Uburezi

Rulindo: Ishuri rya Sina ryafunguye amarembo y’amahirwe ku bashaka kwiga gutwara ibinyabiziga

 

Kunanirwa ikizamini cyo gutwara ikinyabiziga inshuro icyenda byari byaratumye umuturage wo mu Karere ka Rusizi atangira gutakaza icyizere cyo kuzabona uruhushya rwo gutwara imodoka. Icyakora, nyuma yo kwigira kuri Sina Advances and Driving Center, iherereye mu Kagari ka Nyirangarama, Umurenge wa Bushoki, mu Karere ka Rulindo, yaje gutsinda ku nshuro ya mbere yongeye gukora ikizamini.

Uyu munyeshuri avuga ko yari yaragerageje kwiga no gukora ibizamini mu bigo bitandukanye, ariko ntabashe kugera ku ntego ye, kugeza ubwo yumvaga ko kubona uruhushya rwo gutwara imodoka bishobora gukomeza kumubera inzozi.

Yagize ati: “Nari naragerageje inshuro icyenda, nkatsindwa, bituma ntangira kwiheba. Numvaga ko bishobora kutazankundira kubona uruhushya. Ariko maze kuza kwiga kuri Sina, uburyo batwigishije n’imyitozo twahawe byatumye nongera kugira icyizere. Nakoze ikizamini ndatsinda, numva ndaruhutse kuko nari maze igihe mbitekerezaho.”

Avuga ko kuba yaratsinze nyuma yo kwigira kuri iki kigo byamweretse ko kugira umwarimu ugufasha gusobanukirwa no kubona umwanya uhagije wo kwimenyereza ari ingenzi mu myigire yo gutwara ibinyabiziga.

Ishuri ryegereje Abanyarwanda amahirwe yo kwiga gutwara ibinyabiziga

Sina Advances and Driving Center ni ikigo cyigisha gutwara ibinyabiziga cyashinzwe n’umushoramari Dr.Sina Gérard, giherereye mu Kagari ka Nyirangarama, Umurenge wa Bushoki, mu Karere ka Rulindo.

Iki kigo gifite ikibuga cyagenewe imyitozo ngiro, aho abanyeshuri bigira gutwara ibinyabiziga, bakiga amategeko y’umuhanda ndetse n’uburyo bwo kuyubahiriza, akaba ari n’aho bakorera ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bivuze ngo umunyeshuri asohoka muri iki kigo ari uko abonye uruhusa rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu .

Abanyeshuri baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu bakigana, bamwe bakaba bahitamo kuhiga kugira ngo babone amasomo n’imyitozo bibategura gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.

Umwe mu banyeshuri bahigira yagize ati: “Icyo nshimira iki kigo ni uko batatwigisha amategeko y’umuhanda gusa, ahubwo tunabona umwanya wo kwimenyereza gutwara. Ibyo bituma ibyo twiga tubasha kubishyira mu bikorwa, tukamenya uko ikinyabiziga kigomba gukoreshwa.”

Kuba ikigo gifite ahantu hihariye ho kwimenyereza gutwara bifasha abanyeshuri guhuza amasomo y’ibitekerezo n’imyitozo, bityo bakitegura neza inshingano zo gukoresha umuhanda.

Ababyeyi bishimira ko abana batagikora ingendo bajya kwiga kure

Mbere y’uko iki kigo cyubakwa, hari ababyeyi bo muri Rulindo bavuga ko kohereza abana kwiga gutwara ibinyabiziga mu tundi turere byabasabaga amafaranga y’ingendo n’andi yo kubafasha mu gihe bari mu masomo.

Kuba ishuri ryubatswe muri aka karere byatumye babona amahirwe yo kohereza abana babo kwiga hafi y’ingo zabo.

Uwibambe Catherne ni umwe mu babyeyi  bo muri Rulindo yagize ati: “Mbere umwana yashakaga kwiga gutwara imodoka tukamushakira ishuri mu kandi karere, tukamwishyurira urugendo n’ibindi bimufasha. Ubu kuba ishuri riri hafi yacu biratworohereza, kuko ashobora kwiga atiriwe ava kure y’urugo.”

Undi mubyeyi wo mu karere ka Burera mu murenge Nemba  na we yavuze ko bajyaga bagorwa no kujyana abana babo kwigira amategeko yo gutwara ibinyabiziga no gukorera ibizamini byo kubitwara byabatwaraga amafaranga menshi no guhangayikira abana mu ngendo, ariko ngo kubera Dr. Sina yabegereje ishuri bumva batuje kandi bafite ikizere ko umunyeshuri azatahana uruhusa rwo gutwara.

Yagize ati: “Turishimira ko abana bacu babonye aho bigira hafi. Uretse amafaranga twakoreshaga mu ngendo, no kubakurikirana byari ibintu bitugora. Ubu tubona ko kubona amashuri y’imyuga hafi y’abaturage ari amahirwe akomeye.”

