Musanze: Ubukangurambaga bwa UPHLS, ikizere gishya ku buzima bw’abafite ubumuga
Umuryango UPHLS, ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga Global Fund ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), watangije ubukangurambaga rusange bugamije kongerera abaturage ubumenyi ku buzima, by’umwihariko hibandwa ku bafite ubumuga, ababyeyi b’abangavu n’ababyeyi b’abana bafite ubumuga.
Kuri iyi nshuro ubukangurambaga bwabereye mu Karere ka Musanze, gihuza imirenge 4 yo muri aka karere.
Ubu bukangurambaga bwibanze ku ngingo zitandukanye zirimo VIH, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs), ubuzima bwo mu mutwe, indwara zitandura (NCDs) n’ubuzima bw’imyororokere n’imibonano mpuzabitsina (ASRH), hagamijwe gukuraho imbogamizi zibuza amatsinda yihariye kugera kuri serivisi z’ubuzima.

Mu bukangurambaga hifashishwa imikino ituma abaturage bumva neza ibyo bigishwa
Abaturage bo mu Karere ka Musanze bagaragaje ko iki gikorwa ari igisubizo ku kibazo cy’igihe kirekire, aho abafite ubumuga bakunze guhura n’imbogamizi zirimo kutabona amakuru ahagije n’ubuvuzi bubegereye.
Umwe mu baturage bafite ubumuga witabiriye iki gikorwa Manirakiza wo mu murenge wa Kinigi yagize ati:“Twishimiye ko ubu bukangurambaga bwadutekerejeho nk’abantu bafite ubumuga. Twamenyereye ko amakuru atatugeraho neza, ariko ubu twumva dusobanutse kandi twitaweho, ubwo twaje gusobanukirwa indwara zandura n’izitandura.”

Ubukanguramba bwifashisha imikino inzira nziza yo gufata amasomo
Undi nawe wo mu bafite ubumuga nawe yagaragaje ko ubu bukangurambaga bwabongereye icyizere n’ubumenyi ku buzima bwabo nk’uko Honorine Mukarukundo, ufite ubumuga bw’ingingo, yavuze ko yigiye byinshi
Yagize ati:“Nari mfite ubwoba bwo kubona serivisi z’ubuzima cyane cyane izijyanye n’imyororokere. Ubu nabonye amakuru yizewe, numva mfite agaciro kandi mfite uburenganzira nk’abandi, kujko iyo tuba mu byaro iyo nta makuru atugeraho mu buryo busobanutse.”

Honorine Mukarukundo, ngo mu byaro by’iwabo ntibakunze kumva abababwira ku bijyanye no kwirinda VIH.
Habimana Jean Claude, ufite ubumuga bwo kutabona,Yagize ati:“Kumva ubutumwa busobanura isano iri hagati ya VIH, ubuzima bwo mu mutwe n’ubumuga byatumye nsobanukirwa n’impamvu tugomba kwipimisha no kwitabira serivisi z’ubuzima. Ni intambwe ikomeye ku bantu nka twe.”
Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza, Martin Ntirenganya wari witabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko iki gikorwa gihuje n’intego z’Akarere zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane abafite ubumuga.
Yagize ati:“Ubu bukangurambaga buje kunganira imbaraga z’Akarere mu kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose nta vangura. Abafite ubumuga ni bamwe mu bakunze gusigara inyuma, bityo kuba babegereye bakigishwa ku buzima bwabo ni intambwe ikomeye mu kububakira icyizere cy’ejo haza ndetse bakisobanukirwa.”

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza, Martin Ntirenganya, avuga ko akarere na ko gafite mu nshingano zako kwita ku bafite ubumuga
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikunze kugaragara cyane mu matsinda afite ibyago byinshi, harimo abafite ubumuga n’ababana na VIH. Ibi bibazo byiyongera bikajyana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bikaba imbogamizi ikomeye mu kwitabira no gukomeza serivisi z’ubuzima, bityo bikadindiza intego yo guca burundu icyorezo cya VIH.
Byongeye kandi, indwara zitandura (NCDs) n’ubumuga bikomeje kwiyongera bitewe n’izamuka ry’imyaka y’abaturage n’iyiyongera ry’indwara z’igihe kirekire.
Ibi bituma abafite ubumuga barushaho kugira ibyago byo kwibasirwa n’indwara zitandukanye, cyane cyane bitewe n’ubukene no kutagerwaho kwa serivisi z’ubuzima.

Abafite ubumuga bavuze ko bishimiye ubukangurambaga bahawe
Mu rwego rwo kugeza ubu butumwa ku baturage benshi, hari hateguwe umukino wanyujijwemo ubutumwa kandi wafashije abari baje mu bukangurambaga n’ubutumwa bwo kwirinda no gucunga neza izi ndwara, hakoreshejwe uburyo bubereye abafite ubumuga.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UPHLS, Karangwa François Xavier, yasobanuye intego y’iki gikorwa ko kigamije gushishikariza abaturage n’abafite ubumuga kwirinda indwara zandura n’izitandura
Yagize ati:“Intego yacu ni kongerera abaturage ubumenyi ku bijyanye na VIH, STIs, ubuzima bw’imyororokere n’imibonano mpuzabitsina, indwara zitandura, ubuzima bwo mu mutwe n’ubumuga, cyane cyane ku matsinda yihariye arimo abafite ubumuga. Nta n’umwe ugomba gusigara inyuma mu rugendo rwo kugera ku buzima bwiza kuri bose.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UPHLS, Karangwa François Xavier
Mu bushakashatsi UPHLS, yakoze mu turere 50 tugize igihugu cy’u Rwanda kuri VIH, bwagaragaje ko mu bizamini byafashwe ku bantu basaga 2000, abagera kuri 7% basanzwemo agakoko gatera SIDA, mu gihe abaturage basanzwe ari 3%,ibi bikaba ari bimwe mu bituma iki kigo gikora ubukangurambaga hose cyane ku bafite ubumuga.

