Amakuru

Rubavu: Bamwe mu babyeyi bakurikira ifaranga bigatuma batita ku gutegurira abana indyo yuzuye

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu babyeyi baturiye umupaka wa Rubavu ubahuza na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) bivugwa ko bahugira mu gushakisha imari mu bucuruzi bakora bambukiranya umupaka bigatuma batabona umwanya uhagije wo kwita ku bana babo babategurira indyo yuzuye, ibintu bitiza umurindi igwingira ry’abana.

Akarere ka Rubavu abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka imibare igaragaza ko bagera kuri 80%, kandi hakiyongeraho ko n’abagabo babo ngo baba bari mu yindi mirimo.

Umwe mu bagore yabwiye rwandayacu.com ko nta mwanya uhagije umugore yabona wo kwita ku mwana mu gihe akora inshuro 2 ku munsi ajya kurangura muri RDC.

Mupenzi Helene yagize ati: “ Muri kano gace kegereye umupaka uhuza u Rwanda na RDC , abagore kubera gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ntabwo biborohera kubona umwanya wo gutegura indyo yuzuye cyane ko bagera mu ngo zabo mu masaha y’umugoroba, ubwo umugore yagera mu rugo se akaba ashobora kujya gusoroma dodo, ibyo rero bituma umwana ahabwa ibyo babonye birimo udushyimbo twa 300 n’ubugari akaryama, iyo  bibaye kenshi rero umwana ahita ahura n’igwingira”.

Kimwe mu byemezo byafashwe kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo ni uko ngo hongewe umubare w’ibigo mbonezamikurire (ECDs) mu mirenge inyuranye, ariko nko mu mutrenhe wa Rugerero honyine habarurwa ingo 51.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rugerero Callixte Habimana, nawe  ashimangira ko igwingira rihari ni ubwo ridakabije

Yagize ati: “   Kimwe mu bitiza umurindi igwingira muri kano gace ni bamwe  by’umwihariko muri uyu Murenge wa Rugerero ufite abaturage benshi, bahora bagenda bajya muri bushabitsi mu gihugu duturanye, ugasanga umubyeyi arajya muri ako kazi atwite, twamushaka ngo tumukurikirane twite ku buzima bwe n’ubw’umwana tukamubura, urumva nawe ko umwana ahura n’ingaruka mbi zikomoka ku mirire”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique , nawe yemeza ko imibare y’igwigwingira mubana igenda igabanuka, ashingiye ko Imibare igaragaa ko mu Karere ka Rubavu igwingira n’imirire mibi biragenda rigabanuka, aho muri 2015 hagaragazwa bwa mbere raporo ijyanye n’igwingira, Rubavu yari kuri 45,6% mu gihe muri 2023 akarere kari kuri 25%.

Yagize ati: “Dufite amarerero mu buryo busanzwe tukagira n’irerero ryihariye ku mupaka, ryakira abana kuva mu gitondo saa moya kugera n’ibura saa kumi nimwe z’umugoroba, cyane ko hari gahunda yiswe Sugira, aho hategurwa indyo yuzuye”.

Akarere  ka Rubavu gafite  ingo mbonezamikurire  1345 zaakira abana 40,505, hiyongereyeho 133 na zo zishamikiye ku mashuri.