Amakuru

Umuryango Nyarwanda Strive uraburira urubyiruko ko SIDA ntaho yagiye ikirekereje

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Umuyobozi Mukuru w’umuryango Nyarwanda Strive Foundation Rwanda ukorana na Leta mu rwego rw’ubuzima, Bernard Muramira  avuga ko bakorana na RBC muri gahunda y’uko ubwandu bwa virusi itera SIDA bwagabanyuka, avuga ko iki cyorezo kikirekeje ngo gikomeze gihutaze ubuzima bwa Muntu.

Ni mu gihe urubyiruko ruburirwa ko rudakwiye kwirara ngo kuko SIDA ntaho yagiye ashingiye bipimo byo kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kamena 2024, byagaragajwe n’ikigo cy’igihugu RBC ngo aho abari bafite hagati y’imyaka 15-19 bigaragaza ko ab’igitsina gore banduye bari kuri 6,5% ab’igitsina gabo bari 1.6%. Hagati y’imyaka 20-24 ab’igitsina gore bari 5,2% ab’igitsina gabo bari 4.5% n’aho hagati y’imyaka 25-29, ab’igitsina gore ni 3,5% naho ab’igitsina gabo ni 3,0%.

Bernard Muramira yavuze ko bari mu rugamba rw’ubukangurambaga by’umwihariko ku rubyiruko, ndetse ashimangira ko  virusi itera SIDA igihari.

Yagize ati: “Uyu Muryango Nyarwanda Strive ukorana na Leta mu buzima, dukora ubukangurambaga, dukorana na RBC, twifuza ko ubwandu bugabanyuka cyane ariko urebye iterambere ubona hari ibyo rihindura bisaba no guhindura ingamba zakoreshwaga.”

Mu gihe isi yose igenda itera imbere mu buvuzi, mu ikoranabuhanga no mu myumvire, hari icyorezo kimwe gikomeje kugaruka buhoro buhoro mu buzima bw’abantu, by’umwihariko urubyiruko aricyo SIDA, idakura mu rujye.

Uretse kuba virusi itera SIDA (VIH) igihari, imibare mishya yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) hagati ya Nyakanga 2023 na Kamena 2024 yerekana ko urubyiruko rutangiye kuba ku isonga mu bafite ubwandu bushya  ibintu bikwiye gufatwa nk’ihurizo rikomeye ku gihugu n’ahazaza hacyo.

Bimwe mu binyetso bigaragaza ko SIDA mu rubyiruko ari ikibazo ni nk’iyi mbonerahamwe y’ubushakashatsi bwakozwe na RBC

Ibyiciro by’imyaka Abakobwa (%) Abahungu (%)
15 – 19 6.5% 1.6%
20 – 24 5.2% 4.5%
25 – 29 3.5% 3.0%

Iyi mibare igaragaza neza ko :

  • Abakobwa bafite imyaka 15-19 bandura VIH inshuro zirenga enye kurusha abahungu b’iyo myaka.
  • Ubwandu bushya ni bwinshi cyane mu bafite imyaka 15–24, ari bo bagize igice kinini cy’urubyiruko ruri mu mashuri, muri TVETs, no mu mashuri makuru.

Bernard Muramira, Umuyobozi wa Strive Foundation Rwanda, avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu kaga kuko rurimo kumva nabi cyangwa kwirengagiza uburemere bwa VIH/SIDA.

Yagize ati: “Urubyiruko rufite amakuru, ariko hari icyuho kinini mu kumenya kuyakoresha. Hari abumva ko SIDA yakize kuko hari imiti, abandi bakayifata nk’indwara isanzwe kandi itandukanye n’izindi.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari impamvu nyinshi zituma ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bukomeza kwiyongera harimo:

Yagize ati: “Kutitabira gupimwa aho RBC yerekana ko abapimisha VIH mu rubyiruko bari munsi ya 30%, hari abakora imibonano mpuzabitsina batambaye agakingirizo , kuko UNICEF ivuga ko 1 kuri 4 mu rubyiruko ruryamana batakoresheje agakingirizo, abandi bishora  mu mibonano y’ubusambanyi n’abantu bakuze(“sugar daddies/mommies”)ikindi ni uko imbuga nkoranyambaga zifasha gukwirakwiza ubutumwa butesha agaciro kwirinda”.

