AmakuruImibereho

Musanze: Umuryango Muhisimbi Voice of the Youth in Conservation ufasha abakobwa batewe inda zitateguwe kwiyubaka

Umuryango Muhisimbi Voice of the Youth in Conservation ukomeje kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abagore bo mu cyaro, by’umwihariko abakobwa batewe inda zitateguwe bakabyara bakiri bato. Ubufasha bahabwa burimo amasomo y’isanamitima abafasha guhangana n’ibikomere batewe n’itotezwa, ubumenyi bwo kwihangira imirimo n’inkunga ibafasha gutangira ibikorwa bibinjiriza amafaranga.

Ibi byagarutsweho mu gihe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, aho hagaragajwe ko gushyigikira abagore n’abakobwa bisaba kubafasha kwikura mu bibazo bibugarije, kubongerera ubushobozi no kubaha amahirwe yo kwigira.

Mukasine Vestine wo mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze, ni umwe mu bakobwa bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo gufashwa na Muhisimbi Voice of the Youth in Conservation.

Avuga ko amaze gutwita no kubyara umwana atari yateguye, yahuye n’itotezwa mu muryango we, bikiyongeraho ko na we ubwe yari yaratakaje icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati: “Ntari nagera  muri Muhisimbi Voice of the Youth in Conservation, nari mbayeho nabi cyane. Sinabonaga amafunguro akwiye, abo mu muryango wanjye bakampoza ku nkeke  kuko nabyaye umwana ufite se batari bazi se, kuko ntari narababwiye uwanteye inda”.

Akomeza agira  ati:“Ngezeyo baranganirije, banyigisha uko nkwiye kwitwara no guhangana n’ibibazo nari mfite. Nyuma banyigisha kwihangira umushinga wambeshaho, bananyigisha ubudozi. Maze kurangiza amasomo, baduhaye inkunga tugura imashini zidoda, ibitenge n’ibindi bikoresho by’akazi. Ubu mbasha kwinjiza amafaranga anyunganira mu mibereho, mbikesha umuryango wambaye hafi ukampa n’amasomo y’isanamitima.”

Mukasine avuga ko uretse kumufasha kwihangira umurimo, uyu muryango wamukuye mu bwigunge, ukamugarurira icyizere cyo kubaho no kwiyubaka.

Mukasine Vestine yusimira uburyo Umuryango Muhisimbi Voice of the Youth in Conservation , wita ku bakobwa babyariye iwabo batewe inda ziteteguwe

Yongeraho ko n’abana babo bafashwa kubona uburezi, kuko uyu muryango ubarihira amashuri, ukanafasha abakobwa babyariye iwabo gukomeza kwiga kugira ngo bazagere ku rwego rw’amashuri rushoboka, bitewe n’ubushobozi bwabo mu myigire.

Ababyeyi na bo babonye impinduka

Ubufasha buhabwa abakobwa babyariye iwabo bunafasha ababyeyi babo kongera kubona icyizere cy’ejo hazaza h’abana babo.

Umwe mu babyeyi bafite umukobwa watewe inda itateguwe avuga ko mbere y’uko umwana we afashwa, yari afite impungenge z’uko azamurera, cyane ko yari akikeneyeho ubufasha mu kubona imyambaro, ibikoresho by’isuku n’ibindi by’ibanze.

Yagize ati: “Umukobwa wanjye amaze gutwara inda no kubyara, twagize ibibazo byinshi kuko yari akiri muto kandi atarashobora kwitunga. Byansabaga kumushakira ibyo yambara n’ibindi akeneye, kandi nanjye nkaba mfite izindi nshingano z’urugo.

Yagize ati:“Nyuma yo gufashwa na Muhisimbi Voice of the Youth in Conservation, yatangiye kwiga no gukora ibikorwa bizamufasha kwibeshaho. Ubu ndishimira ko atakimbaza buri gihe amafaranga yo kugura imyenda cyangwa amavuta yo kwisiga, kuko yatangiye kwimenya no kugira icyizere cy’ejo hazaza.”

