Rwamagana:Abaturage bafata RFL nk’ibitaro bisanzwe  “Meya Mbonyumuvunyi Radjab”

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Nyuma yo kumva ibiganiro byateguwe  na Laboratwari y’igihugu y’ibizamini bya Gihanga (RFL),igamije gutanga  ibimenyetso binyuze mu buryo bwa gihanga Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko agiye gusobanurira abaturage ayobora uburyo iyi Laboratwali ikora, cyane ko ngo bayumvaga  nko kwa Muganga bisanzwe yishimira kandi ko RFL ije ku bafasha mu bijyanye n’ubutabera.

Meya Mbonyumuvunyi yagize ati: “ Kuri ubu ibiganiro tumaze guhabwa na RFL ni ingirakamaro cyane, kandi abaturage barayinyotewe kuko ije kudufasha gutanga ubutabera bwuzuye kandi bwizewe, kandi bushingiye ku bimenyetso, muri rusange abaturage bacu bakunze kumenya icyo twita kwa muganga RFL bahita kwa muganga , kuko akenshi iyo bagiye kuri RIB, mu gihe habayeho ikitwa gukubita no gukomeretsa basabwa raporo ya muganga, iyo raporo  yose bayita iya Muganga,kuko ni yo bavuze ngo umuntu yabyaranye n’umwana ngo bagiye gupima ibimenyetso barakubwira ngo tugiye kwa Muganga, bigaragare ko abenshi batari bamenya gutandukanya amavuri , ibitaro bisanzwe na RFL, icyo tugiye gukora kugerageza kubasobanurira neza kugira ngo bamenye serivise za RFL, bazisobanukirwe”.

Meya Mbonyumuvunyi yongeraho ko ngo gukubita no gukomeretsa, kwica, gufata ku ngufu n’ibindi byaha mu kubikurikirana hakenerwa ibimenyetso akagaragaza ko uwabikoze, akenshi abihakana, akaba ashimangira ko RFL, ije gufasha akarere ka Rwamagana muri rusange gutandukanya umwere n’umunyacyaha bikazafasha n’ubutabera  mu gutanga ubutabera bwizewe kandi bushingiye ku bimenyetso.

Ubwo Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr Karangwa Charles, yaganiraga  inzego zitandukanye zifite gutanga ubutabera mu nshingano zabo bo mu Ntara y’Iburasirazuba yabasobanuriye serivisi z’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, kandi abamenyesha ko hagiye gukomeza gukorwa ubukangurambaga kugira ngo umuturage kuva mu isibo amenye kandi yumve neza RFL, icyo ari cyo n’ibyiza byayo.

Yagize ati: “ Kuri ubu RFL, ifite mu nshingano zayo kumenyekanisha ibikorwa byayo binyuze mu bukangurambaga, buhabwa abaturage, kandi ubu twyemeje kwegereza abaturage hafi yabo serivisi zayo  no kuzibasobanurira hagamijwe kunoza imitangire yazo, kuko mbere na mbere icyo Leta iteganyiriza kandi yifuriza umuturage ni uguhabwa serivise nziza kandi inoze”.

Ubwo Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr Karangwa Charles, avuga ko intego ari uko batanga serivise nziza bakanamenyekanisha ibikorwa byayo.

Kugeza ubu RFL zimwe muri serivise  itanga  zitandukanye harimo nko gupima  uturemangingo ndangasano “ADN” gusuzuma uburozi n’ingano ya alukoro mu mubiri; gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, imirambo hagaragazwa ikishe umuntu, gusuzuma inyandiko mu gihe havutse amakimbirane kugira ngo hagarazwe uwazanditse (Inyandiko mpimbano)  n’ibindi binyuranye.

 456 total views,  2 views today