Urugomo n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi muri Cyangugu kuva mu 1990
Yanditswe na Rwandayacu.Com
Inkuru igitangazamakuru Rwandayacu.com ikesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), igaragaza Ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu: guhohotera Abatutsi binyuze mu gukora amarondo no kugenzura kuri bariyeri.
Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yakoze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, Inkotanyi zimaze gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu, hahise hajyaho amabwiriza yatanzwe mu gihugu hose yo gushyiraho amarondo na bariyeri.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyo kemezo muri Perefegitura ya Cyangugu ba burugumesitiri bazengurutse amasegiteri yose kuva ku wa 10 Ukuboza 1990 kugera ku wa 15 Ukuboza 1990 bakoresha inama abaturage zo gushyigikira umutekano, basaba kandi abaturage bose kwitabira kujya ku marondo bitwaje intwaro zifatika zabafasha kwirwanaho igihe baba batewe n’umwanzi (icumu, umupanga, ubuhiri,…)
Amarondo na bariyeri bimaze gushingwa, amarondo yakoraga ijoro ryose kugera mu gitondo. Bariyeri zagiyeho zigakora ku manywa aho birirwaga bareba abatambuka, babaka ibya ngombwa, abatabifite bagahita babashyikiriza ubuyobozi bwa komini.
Nk’uko bigaragaga mu nyandiko mvugo y’inama y’umutekano muri Komini Nyakabuye yo ku wa 23 Ugushyingo 1990, bariyeri yirirwagaho abantu bageze ku icumi. Ba konseye ba segiteri bari bashizwe kugenzura imikorere y’amarondo na bariyeri kandi bagatanga raporo kwa burugumesitiri.
Gukaza amarondo muri Perefegitura ya Cyangugu byashimangiwe na Perefe wa Perefegitura nk’uko bigaragara mu ibaruwa No 2238/04.09.01/4 yo ku wa 27 Ugushyingo 1990, Perefe Kagimbangabo André yandikiye ababurugumesitiri bose abaha amabwiriza y’imicungire ya za bariyeri n’amarondo.
Muri iyo baruwa Perefe yasabye ababurugumesitiri gukaza umurego n’umurava mu kuzicunga. Asobanura ko nta bariyeri igomba kubaho umuntu umwe cyangwa babiri gusa. Bagomba kuba benshi kandi abaturage bakiga uburyo bagomba kujya basimburana.
Yashimangiye kandi ko abari kuri bariyeri batagomba kuba imbokoboko, asaba ubuyobozi bwa komini kwiga uburyo abari kuri bariyeri kimwe n’abarara amarondo baba bafite intwaro bakwitabaza mu gihe umwanzi abagezeho.
Ibikorwa byo kurara amarondo no gucunga umutekano kuri bariyeri byaranzwe no guhohotera Abatutsi bya hato hato nk’uko byasobanuwe na Nzajyibwami Aaron wari umugenzacyaha uhagarariye Porokireri wa Repubulika i Nyakabuye, watangaje muri raporo ko hari abaturage bajya ku marondo bakumva ko babonye uburenganzira bwo guhohotera Abatutsi.
Nubwo yabitanzemo raporo, nta cyakozwe mu guhagarika urwo rugomo rwibasiraga Abatutsi, ahubwo abenshi bakomeje guhohoterwa bitwa ko ari ibyitso by’Inkotanyi.