Amakuru

Abasaga 3000 mu Rwanda bamaze gukira Covidi-19

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Umubare w’abantu 55 bakize icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2020, nk’uko batangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, watumye umubare w’abamaze gukira mu Rwanda ugera ku 3,050 bangana na 64% by’abarwayi 4,789 bamaze gutahurwa kuva muri Werurwe.
Uyu munsi na none habonetse abarwayi bashya 10 batahuwe mu bipimo 2,158 byafashwe mu masaha 24 ashize, bakaba barimo batandatu bo mu Mujyi wa Kigali, batatu bo mu Karere ka Nyamagabe n’umwe wo mu Karere ka Nyagatare
Dr. Nsanzimana Sabin, Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yavuze ko mu gihe hamaze kuboneka abarwayi barenga 3,000 bakize COVID-19 mu Rwanda, hamaze gufungwa ibigo 15 byavurirwagamo abarwayi b’icyo cyorezo kuri ubu hakaba harongerewe imbaraga muri gahunda yo kuvurira abantu mu ngo zabo, ndetse n’ibigo byakira abagaragaje ibimenyetso n’abarembye.
Kugeza ubu ibipimo 483,441 ni byo bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda. Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 1,712, iki cyorezo kikaba kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi 27 mu Rwanda.
Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara mu modoka rusange zahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.
Ingendo zijya n’iziva i Rusizi mu modoka bwite (private cars) zaremerewe nyuma y’igihe kinini cyari gishize aka Karere kari mu kato, imirenge imwe n’imwe iri muri gahunda ya Guma Mu Rugo.
Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.
Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 429.7 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 175.8 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 34.8 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 32.3 barimo abasaga miriyoni 23.8 bakize n’abapfuye barenga ibihumbi 9861.