Amakuru

Rwanda:Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro z’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Yanditswe na TUYISHIME OLIVE

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame  yakiriye  impapuro  z’abahagarariye ibihugu byabo   mu Rwanda    baturutse mu bihugu 8  bose bagamije kugirana  imikoranire myiza n’u Rwanda n’imigenderanire .

Muri village Urugwiro kuri uyu wa 28 Kanama 2024, Perezida Kagame Paul yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

 

Mu bakiriwe harimo  Alexander Polyakov w’u Burusiya, Alison Heather Thorpe w’u Bwongereza, Mridu Pawan Das w’u Buhinde na Mauro Massoni w’u Butaliyani.

Abandi ba Ambasaderi bakiriwe na Perezida Kagame harimo Fátima Yesenia Fernandes Juárez wo muri Venezuela, Enrique Javier Ochoa Martínez wa Mexique, Genţiana Şerbu wa Romania na Ambasaderi Ruslan Rafael oglu Nasibov wa Azerbaijan.

Abo ba Ambasaderi bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko bashyikirije kopi z’izo nyandiko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Jean Patrick Nduhungirehe guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mu bambasaderi  bashya  batanze impuro zibemerera guhahararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo abaherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa   23 Kanama 2024, n’abandi bemejwe mu bihe byahise basimbura abasoje manda zabo.