Umutekano:Ibisasu byaturutse muri Congo -Kinshasa byaguye ku butaka bw’u Rwanda

 

Yashyizweho na Rwandayacu.com

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ibisasu bikekwa ko byaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byaguye ku butaka bw’u Rwanda mu Murengewa Nyange n’uwa Kinigi mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, abaturage bakwira imishwaro.

Abaturage bavuganye n’Imvaho Nshya bemeje ko ibyo bisasu byaguye mu bice bitandukanye, ariko bitewe n’igihunga byabateye bavuga ko byaturutse inyuma y’ibirunga bibarirwa muri bitanu birimo bitatu byatewe mu Murenge wa Kinigi n’ibindi bibiri byatewe mu Murenge wa Nyange,

Umwe muri bo wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabara mu Murenge wa Nyange wegereye kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yavuze ko ibyo bisasu byatangiye kugwa ku butaka bw’u Rwanda mu masaha ya saa tatu n’iminota 40 za mugitondo abanyeshuri bari ku ishuri.

Igisasu ngo cyaguye nko muri metero 100 uvuye ku ishuri, abanyeshuri b’inkwakuzi barasohoka bakwira imishwaro, ababyeyi na bo bahise baza gufata abandi batangira guhungana na bo.

Yagize ati: “Byaguye ahantu hatandukanye; hari icyaguye inyuma y’ishuri nko muri metero 100 abana bahita basohoka, urumva ntabwo bari kuguma mu ishuri kuko n’ababyeyi babo bahise baza kubafata barabirukankana. Ni amasasu yavaga inyuma y’ibirunga ntabwo ari igitero.”

Aho ibisasu byaguye byasize byangije imnitungo y’abaturage

Bivugwa ko hari n’ikindi isasu cyaguye ku nzu y’ubucuruzi yo ku isanteri ya Kagano mu Murenge Kinigi, icyaguye ku rugabano rw’umugezi wa Muhe na Nyonirima, ndetse n’icyaguye mu gace ka Kagano. Amakuru y’abakomerekejwe n’ibyo bisasu ndetse n’ibyangiritse ntibiramenyekana byose hamwe.

Abaturage b’aho ibyo bisasu byaguye bemeza ko batahungabanye cyane kuko mu gihe gito ibisasu bituritse, indege ya gisirikare y’Ingabo z’u Rwanda yahise ihasesekara ndetse n’abayobozi batandukanye bakaza kubahumuriza.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col. Ronald Rwivanga yavuze ko bakirimo gukusanya amakuru arambuye kuri ibyo bisasu bakaza kuyatangariza itangazamakuru mu gihe kiri imbere.

Bikekwa ko ibyo bisasu byaturutse inyuma y’ibirunga bbishobora kuba ari ibyarashwe mu gihe cy’imirwano ishyamiranyije ingabo za FARDC n’inyeshyamba za M23.

Intambara ya FARDC na M23 irashyushye mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse kuri ubu binavugwa ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro na zo zinjiye muri iyo ntambara aho zifashishije indege zayo ndetse n’ibisasu bya rutura.

 

 

Inkuru dukesha Imvaho Nshya

 2,142 total views,  2 views today