwitwara mu gihe uhuye n’ibihe bidasanzwe, ibi nibyo twiteguye kwigira muri aya mahugurwa”
Aya mahugurwa yateguwe n’ikigo cya Rwanda Peace Academy, gifatanije n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi UNITAR .