Musanze:Uwinjiye muri FDLR ku myaka 10 aricuza umwanya yataye mu mashyamba ya Congo
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Serija Majoro Muhire Emmanuel, wijijye muri FDLR afite imyaka 10, avuga ko yahungiye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu 1994, ari kumwe n’ababyeyi akiri umwana muto kuko ngo yagiye bamuhetse, bamaze gupfa bose yabuze amahitamo yinjira muri FDLR 2004, avuga ko ababazwa n’igihe yataye ashwiragira muri Congo.
Uyu wahoze muri FDLR, akaba ari mu basezerewe na Kmisiyo yi gusezerera no gusubiza mu buzima busanze mu kiciro cya 72, avuga ko akomoka mu karere ka Nyabihu , Umurenge wa Shyira, avuga ko u Rwanda yamaze imyaka myinshi arwumva kandi bakamutoza ko azarutahamo abanje kumena amaraso asanga ari ibintu byamwangirije ubwonko ku busa kandi byangiza n’abanyarwanda
Yagize ati: “U Rwanda uko barumbwiye ko bica utahutse wese barambeshye cyane, ahubwo bambujije amahirwe menshi , nta gihugu nabinye umusirikare ashyikirana n’umusivile ngo bicarane basangire, Umusirikare ajye mu muganda afate isuka akate urwondo aruhome urumva ko imyaka isa 20 maze nshwiragira mu mashyamba ya Congo nahombye ubumuntu n’ubusabane”.
Serija Majoro Muhire kuri we ngo kugera mu Rwanda ni nk’umuzuko kuko ngo iyo myaka yose buri munsi yatekerezaga ko ashobora gupfa
Yagize ati: “Ibyo umuntu yibuka akababara ni byinshi ni ukuri tekereza ko mu Rwanda umuntu ava ku mupaka wo mu Ntara n’iyi tuvuge umuntu akava amajyaruguru nka Cyanika, akagera Ku Kanyaru nta muntu uramubaza irangamuntu, afite amafaranga ye ntibayamwake, sinzi iminsi nzamara ku isi ni ubwo nakerewe mu iterambere ariko nzapfira mu gihugu cyiza kandi ari nta muntu unyishe barambeshye tekereza kubeshya umwana kuva ku myaka 10 akagera kuri 30 y’ubukure”
Serija Majoro Muhire avuga ko muri iyi myaka yose yabuze uburenganzira bwe kuko ngo yakoreshwaga imirimo ivunanye kandi y’agahato, ndetse abuzwa uburenganzifra bwo kwiga uko bikwiye
Yagize ati: “Nakoze imirimo y’agahato, nkikorera ibisasu biremereye, ndetse nshorwa mu bwicanyi , badutoje inzangano ahi kudutoza kubana neza n’abandi banyarwanda batugaburura inzangano kugeza ubwo twigishwaga ko umututsi ari mubi kandi nkanjye simuzi sinzi n’ibyo abantu bahunze , uretse inyigisho mbi twahawe na FDLR, ibi ni bimwe mu binshengura nkicuza nkanasabira abasigayeyo muri ayo mashyamba”.
Uyu musirikare wahoze muri FDLR kuva akiri muto kurinda agera ku kigero cy’imyaka 30, ngo ashengurwa ni kubona umuntu uri mu kigero abayeho neza afite imitungo nta muntu uvuga ngo arayimwaka mu gihe aho bahoze muri Coongo nta muntu ubasha kurye ake yaruhiye abashinzwe umutekano bataje kumwambura, Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya yagaragaje akababaro ke n’ibyo yicuza
Yagize ati: “Ndicuza cyane igihe nataye kandi ubyumve ndabikubwira mbabaye nshingiye ku myaka mfite hari ibintu byinshi byancitse cyane kandi bijyanye n’iterambere,ubu nagombye kuba meze neza kuki abari mu kigero cyane ni abadogiteri, muri rusange nicuza igihe cyose namaze mbeshywa buri munsi , nkaba menye ukuri nyuma y’igihe kirekire”.
Uyu wahoze muru FDLR,akomeza asaba abari muri Congo cyane cyane urubyiruko rukikura bariya bakomeza kubashuka bababwira ko bazataha barwanye ko ari ukubatesha umwanya, akanashimira Guverinoma y’u Rwanda ngo yafashe icyemezo cyo gukura mu buhungiro buri Munyarwanda
Yagize ati: “Ubu ni ugushima cyane Guverinoma y’u Reanda ifite imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame , batubwiraga ko ariwe uzatwiyicira ariko ni we uri kuduha icyo bakwita nk’imperekeza, kuko nta muntu uva hano adafite ifaranga, bampaye indangamuntu nari umwe mu barwanya Leta, ubu nemerewe kugenda mu gihugu hose no hanze ndabyimiye cyane”.
Serija Majoro Muhire yasezerewe mu kiciro 72, avuga ko ashingiye ku masomo yahawe harimo kwihangira umurimo yizeye kuzabaho neza, ashingiye no ku mahoro n’umudendezo yasanze mu Rwanda.
Kuva Komisiyo yo gusezerera ni gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare yatangira imirimo yayo mu 1997, abasaga ibihumbi 10 bamaze gusubizwa mu buzima basunzwe banyuze mu kigo cya Mutobo.