Umunyezamu Ntwali Fiacre yatangarije rwandayacu.com uburyo yageze muri APR FC
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umunyezamu Ntwali Fiacre w’imyaka 21 y’amavuko avuga ko kugera mu ikipe ya APR FC byamubereye inzozi ndetse bimutera gukora cyane aratinyuka.
Urugendo rwo gukina umupira w’amaguru kuri Fiacre Ntwali avuga ko rwatangiye mu mwaka wa 2010 aho yatangiriye mu ikipe y’abato(Academy)ikorera mu karere ka Musanze muri Stade ubworoherane itozwa n’umutoza Harerimana Gilbert wamuteguye akiri umwana muto cyane bityo aza kwisanga mu ikipe ya APR fc y’abato(Academy) mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru rwandayacu.com
Yagize ati” twagiye mu igeragezwa(Selection) I Kigali muri APR fc turi benshi cyane kuburyo njye numvaga bidashoboka ko bari bumfate, twari turenze 300 baribuze gufatamo 30 ariko ndavuga nti reka njye kugerageza amahirwe kuburyo igihe bamamagaye ndi uwagatatu , Nabanje kwikanga ngira ngo ntabwo arinjyewe mbanza gutegereza umunota ntabyumva neza .”
Icyo gihe nakomeje gukorera mu (Academy) ya APR FC nkinamo
Imyaka itatu hanyuma haza kujyaho ikipe y’Intare nzamukiramo rimwe na rimwe na rimwe nkajya njya gukorera muri APR fc mbifashijwemo na Coach Mugisha wanyumvishaga ko byose bishoboka ndetse ikipe y’Isonga Iza kujya mu marushanwa y,abakiribato muri Cote- Divar yagombaga guhuza utudemi two muri Afurika icyo nibwo natangiye gutinyuka hanyuma nza kujya mu Ntare fc nkinamo umwaka umwe ndetse mamagarwa no mu ikipe y,igihugu ya under 20, nza guhamagarwa no muri under 23 no mu ikipe Nkuru bamamagaye ,nisanga muri APR fc nkuru.
Mu mwaka wa 2018 nahise nisanga muri APR fc nkuru nsangamo bakuru bakuru banjye 2 aribo Ntaribi Steven na Kimenyi Yves nuko rero umwaka wa gatatu nsaba ikipe ya APR fc ko baniza muri Marine fc kugira ngo mbashe gukomeza gukina kuko nabonaga urwego rwanjye rurimo
gusubira hasi.
Akomeza avuga ko ashimira umunyezamu Ntaribi Steven kuko yamwigiyeho ibintu byinshi ,nakimenyi namwigiyeho byinshi cyane kuko akenshi igihe abandi babaga bareba mu kibuga njye
Nabaga ndeba uburyo kimenyi afata umupira.
Ntwali Fiacre yashimiye abatoza bose bamufashije cyane cyane Mugabo Alex wamutoje muri APR FC ndetse na Coach Cariop, n’abandi bose bagize uruhare kugira ngo abe ngeze kuri ururwego, yasoje asezeranya abafana ba Marine FC ko azabashimasha cyane.
1,290 total views, 2 views today