MIPC: Abarangije amasomo basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bafite bubaka u Rwanda
Abanyeshuri 226 barangije amasomo muri Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) basabwe gukoresha ubumenyi n’ubumenyingiro bavanye muri iri shuri mu kwiteza imbere, guhanga udushya no gutanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry’u Rwanda.
Ibi byagarutsweho ku wa 31 Nyakanga 2026, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya munani cy’abarangije amasomo muri MIPC, aho abayobozi batandukanye bashimangiye ko imyaka aba banyeshuri bamaze ku ntebe y’ishuri ari ishoramari rikomeye rikwiye kubyazwa umusaruro.

Abarangije muri MIPC baba bazi kwihangira umurimo
Umuyobozi wa MIPC , Manzi Innocent, yasabye abarangije gukomeza guharanira kwagura ubumenyi no gukoresha ibyo bize mu guteza imbere igihugu.
Yagize ati: “Musoje amasomo yanyu, ndabashishikariza gukomeza guharanira kugera ku bindi bikorwa by’indashyikirwa. Umusanzu wanyu mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu ni ingenzi cyane.”

Umuyobozi wa MIPC, Manzi Innocent asaba abarangiza Kaminuza gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’ubwangamugayo
Akomeza agira ati “ Muri urubyiruko rwitezweho guhindura sosiyete nyarwanda rushingiye ku ndangagaciro zirimo ubunyangamugayo, imyitwarire myiza n’icyubahiro. Izo ndangagaciro nizifatanya n’ubumenyi mwakuye hano zizabafasha kubaka igihugu. U Rwanda rukeneye abantu bafite ubumenyi ariko banafite imyitwarire myiza.”

Abayobozi basaba abarangiza kaminuza kumenya kwihangira umurimo
Umushumba wa Diyosezi ya EAR Diyoseze ya Shyira, Musenyeri Augustin Ahimana, yavuze ko imyaka aba banyeshuri bamaze biga ari ishoramari rikomeye ridakwiye gupfushwa ubusa, kuko uretse amasomo bize banahawe uburere n’indangagaciro zizabafasha mu buzima.
Yagize ati: “Muhe agaciro igihe mwamaze hano. Bibiliya ivuga ko kwicisha bugufi kuzana ingororano, ubutunzi, icyubahiro n’ubugingo. Igihe mwamaze hano ni ishoramari nk’uko umuntu ashora amafaranga yiteze umusaruro. Ntimukapfushe ubusa igihe mwashoye, ubumenyi mwahawe, inama mwagiriwe n’ubuhamya mwumvise. Mujye mwibuka ko igihugu kibitezeho byinshi kuko hari byinshi imiryango yanyu, ababyeyi, abavandimwe n’abo mwashakanye bitanze kugira ngo mugere kuri uru rwego.”
Yakomeje abasaba kuzitura igihugu ibyo cyabagejejeho no kwirinda imyitwarire ishobora kubangiriza ejo hazaza.
Yagize ati: “Uyu munsi ni umunsi wo kwishimira ibyo mwagezeho, ariko mujye mwizihiza mubitekerejeho. Mwibuke ko igihugu kibitezeho umusanzu. Mwirinde ubusinzi n’indi myitwarire ishobora kwangiza ubuzima bwanyu n’ejo hazaza hanyu.”
Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Bukeye Mukashema Mireille, yashimiye MIPC kubera gutanga amasomo ashingiye ku ikoranabuhanga, asaba abarangije kuyabyaza umusaruro no guhanga ibisubizo bishya bifitiye akamaro igihugu.
Yagize ati: “Uyu ni umunsi w’ibyishimo ku babyeyi n’imiryango yatanze byinshi kugira ngo aba banyeshuri barangize. Turabasaba kudatesha agaciro ubumenyi mwahawe muri MIPC, ahubwo mukabukoresha mu guhanga udushya no guteza imbere u Rwanda.”
Bamwe mu barangije amasomo bavuga ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Umwe muri bo, Habarurema Vianney, warangije icyiciro cya mbere ku bijyanye n’ubwubatsi ( Bachelor’s muri Construction and Building Technology), yavuze ko yahisemo gukomeza amashuri kugira ngo arusheho kunoza ubumenyi bwe mu mwuga w’ubwubatsi.
Yagize ati: “Mu rwego rw’ubwubatsi hari abantu benshi bakora badafite ubumenyi buhagije, bigatuma hari inyubako zidakorwa uko bikwiye cyangwa zikaba zanagwa. Nahisemo gukomeza kwiga kugira ngo ngire ubumenyi bwimbitse buzamfasha kubaka inyubako zifite ubuziranenge kandi zitekanye, ubu rero nanjye ngiye gukomeza kwiteza imbere no kubyaza umusaruro ubumenyi nkuye hano.”
Abanyeshuri 226 bahawe impamyabumenyi barangije amasomo mu mashami arimo Construction and Building Technology, Electrical Technology, Information and Communication Technology (ICT), Hospitality Management na Tourism and Travel Management.

Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga 200
Ishuri rya Muhabura Integrated Polytechnic College rikomeje gushimangira ko intego yaryo ari ugutanga uburezi bushingiye ku bumenyingiro n’ikoranabuhanga, hagamijwe gutegura abarangije bafite ubushobozi bwo guhanga imirimo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.
Kugeza ubu abasaga ibimbi 5 bamaze kuhakura ubumenyi kandi usanga bakora neza mu mujyi wa Musanze n’ahandi nko mu mahoteli, ku nyubako mu gihe uyu mujyi urimo kubaka amagorofa n’ahandi.
Yanditswe na IKIREZI MARIE PACIQUE