Umwe mu bakobwa biga muri Kaminuza , ufite imyaka 22 wo muri kaminuza ya Kigali, nawe ashimangira ko hari bamwe mu rubyiruko bagikerensa SIDA.

Yagize  “Batwigishije SIDA tukiri bato, ariko ubu ubona abantu bayifata nk’indwara y’abakuze cyangwa itagikaze. Hari abajya mu rukundo batigeze bipimisha, nta gakingirizo, nta makenga. Bibwira ko iyo wayanduye uvurwa, ukabaho nk’abandi.”

Kuri ubu rero mu rugamba rwo kurwa SIDA,Strive Foundation Rwanda, ifatanyije na RBC, yatangiye ubukangurambaga mu mashuri no mu midugudu hagamijwe:

  • Gutanga ubumenyi bunoze kandi bujyanye n’igihe
  • Gusaba ko agakingirizo gatangirwa ubuntu ku mashuri n’ahandi hahurira urubyiruko
  • Kongera gupimisha urubyiruko, hashingiwe ku bushake no ku nyungu z’ubuzima bwabo

Bernard Muramira akomeza agira  ati:“Turasaba ko ubukangurambaga bujyana n’ururimi urubyiruko rwumva: TikTok, WhatsApp, ibiganiro bishingiye ku buzima kandi butuma bihitiramo neza.”

Yongeraho  ko VIH/SIDA itakivugwa  cyane mu bitangazamakuru nk’uko byahoze, bigatuma benshi bumva ko yahagaze. Ariko imibare ntiyemera iyo myumvire:

  • Mu rubyiruko ruri munsi ya 25, ubwandu burimo kwiyongera
  • Abakobwa barandura inshuro zirenze ebyiri ugereranyije n’abahungu

Aho ubukangurambaga bwarangiriye niho icyorezo cyongeye gukomera

Dore uko imibare ihagaze mu izamuka n’igabanuka ry’ubwandu bwa VIH mu rubyiruko rw’u Rwanda. (Nyakanga 2023 – Kamena 2024)

Icyiciro cy’imyaka Abakobwa (%) Abahungu (%) Icyerekezo (izamuka/igabanuka)
15 – 19 6.5% 1.6% Izamuka rikomeye ku bakobwa
20 – 24 5.2% 4.5% Igabanuka ku bakobwa, izamuka ku bahungu
25 – 29 3.5% % Igabanuka ku mpande zombi

Dr. Ikuzo Basile ushinzwe ishami ryo kurwanya SIDA muri RBC yavuze ko nta kwirara kuko VIH/SIDA igihari, abantu basabwa gukaza ingamba zo kwirinda, agaragaza uko imibare ku bwandu bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda ihagaze.

Yagize ati: “Abo twasanze banduye vuba ni ku myaka 15-29 ni ho higanje abandura, ni rwa rubyiruko.”

Yongeraho ko ngo kuri   kuri ubu SIDA imibare  hari ibyo igaragaza mu Rwanda ku bijyanye n’ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA

Yagize ati: “Mu Rwanda; abafite Virusi itera Sida ni 230 000, buri mwaka tugira abantu bagera ku 3 000 bandura Virusi itera, abahitanwa na virusi itera SIDA buri mwaka ni 2 600. Iyo turebye abaturage bari hagati y’imyaka 15-49 muri bo 2,7% bafite virusi itera SIDA kandi uwo mubare ntuhuzwa na bariya 230 000.”

SIDA ni ikibazo gikeneye guhangwa amaso mashya

SIDA ntaho yagiye,ahubwo yahinduye imikorere bigendanye ni uko isi igenda itera imbere mu ngeri zose, yinjira bucece, igendera ku myumvire mibi n’ubwitonzi buke mu rubyiruko.

Imibare ivuga byinshi, ariko ubushake bwo kuyihagarika bugomba kuva ku rubyiruko ubwarwo, kuko “utabaye igisubizo ngo aba igitambo”.