Musanze: CVM yiyemeje guhangana n’inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge
Umuyobozi wa Koperative yo gutwara ibintu n’abantu ku magare mu mujyi wa Musanze (CVM),bukuriwe na Mutsindashyaka Evariste, atangaza ko yiyemeje gukaza ingamba zo kurwanya inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge birimo ibyuma, asaba abaturage n’abakora imirimo itandukanye kugira uruhare mu gutanga amakuru yafasha kumenya aho bihishwe n’ababikwirakwiza.
Muri izo ngamba harimo gukorana n’abashoferi b’amagare, bahura n’abantu benshi mu kazi kabo ka buri munsi, kugira ngo na bo bagire uruhare mu gukumira ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Mutsindashyaka avuga ko kurwanya iki kibazo bisaba ubufatanye bw’abaturage, aho buri wese agomba kugira uruhare mu gutanga amakuru afasha inzego zibishinzwe.
Yagize ati: “Tugomba gufatanya n’abaturage bose kugira ngo duhangane n’inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge. Turashishikariza buri wese kugira uruhare mu gutanga amakuru ku hantu bikorerwa, aho bihishwe n’ababikwirakwiza, kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.”

Perezida wa CVM Mutsindashyaka avuga ko kurwanya inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge bitareba urubyiruko gusa , ahubwo buri munyarwanda wese.
Akomeza avuga ko buri Mushoferi w’igare akwiye kwirinda no kumenyekanisha ahari ibiyobyabwenge
Yagize ati: “ Ubu umushoferi w’igare wese agomba umenya ibyo atwaye, ikindi gutwara umusinzi ku igare ni ikosa , kuko ndetse n’umushoferi w’igare wasinze ntakwiye kujya mu muhanda kuko ubu na Polisi isigaye uhihishamo buri wese utwaye ikinyabiziga , kugabanya ibyuma na twe nk’abatwara amagare byahinduye ubuzima n’imibereho yacu, kuko ubusinzi bewaragabanutse b’igabanya impanuka z’amagare n’abagenzi”.
Abashoferi b’amagare bavuga ko bahuraga n’abanyoye ibiyobyabwenge
Bamwe mu bashoferi b’amagare bavuga ko mu minsi yashize bajyaga batwara abantu banyoye ibyuma, kanyanga ndetse n’ababaga bavuye kunywa ibitunda, bikaba byaratumye barushaho gusobanukirwa n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu baturage.
Umwe muri bo Munyeragwe Innocent yagize ati: “Hari igihe twajyaga dutwara abantu banyoye ibyuma cyangwa kanyanga, abandi bakaba bavuye kunywa ibitunda. Ibyo byatumye dusobanukirwa ko iki kibazo kidakwiye kureberwa, ahubwo ko tugomba gufatanya n’abandi kugira ngo gikemuke.”
Undi mushoferi w’igare witwa Nkundamahoro avuga ko biteguye kugira uruhare mu gutanga amakuru ku bikorwa bakeka ko bifitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Twebwe tugenda mu bice bitandukanye kandi duhura n’abantu benshi muri uyu mujyi wa Musanze. Twiyemeje kujya dutanga amakuru ku byo tubona cyangwa ibyo dufitiye amakuru yizewe, kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.”

Abatwara abagenzi n’imizigo ku magare bavuga ko nta muntu batwara yasinze cyangwa yikoreye ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano
Aba bashoferi b’amagare bavuga ko biteguye gufatanya na CVM n’izindi nzego mu kumenya ahakorerwa ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, ariko bagasaba ko amakuru batanga akurikiranwa mu buryo bwubahiriza amategeko.
CVM ishaka ko abaturage baba abafatanyabikorwa
Mutsindashyaka ashimangira ko kurwanya inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge bidakwiye kuba inshingano z’inzego z’umutekano gusa, ahubwo ko n’abaturage bagomba kugira uruhare mu kubikumira.
Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage ni uko batagira uruhare mu gucuruza cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kandi bakagira ubutwari bwo gutanga amakuru ku babikora. Intego ni ukurinda ubuzima bw’abantu no kubaka umuryango utekanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobard, ashima uruhare rwa CVM mu bukangurambaga bugamije guhangana n’ibiyobyabwenge, birimo inzoga z’inkorano n’urumogi, ashimangira ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego zitandukanye ari ingenzi mu gukumira ibyo bibazo.
Kayiranga avuga ko ibikorwa by’imiryango n’amatsinda y’abaturage nka CVEM bifasha gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru yafasha inzego zibishinzwe gukumira ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo.
Yagize ati: “Turashimira CVM, n’urubyiruko rwo u karere ka Musanze ;uruhare igira mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, birimo inzoga z’inkorano n’urumogi. Ubufatanye nk’ubu ni ingenzi mu gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurinda umuryango wabo.”
Yashimangiye ko abaturage bakwiye gukomeza gufatanya n’inzego zibishinzwe, batanga amakuru yizewe ku bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, kugira ngo bikurikiranwe hakurikijwe amategeko.
Uruhare rwa CVM n’abandi bafatanyabikorwa rushobora gutanga umusanzu mu kubaka umuryango utekanye, binyuze mu bukangurambaga buhoraho, gukumira ibiyobyabwenge no gushishikariza ababikoresha gushaka ubufasha bubafasha kubireka.
Ikindi kandi bufatanye bw’abaturage n’inzego zibishinzwe bushobora gufasha mu gukumira ibiyobyabwenge, ariko bisaba ko amakuru atangwa akurikiranwa kandi abakekwaho ibyaha bagakurikiranwa hakurikijwe amategeko.
Kurwanya inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge bisaba ubukangurambaga buhoraho, gukumira ibibikwirakwiza no gufasha abamaze kubatwa na byo kubona ubufasha bubafasha kwisubiraho.
Kugeza ubu mu karere ka Musanze amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa CVM, agarazako urubyiruko rutwara amagare mu mu mujyi wa Musanze rugera ku 1200 aho 95% ari urubyiruko, rukaba rugira uruhare mu iterambere ry’akarere, aho rufasha imiryango itishoboye ruyifasha kubona aho iba heza binyuze mu bikorwa by’umuganda, koroza urubyiruko rutagira akazi ibaremera, gufasha imiryango itishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.
