Rwanda:Urutonde rw’abakobwa 20 bazatorwamo Miss Rwanda 2021, rwashyizwe ahagaragara

Yanditswe na Protais Ngaboyabahizi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe;hakozwe amajonjora yo gutoranya abakobwa 20 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2021, ukaba umuhango wari utegerejwe na benshi ukurikije uburyo abakobwa bose  uko ari 37  wabonaga bajya bahiganwa ku rugero ruringaniye.

Hari hashize iminsi abo bakobwa bose bahatanye mu majwi yo kohereza ubutumwa bugufi SMS no gutora hifashishijwe murandasi, imbuga nkoranyambaga z’abategura irushanwa rya Miss Rwanda hariho abakobwa bose bari bahatanye kandi barahawe na nomero batorerwagaho.

Amatora yagombaga guhagarara tariki 6 Werurwe 2021, maze Akanama Nkemurampaka kakicara kakareba abakobwa 20 bagomba gukomeza mu mwiherero.

Uyu munsi ni bwo Akanama Nkemurampaka kayobowe na Emma Claudine kagenzuye imyiyereko y’abakobwa 37 bagombaga kuvamo 20 bazamara ibyumweru 2 mu mwiherero ahazarebwamo umukobwa umwe rukumbi uzahagararira u Rwanda nka Nyampinga wa 2021.

Muri 37 Akanama Nkemurampaka katoye abakobwa 18 gusa bakomeza kuko 2 bagize amajwi menshi bari baramaze kubona amahirwe (Pass) yo kwerekeza muri muri Boot Camp.

Abo babiri muri bo ni Kabagema Laila na Ishimwe Sonia bakomeje babikesha amanota menshi bagize biturutse mu majwi y’ababatoye, yaba ku butumwa bugufi ndetse n’izindi mbuga.

Mu birori byabereye kuri television ya KC2 , abakobwa 20 bahawe amahirwe n’akanama nkemurampaka yo gukomeza mu cyiciro gikurikira batangajwe, ukaba ari umuhango wabaye mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Abakobwa bakomeje

1 Musango Nathalie (No.19)

2 Kayitare Isheja Morella (No.14)

3 Kayirebwa Marie Paul (No.13)

4 Karera Chryssie (No.12)

5 Ingabire Grace (No.7)

6 Ingabire Esther (No.6)

7 Gaju Evelyne (No.5)

8 Akaliza Hope (No.2)

9 Akaliza Amanda (No.1)

10 Isaro Rolita Benita (No.9)

11 Uwase Phiona (No.35)

12 Uwase Kagame Sonia (No.34)

13 Uwankusi Nkusi Linda (No.32)

14 Umutoniwase Sandrine (No.29)

15 Umutoni Witness (No.28)

16 Umutesi Leah (No.27)

17 Teta Larissa (No.23)

18 Musana Teta Hense (No.18)

19 Kabagema Laila (No.11)

20 Ishimwe Sonia (NO.10)

Emma Claudine ukurikiye Akanama nkemurampaka yasobanuye ibyagendeweho batora abo bakobwa 20, ati: “Twarebaga uburyo buri mukobwa yiyerekanye ingendo ye n’uko atambuka, twarebaga icyo umukobwa yasubije n’uko yagisubije, hakiyongeraho uburanga, ubwenge n’umuco…”

 1,940 total views,  6 views today