Kubungabunga ibidukikije bijyana n’imibereho myiza y’abaturage

Emmanuel Harelimana, umuyobozi wa Muhisimbi Voice of the Youth in Conservation, umuryango nyarwanda ukorera mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, avuga ko kubungabunga ibidukikije bidakwiye gutandukanywa no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Ubusanzwe dukora ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, ariko twasanze bidakwiye kubibungabunga usize abaturage, kuko ari bo babigarukaho bakabibungabunga. Ni yo mpamvu tubijyanirana no guteza imbere imibereho yabo, by’umwihariko abagore n’abakobwa bo mu cyaro”.

Yongeraho ati:“Twagize uruhare mu bikorwa byo guteza imbere umugore wo mu cyaro, kuko igice kinini cy’Abanyarwanda batuye mu cyaro kandi abagore ari benshi muri bo. Mu bikorwa byacu, twatanze inkunga ingana na miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byakozwe kuri uyu munsi, mu cyumweru cyawubanjirije no mu cyawukurikiye.”

Harelimana avuga ko muri ibyo bikorwa harimo gushyigikira amatsinda agera kuri atandatu y’abakobwa batewe inda zitateguwe bakiri bato, batangiye imishinga mito yo kwiteza imbere, cyane cyane iy’ubudozi.

Yongeraho ko  abo bakobwa batewe inda zitateganijwe bahawe inkunga n’ibikoresho bizabafasha guteza imbere iyo mishinga, ndetse n’amatungo magufi arimo intama, mu rwego rwo kubongerera ubushobozi bwo kwiteza imbere no kwinjiza amafaranga.

Asobanura ko izi gahunda zigamije kurenga ku bufasha bw’igihe gito, ahubwo zigaha abagore ubushobozi bwo kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.

Amakimbirane yo mu ngo abangamira ejo hazaza h’abana

Harelimana agaragaza ko ibibazo byo mu ngo harimo amakimbirane  bishobora kugira ingaruka ku burere bw’abana, bikabashyira mu bibazo bishobora kubangamira ejo habo hazaza.

Yagize ati: “Abana b’abakobwa baterwa inda zitateguwe, bamwe muri bo baba bakomoka mu miryango ifite amakimbirane. Hari aho usanga umubyeyi afite ikibazo cy’ubusinzi, abana ntibakurikiranywe uko bikwiye, ndetse bamwe bakarara hanze. Iyo inshingano z’ababyeyi zitubahirijwe, bishobora gushyira abana mu kaga.”

Asaba ababyeyi kuzuza inshingano zabo mu kurera abana, kubakurikirana, kubaganiriza no kubarinda ibishobora kubangiriza ubuzima n’ejo hazaza.

Yongeraho ko umuryango utekanye kandi ufite imibereho myiza ari inkingi y’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Urugo ni ishingiro ry’iterambere ry’igihugu. Iyo umuryango ufite ibibazo kandi utatekanye, bigira ingaruka kuri sosiyete muri rusange. Ni yo mpamvu dukomeza kugira uruhare mu guteza imbere umugore wo mu cyaro no kubaka umuryango muri rusange.”

Kwiyubaka kw’abakobwa ni ishoramari mu muryango

Ibikorwa bya Muhisimbi Voice of the Youth in Conservation bigaragaza ko gufasha abakobwa babyariye iwabo bidakwiye kugarukira ku kubaha ibyo bakeneye mu gihe gito, ahubwo ko bikwiye kubaha n’ubushobozi bwo kwigira.

Umuryango Muhisimbi Voice of the Youth in Conservation, intego ni uguteza imbere imibereho myiza y’abari n’abategarugori

Iyo umukobwa abonye ubufasha bw’isanamitima, akiga umwuga, agahabwa amahirwe yo gukomeza amashuri cyangwa agatangira umushinga umwinjiriza amafaranga, bimufasha kongera icyizere no kubaka ubuzima bwiza we n’umwana we.

Ni muri urwo rwego, guteza imbere umugore wo mu cyaro bisaba ibikorwa bifatika bimufasha kwigira, kurera neza abana no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.