Bene Kabuga Felicien bafite ubwoba ko azagwa muri ngereza byihuse
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bene Kabuga Felicien wari umaze iminsi ashakishwa n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho abakoze Genoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaza gufatirwa mu Bufaransa aho na we ari mu bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,bavuga ko bafite impungenge ko se azagwa muri gereza mu gihe ubutabera butamureka ngo aburane ataha iwe ngo kuko afite indwara zinyuranye zigendeye no kuba ngo ageze mu zabukuru.
Kuri Gatanu tariki ya 29 Gicurasi bene Kabuga basohoye inyandiko ivuga ko ubucamanza bw’u Bufaransa bwimye Kabuga uburenganzira bw’ibanze ubwo bwangaga ko aburana ari hanze, bavuga ko asanganwe ibibazo by’uburwayi bishobora kumuhuta.
Ku wa Gatatu nibwo urukiko rwemeje ko Kabuga azakomeza gufungwa bitandukanye n’ibyo yasabaga binyuze mu bavoka be, mu gihe ibijyanye n’icyemezo cyo kuba yazaburanira mu Bufaransa cyangwa Arusha, bizamenyekana ku wa 3 Kamena 2020.
Hashize iminsi mike Kabuga Felicien afatiwe mu Bufaransa aho yari yihishe ubutabera
Kabuga uvuga ko afite imyaka 87 nubwo mu byangombwa bye hagaragaramo ko afite 84, yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020 ku mpapuro yashyiriweho n’urwari Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ku byaha birindwi aregwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu itangazo ry’abana be 11, bagize bati “mu myaka ishize yahuriweho n’indwara nyinshi: diabète, umuvuduko w’amaraso n’ihungabana ry’imikorere y’ubwonko,”
“Mu mwaka ushize kandi yabazwe amara. Ubuzima bwe bukeneye gushyigikirwa no gukurikiranirwa hafi kimwe n’undi muntu wese w’intege nke cyangwa ugeze mu za bukuru ukeneye gufashwa.”
Ngo kuva yatabwa muri yombi yahise ananuka cyane amererwa nabi.
Ku wa 27 Gicurasi nibwo urukiko rw’i Paris rwanze ubusabe bw’abavoka be kuko kumurekura by’agateganyo, rugaragara ko nta cyizeza ko adashobora gutoroka ubutabera, cyane ko yakomeje gufashwa n’umuryango we kwihisha mu myaka 26 ishize.
Kabuga yari umwe mu bashakishwaga cyane n’urukiko, bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Amerika yari yaramushyiriyeho miliyoni $5 ku muntu uzatanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.
Ni nkuru dukesha igihe.com