Ibi bigaragaza ko kwegera abaturage serivisi z’uburezi bw’imyuga bishobora kugabanya imbogamizi z’intera n’amafaranga, bikarushaho korohereza imiryango ishaka ko abana bayo babona ubumenyi bwabafasha kwiteza imbere.

Ishoramari ryahaye urubyiruko n’abandi baturage imirimo

Uretse gufasha abifuza kwiga gutwara ibinyabiziga, iki kigo cyanahaye akazi abarimu bigisha amategeko y’umuhanda, abigisha gutwara ibinyabiziga n’abandi bakozi bagira uruhare mu mikorere yacyo.

Umwe mu barimu bahakorera yagize ati: “Kuba nkorera muri iki kigo byampaye amahirwe yo gukoresha ubumenyi mfite mu kwigisha abandi. Akazi nkora kamfasha kwiteza imbere no kubona amafaranga yo kwita ku muryango wanjye.”

Hari kandi bamwe mu barangiza amasomo kuri iki kigo bahabwa amahirwe yo kugikorera, bitewe n’ubushobozi bafite n’imyanya kiba gikeneye.

Umwe mu rubyiruko rwahawe amahirwe yo kuhakorera yagize ati: “Nari nararangije kwiga, nkaba nari mu gushaka akazi. Kuba narabonye amahirwe yo gukorera aha byamfashije kubona aho ntangirira gukoresha ubumenyi             mfite no kwiteza imbere.”

Ibi bigaragaza ko ishoramari mu burezi bw’imyuga rishobora kugira uruhare mu guhanga imirimo, cyane cyane iyo ikigo kidatanga amasomo gusa, ahubwo kinaha amahirwe bamwe mu barangije kuyagihabwamo akazi.

Ishoramari rigamije kwegereza abaturage ubumenyi

Dr.Sina Gérard, washinze “ Sina Advances and Driving Center”, yahisemo gushora imari mu kubaka iki kigo agamije gufasha Abanyarwanda kubona amahugurwa yo gutwara ibinyabiziga batagombye gukora ingendo ndende bajya mu bindi bice by’igihugu.

Dr.Sina Gerard ni umwe mu bashoramari bo mu Rwanda  baharanira ko urubyiruko rubasha kwihangira imirimo

Mu gusobanura impamvu yatumye ashinga iki kigo, yagize ati: “Twatekereje kubaka ishuri rifite ibikorwaremezo bihagije kugira ngo abifuza kwiga gutwara ibinyabiziga babone amahugurwa meza, babone n’aho bimenyereza. Twifuzaga ko abantu baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu babasha kuza kwigira hano, bakabona ubumenyi buzabafasha mu buzima bwabo.”

Ku bijyanye n’uruhare rw’ishuri mu guhanga imirimo, yakomeje agira ati: “Ntabwo intego ari ugutanga amasomo gusa. Turifuza no kugira uruhare mu guha abantu akazi, cyane cyane urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwigisha no gufasha abandi.”

Ishoramari nk’iri rigaragaza uko ibikorwa by’abikorera bishobora kugira uruhare mu guteza imbere ubumenyi, guhanga imirimo no korohereza abaturage kubona serivisi z’ingenzi.

Ubumenyi bwo gutwara ibinyabiziga ni n’umusingi w’umutekano wo mu muhanda

Kugira uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ni intego y’abantu benshi biga gutwara, ariko ubumenyi nyabwo ni ubwo kubafasha gukoresha umuhanda neza no kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Umwe mu barimu bigisha kuri iki kigo yagize ati: “Iyo twigisha abanyeshuri ntitwibanda gusa ku buryo imodoka igenda. Tubasobanurira amategeko y’umuhanda, uko bakwiye kwitwara mu gihe bahuye n’imbogamizi n’akamaro ko kubaha abandi bakoresha umuhanda.”

Ibi ni ingenzi kuko umushoferi mwiza atapimirwa gusa ku kuba yaratsinze ikizamini, ahubwo no ku bushobozi afite bwo gukoresha ikinyabiziga atabangamiye abandi.

Ikibuga gitorezwaho abazaba abashoferi b’ibinyabiziga cya Sina Advances and Driving Center, kiri ku rwego rw’ibipimo ku rwego rw’igihugu ku buryo kifashishwa no gukorerwaho ibizamini by’abakeneye impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Sina Advances and Driving Center, iherereye mu Kagari ka Nyirangarama, Umurenge wa Bushoki, mu Karere ka Rulindo, igaragaza uko ishoramari mu burezi bw’imyuga rishobora kwegera abaturage amahirwe yo kwiga, rigahanga imirimo kandi rigafasha urubyiruko kubona ubumenyi bwabafasha kwiteza imbere.