AmakuruImikino

Kwita Izina 2026: SACOLA ikoresha siporo mu bukangurambaga bwo kubungabunga Pariki y’Ibirunga

Imikino ya “Kwita Izina Tournament 2026” ihuza amakipe ahagarariye uturere tune two mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba ikomeje gutanga ibyishimo ku bakunzi ba siporo, ariko ikaba yanahindutse umwanya wo kwibutsa abaturage uruhare rw’imibereho myiza mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ikindi hagamijwe no gukora ubukanguramba mu gusigasira ibyagezweho na gahunga yayo yi kurinda no gukunda Parike y’ibirunga.

Aya marushanwa yateguwe na Sabyinyo Community Livelihood Association (SACOLA), ahuza amakipe yo mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu, mu rwego rwo gutegura abaturage no kubongerera ibyishimo mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango wo Kwita Izina.

Mu mukino wahuje Musanze na Nyabihu, wabereye muri Musanze, ikipe ya Musanze yatsinze iya Nyabihu igitego kimwe ku busa, bituma abakunzi b’umupira w’amaguru bari bitabiriye uyu mukino bagira akanyamuneza.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye SACOLA ku ruhare ikomeje kugira mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage, by’umwihariko kuba yarahisemo gukoresha siporo nk’umuyoboro wo guhuza abaturage no kubategurira igikorwa cyo Kwita Izina.

Guverineri w’Intarta y’Amajyaruguryu ashimira ibikorwa by’iterambere SACOLA igeza ku baturage

Yavuze ko siporo ari kimwe mu bikorwa bishobora gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza, kwirinda ibiyobyabwenge no gukomeza kugira isuku, ibintu yavuze ko bifite uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.

Guverineri Mugabowagahunde kandi yashimiye amakipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru, arimo Musanze na Burera, yitabiriye iri rushanwa, avuga ko yifuza ko amakipe yo muri iyi Ntara azagera ku mukino wa nyuma ndetse agatwara ibikombe.

Yagize ati: “Twese tumaze gusobanukirwa akamaro ka Pariki yacu, by’umwihariko akamaro ko Kwita Izina, kuko ari gahunda iba buri mwaka ikadufasha kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri muri iyi Pariki, bityo bikadufasha gukomeza kwakira ba mukerarugendo.”

Yongeyeho ko Kwita Izina ari umwanya wo kuzirikana inyungu igihugu n’abaturage bakura mu kubungabunga Pariki y’Ibirunga, anasaba abaturage kuzitabira ibikorwa biteganyijwe mu rwego rwo kwitegura uyu muhango.

Umuyobozi wa SACOLA Nsengiyumva Pierre Celestin  yavuze ko gutegura iri rushanwa biri mu murongo w’intego z’uyu muryango zo kwimakaza imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere imibereho yabo, ari na ko bakomeza kubakangurira uruhare bafite mu kubungabunga Pariki y’Ibirunga.

Yagize ati: “Ni muri urwo rwego SACOLA yateguye imikino mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage ndetse no kurushaho kugaragaza ibikorwa byiza by’ingenzi tugenda tugeraho, cyane cyane mu rwego rwo kubungabunga Pariki y’Ibirunga.”

Yakomeje avuga ko SACOLA ifatanya n’inzego n’abaturage mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho yabo no kubakangurira kurushaho gusigasira Pariki n’ibinyabuzima biyirimo.

Yagize ati: “Ibikorwa byinshi tugenda dufatanya na Pariki y’Ibirunga biganisha ku mibereho myiza y’abaturage no kurushaho kwigisha abaturage bacu uburyo bagomba kubungabunga Pariki. Nkaba rero mbashimira uburyo mwitabiriye iyi mikino, nkaba mboneyeho no kubatumira ku munsi wo Kwita Izina.”

Umuyobozi wa SACOLA Nsengiyumva Pierre Celestin , avuga intego ari uguhindura imibereho y’abaturiye pariki y’ibirunga mu iterambere n’imibereho myiza

SACOLA si umuryango ushingiye kuri siporo gusa. Ubushakashatsi ku bikorwa byawo bugaragaza ko kuva washingwa mu 2004, wagiye ukorera ku ihuriro ryo kubungabunga Pariki y’Ibirunga no guteza imbere imibereho y’abaturage bayikikije.

SACOLA inagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku baturage, aho inyungu zituruka mu bikorwa by’ubukerarugendo zisubizwa mu bikorwa by’imibereho myiza n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Urugero ni Sabyinyo Community Lodge, umutungo w’abaturage ucungwa binyuze muri SACOLA, aho amafaranga y’ubukode n’amafaranga y’abashyitsi akoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage no kubungabunga ibidukikije.

Mu 2026 kandi, SACOLA yakomeje ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage, birimo gutanga ubufasha ku miryango itishoboye. Muri Nyakanga 2026, SACOLA n’umufatanyabikorwa wayo Wilderness Sabyinyo bashyikirije imiryango itishoboye amazu mashya mu mirenge ya Kinigi na Nyange

Ni ibikorwa bigaragaza ko kubungabunga Pariki y’Ibirunga bidashobora gutandukanywa no guteza imbere imibereho y’abaturage bayikikije. Iyo abaturage babona amahirwe y’iterambere, ubukerarugendo n’ibindi bikorwa bibateza imbere, bigira uruhare mu kubaka imyumvire yo kurinda umutungo kamere ubatunze.

Muri uyu murongo, Kwita Izina Tournament 2026 igaragara nk’umwanya wo gukoresha siporo mu kugeza ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije ku baturage benshi, cyane cyane urubyiruko.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kugira ngo abaturage bagire uruhare mu iterambere rirambye, hakenewe ubuzima bwiza, siporo, isuku no kwirinda ibiyobyabwenge.

Amakipe ya Nyabihu na Musanze na yo yishimira ibikorwa bya SACOLA.

Ibi kandi bihura n’imwe mu nkingi z’ibikorwa bya SACOLA byo guhuza iterambere ry’abaturage no kubungabunga ibidukikije. Mu mushinga wayo wo guteza imbere urubyiruko mu kubungabunga ibidukikije, SACOLA ku bufatanye na African Wildlife Foundation (AWF) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yashyize imbere ubukangurambaga ku kamaro k’urusobe rw’ibinyabuzima, imicungire irambye y’umutungo kamere no kugira uruhare kw’abaturage mu kubungabunga ibidukikije. Uyu mushinga uteganyijwe kugirira akamaro abaturage barenga 100,000 batuye hafi ya Pariki y’Ibirunga.

Kwita Izina Tournament 2026 iteganyijwe gusozwa ku wa 27 Kanama 2026 kuri Tony Football Pitch.

Ku isaha ya saa saba z’amanywa, ikipe y’abagore ya Musanze izahura na Rubavu mu mukino wa nyuma, mu gihe saa cyenda z’amanywa ikipe y’abagabo ya Musanze izacakirana na Rubavu mu mukino wo guhatanira igikombe.

Iri rushanwa rikomeje kugaragaza ko siporo ishobora kuba urubuga rwo guhuza abaturage, guteza imbere imibereho myiza no kugeza ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije ku bantu benshi, mu gihe u Rwanda rwitegura Kwita Izina 2026.