Musanze: Cyuve abaturage babangamiwe no kuba imitungo yabo yangizwa ntibahabwe ingurane
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Bubandu Umurenge wa Cyuve akarere ka Musanze bavuga ko babangamiwe no kuba imitungo yabo irimo kwangizwa nta ngurane bahawe mu gikorwa cyo Gutunganya inzira y’amazi ava mu birunga
Aba baturage bo mu murenge wa bavuga ko batunguwe no kuba imitungo yabo irimo kwangizwa bikomeye, mu bibikorwa by’inyungu rusange byo gutunganya inzira y’amazi ava mu birunga.
Mu kongera ubugari bw’imigezi iva mu birunga hangizwa imyaka y’abaturage muri Cyuve
Umwe muri aba baturage yagize ati: “Twagiye kubona tubona abakora mu mirimo yo gutunganya inzira izajya imanura amazi ava mu birunga baraje biroha mu mirima yacu barataganyura , banyangirije ibishyimbo by’umushingiriro bikiri imiteja, ubona mbese ari ukwangiza cyane , rwose ibi bintu mbibonamo akarengane kuko hari amategeko akwiye gukurikizwa mu gihe hari ibikorwa rusange umuturage agahabwa ingurane”.
Kuri iki kibazo Umunyamabanga nshingwabikorwa w;umurenge wa Cyuve Bisengimana Janvier avuga ko biteganijwe ko bazishyurwa.
Yagize ati: “ nyuma yo kubona ko amazi ava mu birunga yangiza byinshi, hakozwe umushinga wo kwagura inzira aya mazi anyuramo kugira ngo atazakomeza kugira ibyo yangiza hanyuma abaturage babarirwa imitungo yabo yashoboraga kwangizwa n’ibyo bikorwa, bikaba byari biteganyijwe ko bazishyurwa mu kwezi kwa gatandatu 2021 ibi ni ibintu turi gukurikirana kandi mu gihe abaturage bataragerwaho n’ingurane ndabasaba gukomeza kwihangana bagategereza” .
Mu gihe cyo gukora umugezi abakozi bangiza imyaka y’abaturage muri Cyuve.
Uyumuyobozi kandi avuga ko kuba abakozi barimo gutunganya iyonzira y’amazi bashobora kuba barimo kurenga imbago zagenwe bakangiza imyaka y’abaturage, Uyu muyobozi akomeza ahumuriza abaturage ko nta mitungo yabo igomba kwangizwa badahawe ingurane kuko ngo bagiye ko hereza itsinda ry’abatekinisiye muri aka gace mu rwego rwo kureba imiterere y’iki kibazo hanyuma abaturage barenganurwe ku mitungo yabo.
Abakora umuferege w’amazi ava mu Cyuve, basuka igitaka mu myaka y’abaturage (foto Ngaboyabahizi P)
Ikibazo cy’imitungo y’abaturage yangizwa mu bikorwa by’inyungu rusange ntibahabwe ingurane gikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, ndetse n’inzego zo hejuru zikagerageza kukiganiraho no gufata ingamba z’uburyo cyakemuka burundu, ariko kugeza magingo ayabone ibi bibazo biracyagaragara , hagati aho abaturage bakaba basaba ko hashakwa umuti nta kuka wo gushyira iherezo kuri bene ibyo bibazo bias n’ibyabaye agaterera nzamba.