AmakuruUbukungu

Musanze: Imurikagurisha ni ishuri: Mugabowagahunde

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abaturage kudafata imurikagurisha nk’ahantu ho kujya kureba ibyo abandi bakora gusa, ahubwo bakaryitabira nk’umwanya wo kwerekana ibyo bagezeho, kwigira ku bandi no gushaka amahirwe yo guteza imbere imishinga yabo.

Ibi Guverineri Mugabowagahunde yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru 2026, ribera kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

Yagaragaje ko imurikagurisha ari umwanya w’ingenzi wo kungurana ubumenyi, aho umuntu ashobora kwerekana ibyo akora ariko nanone akareba ibyo abandi bagezeho, akabigiraho ndetse bikamufasha kunoza ibyo akora.

Guverineri Mugabowagahunde yagize ati: “Imurikagurisha ni ishuri. Ni umwanya wo kugaragaza ibyo ukora, ariko nanone ni umwanya wo kwigira ku bandi, kugira ngo ukomeze kongera ubumenyi.”

Yasabye abaturage bose, baba bafite ibyo kumurika cyangwa batabifite, kujya basura imurikagurisha kugira ngo barebe ibikorwa by’abikorera, bunguke ubumenyi kandi babone ibitekerezo bishya bashobora gukoresha mu kwihangira imirimo.

Yanibukije abaturage, cyane cyane urubyiruko, ko iterambere rishingiye ku gukora no guhanga imirimo, abasaba kudashingira imibereho yabo ku mikino y’amahirwe, irimo no gutega amafaranga kuri betting.

Guverineri Mugabowagahunde avuga ko imurikagurisha ari ishuri kuri buri wese

Uruhare rw’imurikagurisha mu guhindura imyumvire y’abaturage rugaragarira mu buhamya bw’abaryitabiriye, nubwo bamwe baba nta bicuruzwa cyangwa ibikorwa bazanye kumurika.

Ndikumana Erasto wo mu Karere ka Burera ni umwe mu baje gusura iri murikagurisha adafite icyo kumurika, ariko avuga ko aticuza amafaranga yatanze yinjira, kuko yahabonye ubumenyi n’igitekerezo gishobora kuvamo umushinga.

Yagize ati: “Nta kintu nazanye kumurika, ariko nemeye gutanga amafaranga yo kwinjira kugira ngo nze kwiga uburyo nashora imari. Nasanze nkwiye gukora amasabune, kuko nahuriye hano n’umuntu uzi kuyakora kandi azaza kunyigisha.”

Akomeza avuga ko gukora amasabune bishobora kumubera umushinga mwiza, cyane cyane ko mu cyaro iwabo akenewe.

Yagize ati: “Mu cyaro iwacu amasabune arakenewe cyane, kuko usanga hari abajya kuyarangura kure. Ndamutse nyakoreye iwacu, mbona byavamo amafaranga kandi bigatunga umuntu.”

Habineza Egide na we avuga ko imurikagurisha ryamufashije guhindura imyumvire ku buhinzi, cyane cyane ku bijyanye n’ubuhinzi bw’ibirayi.

Avuga ko mu 2025 yaje mu imurikagurisha agamije kwirebera igitaramo, ariko ageze aho abikorera bari bamuritse ibikorwa byabo, ahakura igitekerezo cyatumye ahindura uburyo yakoraga ubuhinzi.

Yagize ati: “Imurikagurisha rya 2025 ni ho naje hano nje kwirebera igitaramo nk’umusore, ariko naje kunyura ahakorerwa imurikagurisha mbona ko mpinze ibirayi byanteza imbere. Twari dufite imirima mbona ipfa ubusa.”

Habineza avuga ko yaganiriye n’abari bamuritse imbuto z’ibirayi bya Kinigi, bamubwira uburyo gushora imari mu buhinzi bw’ibirayi bishobora guteza imbere uwabigizemo imbaraga.

Yagize ati: “Bambwiye uburyo ibirayi bizamura umuntu vuba iyo ashoyemo imari mu buhinzi bwabyo. Ubu rero nkaba ndi rwiyemezamirimo mu buhinzi kandi nkuramo amafaranga. Ndemeranya na Guverineri ko imurikagurisha ari ishuri kandi ritwigisha byinshi. Imurikagurisha rirakwiye kandi ni ngombwa cyane.”

Usibye kuba imurikagurisha ari ahantu ho kwigira no kungurana ubumenyi, ni n’umwanya wo kwerekana ibikorwa, kubona abakiriya, kugura no kugurisha ndetse no gushaka abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Theonas Tugengwenayo, avuga ko abitabira imurikagurisha bakwiye kurenga ku kurireba nk’ahantu ho kwidagadurira gusa, ahubwo bakaryifashisha mu guteza imbere ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Imurikagurisha ni umwanya mwiza wo kwigaragaza no kwereka abantu ibyo wakoze, ariko nanone ni umwanya wo kwigira ku bandi. Ni yo mpamvu dusaba abantu bose kuryitabira, bakareba ibyo abandi bakora, bakunguka ubumenyi kandi bakamenya amahirwe ahari.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Theonas Tugengwenayo.

Iri murikagurisha kandi riri mu bikorwa bikurura abantu batandukanye, kuko uretse ibikorwa by’ubucuruzi n’ibikorwa by’abikorera, haba harimo n’imyidagaduro, aho hatumirwa abahanzi ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kwidagadura.

Ibi bituma imurikagurisha riba umwanya uhuza ubucuruzi, kwiga, kwerekana impano, gusabana no kwidagadura, by’umwihariko ku rubyiruko ruba rushaka kumenya amahirwe ari mu bice bitandukanye by’ubucuruzi.

Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru 2026 riri kubera kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, rihuza abikorera baturuka mu  tugize Intara y’Amajyaruguru, ari two Gicumbi, Rulindo, Gakenke, Musanze na Burera.

Ryitabiriwe kandi n’abikorera baturuka mu bindi bice by’igihugu ndetse n’abanyamahanga, aho kugeza ubu hari abaturuka mu bihugu bitandatu bitabiriye.

Iri murikagurisha, riri gutanga umwanya ku baturage n’abikorera wo kwerekana ibyo bakora, kubona abakiriya n’abafatanyabikorwa, ariko nanone rikaba urubuga rwo kwigira ku bandi no kuvumbura ibitekerezo bishya by’imishinga.