Sugira ntakigiye mu mwihero w’amavubi yitegura kujya muri Cap Vert
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Amavubi arasubukura umwiherero kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020 bitegura umukino ugomba guhuza u Rwanda n’igihugu cya Cap Vert uteganijwe kuba tariki ya 11 Ugushyingo 2020 umukino ubanza mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Hari abakinnyi bamaze gusezerwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi bitewe nuko umutoza Mashami Vincent yasanze urwego rwabo ruri hasi bityo rero akaba yahisemo kubasezerera .
Sugira ntazaboneka mu mwiherero kubera ikibazo k’imvune
Dore abakinnyi basezerewe mu ikipe y’igihugu : ni 7 aribo Bayisenge Emery ukinira As Kigali, Usengimana Faustin ukinira Police FC, Iradukunda Eric bakunze kwita Radou, Kalisa Rachid ukinira As Kigali ndetse na Ndekwe Felix ukinira ikipe ya As Kigali , Bizimana Yannick ndetse na Rutahizamu Sugira Ernest ukinira Rayon Sports,wagize ikibazo k’imvune nawe wamaze kuva ku rutonde rw’abakinnyi bagomba kujya mu mwiherero.
Bikaba biteganijwe ko ikipe y’igihugu Amavubi yerekeza mu karere ka Bugesera , I Nyamata mu mwiherero (camp) ku gicamusi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020. mu rwego rwo gukomeza kwitegura Cap vert bashaka itike yo kuzajya muri Can 2021 , abakinnyi b’Amavubi bakaba bari barahawe ikiruhuko n’umutoza mu cyumweru gishize
2,329 total views, 4 views today