AmakuruUbukungu

Rwanda: Ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 39,1%, mu cyaro birushaho gukara

Ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu Rwanda byakomeje kuzamuka, aho mu kwezi k’Ukwakira 2026 byiyongereyeho 19,5% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize, mu gihe ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ari byo byagize uruhare rukomeye muri iryo zamuka.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yatangajwe ku wa 10 Ugushyingo 2026, igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ritagarukiye mu mijyi, kuko no mu cyaro ryakomeje kuba hejuru, aho ibiciro byiyongereyeho 31,3% mu mwaka umwe.

Mu byatumye ibiciro bizamuka mu gihugu hose harimo ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39,1%, inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 17,4%, ubwikorezi bwiyongereyeho 25,9%, naho amafunguro n’icumbi byiyongeraho 18,1%.

Ibi bigaragaza ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kugira ingaruka ku bushobozi bw’abaturage bwo kugura ibyo bakenera buri munsi.

Ugereranyije Ukwakira 2026 na Nzeri 2026, ibiciro muri rusange byazamutseho 6,5%, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ryageze kuri 11,9%.

Mu mijyi ibiciro byazamutseho 19,5%

NISR igaragaza ko mu mijyi ibiciro byazamutseho 19,5% mu Ukwakira 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uku kwa 2025, bivuye kuri 17,2% byari byagezweho muri Nzeri 2026.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 28,9%, inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 14,2%, ubwikorezi bwiyongereyeho 22,4%, naho amafunguro n’icumbi byiyongeraho 20,6%.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2026, ibiciro mu mijyi byazamutseho 3,3%, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ryageze kuri 7,8%.

Ikindi kigaragazwa n’iyi mibare ni uko ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa bishya n’ingufu byiyongereyeho 11,5% ugereranyije n’Ukwakira 2025.

Mu cyaro izamuka ry’ibiciro rirushaho gukara

NISR igaragaza ko mu cyaro ari ho izamuka ry’ibiciro ryabaye ryinshi kurusha mu mijyi, kuko mu Ukwakira 2026 byazamutseho 31,3% ugereranyije n’ukwezi nk’uku kwa 2025, mu gihe muri Nzeri byari byazamutseho 22%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 43,5%, inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 20,1%, n’ubwikorezi bwazamutseho 37,9%.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2026, ibiciro mu cyaro byazamutseho 8,6%, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ryageze kuri 13,6%.

Iyi mibare igaragaza ko abaturage bo mu cyaro bahuye n’izamuka rikomeye ry’ibiciro kurusha abo mu mijyi, cyane cyane ku bicuruzwa by’ibiribwa bikenerwa buri munsi.

Imibare ya NISR igaragaza uko ibiciro byahindutse mu gihe runaka, ikaba ari igipimo cy’ihinduka ry’ibiciro ku bicuruzwa na serivisi bikorerwaho ubushakashatsi, ariko ntibivuze ko buri gicuruzwa cyose cyazamutse ku gipimo kimwe.