Musanze: Korfball yatangiye kwigishwa mu mashuri, RKO itangiriza kuri SUSA II
Mu rwego rwo guteza imbere siporo ishyira imbere uburinganire n’ubufatanye, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Korfball mu Rwanda, Rwanda Korfball Organization (RKO), ryatangije ku mugaragaro gahunda yo kwimakaza umukino wa korfball mu mashuri, ritangirira ku kigo cya Ecole primaire de SUSA II giherereye mu Karere ka Musanze , ku wa 25 Gashyantare 2026.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’ikigo, abarimu, abanyeshuri ndetse n’abahagarariye RKO, aho hasobanuwe intego yo kugeza uyu mukino mu bana bakiri bato kugira ngo bawumenyere hakiri kare.
Korfball ni umukino udasanzwe uhuza abahungu n’abakobwa mu ikipe imwe, bagakinira hamwe bubahiriza amategeko abaha amahirwe angana. Uyu mukino umaze kumenyekana mu bihugu bitandukanye ku Isi kubera uruhare ugira mu guteza imbere ihame ry’uburinganire (gender equality), kubahana no gukorera hamwe.

Hatanzwe ibikoresho byo mu mikino inyuranye
Abayobozi ba RKO bagaragaje ko bahisemo gutangirira mu mashuri kuko ari ho impano zigaragarira kandi ari na ho hubakirwamo indangagaciro z’urubyiruko. Bavuze ko gutangirira kuri Ecole primaire de SUSA II ari intambwe ya mbere mu rugendo rwo kugeza korfball mu mashuri menshi yo mu Karere ka Musanze no mu gihugu hose.
Umwe mu barimu bo kuri iki kigo yavuze ko uyu mukino uje ari igisubizo ku kibazo cyo guha abana bose amahirwe angana muri siporo, kuko usanzwe uhuza abakobwa n’abahungu, bityo ugakuraho imyumvire y’uko hari imikino igenewe igitsina kimwe gusa.
Abanyeshuri na bo bagaragaje ibyishimo byo kwakira uyu mukino mushya, bavuga ko kuwukina bizabafasha kwidagadura, kongera imbaraga no kurushaho gusabana no gukorera hamwe.
RKO iteganya ko mu minsi iri imbere hazakurikiraho amahugurwa y’abarimu n’abatoza, ndetse no gutegura amarushanwa hagati y’amashuri, hagamijwe ko korfball irushaho kumenyekana no gukundwa. Ubuyobozi bwayo buvuga ko intego ari uko mu gihe kiri imbere u Rwanda ruzagira amakipe akomeye ashobora no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Abayobozi ba RKO , bazanye impinduka mu mukino w’umupira w’amaguru
Uretse guteza imbere siporo, korfball itanga umusanzu mu kubaka urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rufite ubushobozi bwo gukorera hamwe no kuyobora, kandi rwimakaza ihame ry’uburinganire.
Gutangira iyi gahunda mu Karere ka Musanze bifatwa nk’intangiriro y’urugendo rurerure RKO yiyemeje, rwo guhindura korfball umwe mu mikino izaba imaze gushinga imizi mu Rwanda

