Amakuru

Urutonde rw’amakipe azitabirira TOUR DU RWANDA 2020.

 Umwanditsi:  TWIZERIMANA Philemon

Kuri uyu wa kane kuwa 21 Ugushyingo 2019 ni bwo FERWACY yashyize ahagaragara urutonde rw’amakipe  16 azitabira Tour Du Rwanda 2020 rizaba ku nshuro yaryoya 12.

Agace karekare kakaba kazaba ari agace ka kane kazaba kava I Rusizi kugera I Rubavu ,muri irisiganwa hazitabirwa n’amakipe biriya u Rwanda harimo ikipe y’igihugu cy’u Rwanda hamwe  n’ikipeya Benediction y’I Rubavu, iyi tour du Rwanda  ikaba iraba ibaye iya 2 ibaye nyuma y’aho ihinduriwe icyiciro ikagera ku rwego rwa 2.1

Agace karekare kazava i Rusizi kerekeza I Rubavu kakaba gafite intera ya kilometer 206.3.

Dore amakipe 16 azitabira  Tour du Rwanda 2020:

Amakipe y’ibihugu:

Rwanda, Ethiopia, Eritrea , Cameroon, Algeria  n’ububirigi.

Amakipe y’ababigize umwuga:

Team Novo Nordisk(USA), Nipo Delko Marseille (France). Israel Cycling Academic(Israel),  Total Direct Energie (France) na Andro ni Giocatolli  (Italie).

Amakipe yo ku migabane

Benediction ignite Team (Rwanda), Bike aid (German), Vino Astana Motors (Kazakhstan), Pro Touch (South Africa) na BaiSicasal (Angola).

Imihanda izanyurwamo n’abazakina Tour Du Rwanda

-Kuwa  23 Gashyantare 2020: Kigali Arena –Kimironko ( ibilometero 114.4)

-Ku wa 24 Gashyantare 2020:  Kigali – Huye ( ibilometero 120.5)

-ku wa 25 Gashyantare 2020: Huye – Rusizi (ibilometero 142)

– ku wa 26 Gashyantare 2020: Rusizi –Rubavu (ibilometero 206.3)

– ku wa  27 Gashyantare 2020: Rubavu – Musanze (Ibilometero 84.7)

-Ku wa  28 Gashyantare 2020: Musanze- Muhanga (Ibilometero 127.3)

-Ku wa  29 Gashyantare 2020: Nyamirambo–  Mont Kigali ( ibilometero 4.5)

Ku wa  1 werurwe 2020:  Kigali expo Ground- Rebero (Ibilometero  89.3)